Digiqole ad

Kwa databukwe baranyanga kandi bakansuzugura cyane, mbyitwaremo nte?

 Kwa databukwe baranyanga kandi bakansuzugura cyane, mbyitwaremo nte?

Muraho abakunda gusura Umuseke, nifuje kubagezaho ikibazo cyanjye ngo mungire inama kukomaze kubona abantu benshi batanga inama koko zubaka kandi zagirira umuntu akamaro mu bibazo biri social benshi bajya bagira.

Mu by’ukuri nagerageje gushaka uko nakemura ikibazo mfite ariko inzira zose zirananira, ariko ikibazo ubwacyo si njyewe ugifite ahubwo ni aho nashatse.

Nkiri umukobwa nakundanye n’Umusore dufite imyaka 23, twari muri Kaminuza, nyuma hashize imyaka itandatu dukundana dushinga urugo. Mu by’ukuri twari dutandukanye kuko iwabo ni abantu bifashije cyane naho iwacu turi umuryango muto cyane kandi nanavuga ko ukennye ugereranyije n’iwabo.

Ntabwo imiryango yacu yigeze yiyumvanamo, umuryango w’iwabo cyane cyane wasuzuguye uwacu kuva ku bukwe bwacu. Icyo gihe nahise ngira ngo yenda ni iby’ako kanya bizahita bishira gusa byarakomeje bakomeza kwereka umuryango wacu rwose ko batawushaka.

Murabizi mu muco wa Kinyarwanda ko nyuma y’ubukwe hari ibintu bihuza imiryango nko guca mu irembo, kujya kwerekana umwana, kubatirisha, ndetse n’ibyo kera bitaga kubyina uruguja imiryango yombi yarahuraga. Ariko muri ibi byose ibyabaga iwabo w’umugabo bariyaranjaga ntibahure n’ab’iwacu, ntibatumira ab’iwacu mu manza zabo, iwacu kandi babatumira ntibashobora kuhahinguka.

Ibyo ariko ntacyo bitwaye, ndetse abo mu muryango wanjye twabiganiriyeho mbabwira ko rwose amaboko atareshya ataramukanya badakwiye kubibonamo ikibazo bakwiye gukomeza bakibanira n’abo bareshya. Ibi kandi barabyakiriye rwose nta kibazo.

Igikomeye ni kuri njyewe, umugabo wanjye arankunda, ariko famille ye ntinkunda na busa, baransuzugura bikabije kugeza ubwo batumira umugabo wanjye bakamubwira ngo yizane ntanzane. Akabimbwira ndetse nawe akabirwanya ariko bakamurusha imbaraga kuko byinshi yagezeho ari bo babimugejejeho.

Bamuhoza ku nkeke ngo ntibumva uburyo yashatse umugore nkanjye, njyewe iyo hari nka bene wabo baje kudusura cyangwa ab’iwabo baricara bakanganira nanjye mpari rwose, bakambwira ukuntu ndi agaturagekazi k’agakene batibaza ukuntu nageze mu muryango wabo.

Nubwo ntashinja ko umuryango we bose banyanga, ariko nibura abo mu rugo rw’iwabo, ababyeyi be n’abavandimwe be barakabya kandi bakabinyereka mu buryo bugaragara cyane kandi bumbabaza birenze.

Nageze aho mbwira umugabo wanjye ko numva nifuza ko twimuka tukava muri Kigali tukajya kwibera nka Rubavu cyangwa Rusizi ariko anyereka ko bidashoboka kuko twembi dukora muri Kigali.

Maze imyaka irindwi nihanganye ariko umutima ugeraho ukandemerera nkumva birandenze nkumva nanjye urwango kuri bo rurazamutse kandi mpora nsaba Imana ngo indinde kubagirira uko bangenzereza.

Kugeza ubu mu kugerageza gukemura ikibazo nakiganiriye kenshi n’umugabo wanjye, anyereka ko icyo nakora ari ukubihorera gusa kuko we ankunda kandi bizashira avec le temps, ibi nibyo bakoze mu myaka irindwi ishize ariko rwose nta mpinduka ahubwo kunyereka ko banyanga cyane no kunsuzugura birengeje ukwemera birakomeje. Kugeza n’aho bavuga ngo sinzakandagire iwabo badutumira nka Famille ngo haze umugabo wenyine.

Nakiganiriye na bamwe mu nshuti zanjye bose nta muti ufatika bampa. Hari abambwira ngo nanjye njye mbasuzugura, abandi ngo nzajye kubareba tuganire, abandi ngo nzajyane n’umugabo wanjye tubihanize, abandi ngo nzareke uwo mugabo, abandi ngo tuzimuke tujye mu mahanga niba bindenze mbese ntabwo byoroshye rwose.

Ndabizi neza ko namwe inama mwampa zirimo na bene izi, ariko nzi neza ko uko nabibonye k’umuseke hari abantu batanga inama nziza zikomeye kandi zifatika ari nayo mapmvu mbandikiye ngo mutambutse iki kibazo cyanjye, bitabaye ngombwa ko mbaha imyirondoro n’amazina yanjye.

Murakoze

74 Comments

  • Ntukite kuba kwanga ahubwo uge wita kukiguteza imbere.

    • Ntabwo ikibazo ari kwa sobukwe. N’ubwo ari byiza ko umuntu ashaka ahantu akunzwe, ariko si ko buri gihe bishoboka. Ikibazo cyawe rero jye nagishakira ku mugabo wawe. Nibwira ko n’aho atababuza kukwanga baramutse babigambiriye, ariko kandi ni we watuma kwa Sobukwe batagusuzugura.Niba atarashoboye kubagukundisha, byibuze hari icyo ashoboye cyo kubabuza kugusuzugura, kandi hari uburyo bwinshi bwo kubigeraho. Ni we mwakundanye, ni we mwashakanye, si ababyeyi cyangwa abavandimwe be !

      • Nshyigikiye cyane uyu muvandimwe Alliance Umutoni uzanye iki gitekerezo. Nubwo umugabo avuga ko agukunda ariko afite intege nke cyane ku muryango avukamo. Icyo umugabo ashaka amata aguranwa itabi. Yagushatse azi neza ko iwanyu ari abakene kandi burya gukena si ingeso nabo babasha gukira mwanabibafashamo. Njye ndi umugabo ndubatse byambayeho nanubu nuko umugore yabagoreweho ariko ndibuka tutari twashakana namwiye mama nti” Uriya mwana w’umukobwa ndamukunda, nzamurongora; narwara nzamurwaza, napfa nzamwishyingurira;…”. Tumaranye imyaka 27 dufite abana bakuru…… Muko, uzabwire umugabo wawe ahitemo agusubize kuri ibi bikurikira 1. Ubona umuryango wawe utanyanga, utansuzugura? Biguhesha irihe shema? Hitamo imara ipfa. Ninjye cyangwa nibo cyangwa se ni twese. Ukwangira umugore ukunda, akakwangira kwa Sobukwe wakuye umugeni burya nawe ntaba agukunda. Ngo ibintu mutunze ngo ni iwabo babimugejejeho, ibyo se bivuze ki ku mubano w’abashakanye. Abo muvuga ninde umenya uko yaryamye nuko yabyutse. Iyo ntambara yirwane kandi uzayitsinda. Hagurukiriza umugabo gukemura icyo kibazo. Niba iwabo bamutumiye nakujyane mwicarane musangire. Niberekana agasuzuguro abihanize. Nibakomeza mwitahire mubareke……..Reka reka reka!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Yampayinka weee!!! Aka si akumiro bahuuu!!! Imiryango imeze itya iracyabaho??? Umva wa mudamu we ihangane pe kandi cyane!! Kureka umugabo wawe snabukugiramo inama waba umurenganije!!! Ikindi kujya kubareba mukaganira ndumva urwego bariho ntacyo mwavugana pe nu bundi bagusuzugura bakakwanika!! Ahubwo njye ndibaza nti kuki babuza umugabo wawe ko mujyana akemera kujyayo????? Yagiye nawe abireka??? Niba kandi baza mu rugo rwanyu bakahagutukira uzabiyame ucishije make ubabwire ko gutoteza umuntu ari icyaha gihanwa na mategeko mu Rwanda.ko nibakomeza uziyambaza police ikakurenganura ahari wenda batinya!!!! Ikindi sinumva ukuntu umugabo wawe abatinya ntabiyame ngo kuko ibyo yagezeho byinshi aribo babimugejejeho!! Ese buriya batabikora ubwo abantu mwize kaminuza mwabura uko mubaho!! Gusa ukwiye kurwana urwo rugamba cyane ni umugabo wawe niwe uzabagucaho uzamuganirize umubwire agutabare kabsa

  • ntabwo ari wowe gusa basuzuguye, ahubwo basuzuguye umugabo wawe. Kandi niwe muti yicyibazo cyanyu? Azabiyame avuye inyuma, siniyunvisa ukuntu famille yantumira bakantegeka gusiga umugore wanjye.

  • Umuti w’ikibazo cyawe usigaye mu kaboko kamwe gusa. UMUGABO WAWE.uti gute?Ubusanzwe ababyeyi aho bava bakagera, iyo abana bamaze kuba bakuru byarushaho bakaba abagore n’abagabo nibo bifashishwa mu gukemura ibibazo byari byarananiranye ku babyeyi babo, kuko bo babumva cg bakaba batakibatinya habe no gutinya kubabwiza imbaraga (bimwe twita inani na rimwe).Ntihazagire ukubwira ngo ujyeyo muganire,WABA URI IKI SE IMBERE YABO AHUBWO SE WABASHA KUHINJIRA, ngo kwihaniza abaje iwawe, WABA USUTSE ESSENCE MU MURIRO,ahubwo NIBA UMUGABO WAWE AGUKUNDA KOKO, niwe ugomba gutangira kwereka famille ye, uko abona famille ye n’ukuvuga wowe n’abana (niba mubafite), urugero niba bamutumiye wenyine, agomba kubabwira ko mugomba kujyana bitaba ibyo nawe ntageyo, ibyo bizatuma bacika ku ngeso BAMENYEREJWE N’UMUGABO WAWE (keretse niba akibatinya kuko numvise uvuga ko ibyo mutunze ahanini abikesha bo), ikindi niba akorana nabo nka business nashake icyo yikorera ubwe bizamworohera kutabashingiraho no kudatinya kubiyama, icya gatatu ni gute umugabo wawe yemera ko abavandimwe be binjira iwanyu bakakuvuga, niyo byaba ibyiza uzamusabe azababwire bajye bayigumanira mu mitima yabo bitaba ibyo abatabishoboye abasabe kutazagaruka iwanyu (ibyo akazabanza kubikora mutari kumwe, hagira ubitinyuka uhari AKABA ARIWE UMWIRUKANA IMBERE YA BOSE KUGIRA NGO BATINYE).ikindi, mu gihe uzi neza ko baza kuza iwanyu mu rugo (abo bava indimwe apana ababyeyi)ujye umusaba kuba udahari mu gihe ikibazo ataragikemura, niba haza ababyeyi byo n’ukwitonda byafatwa ukundi, cyo azajyayo igihe gikwiriye abiyame ndetse nibiba ngombwa (niba ari serieux) ababwire ko soit baciwe iwanyu niba batikosoye, soit bahinduke bajye baza bemeye kumvira amategeko y’urugo rwanyu.

    hagati aho courage.

  • mbere na mbere reka mbanze nkwihanganishe ariko icyambere ugomba gukora fata igihe gihagije cyo gusenga ubundi urusheho kubakunda kandi ikindi umugabo niwe ugomba gukemura icyo kibazo niba baramureze zari ishingano zabo nguko nawe uzagira ishingano zo kurera icyibazo ufite mbona ufite kuborohera ugakabya ugomba kuganira numugabo wawe mugasasa inzobe

  • Byose numugabo wawe utaguhesha agaciro iwabo,ese ubwo iyo bamutumiye bakamusabako aza wenyine inshuro zirenze imwe we akora iki ngo aberekeko muri umwe? niyisubireho akubahishe, kuko yashinze urugo rwe, ntabwo yakabaye agitegekwa niwabo ahubwo bakabaye bajya inama

  • Aaaaaaaaahh!!!!!!!,Komera bambe,ibihe turimo ni jbyanyuma gusa kumwe nakubwira :,2,niba umugabo wawe rero agukunda,kuki yumva ko ukwanga yamukunda,uwanga uwawe ni iki kiza yakwifuriza,mwinginge yemere mushyire hamwe kdi ntakagusige narimwe kuko aho niho amoshya ava,(wibuka ibwirizwa Adam na Eva bahawe ko ntawugomba kuzasiga undi) nagirango ubwo babirengagaho ibyabaye warabyumvise!!! kuko yumva yagenda mutajyanye kandi aricyo kuba na akaramata bimara,jye sinabona imbaraga zo gushimisha abambyaye Ngo ndeke uwu nakunze tukaryamana,tukaba umubiri umwe,usenge cyane utazagwa mu moshya.
    Ugire kwihangana kandi uramenye ntuzage kwa sobukwe Ngo muraganira!!!! ujye utinya ukwerurira ati:,bishoboka ujye umva munzira.

  • aha!ubuse koko nkumarire iki ko numva washatse mu mashitani nkaba numva umugabo nawe ari cishwa aha imbere y’ababyeyi. njye sinabivamo rwose imyaka irindwi yakababaro gutyo.umugabo yanze ko twimuka, impapuro twazisinya.sinashobora kubaho mbabara iteka.God bless you

    • Birumvikanako bakunda ibintu kuruta abantu, bakeneye kubatizwa bakakira agakiza. Umugabo wawe mwumvishe abe ariwe ufatiyambere mukubumvisha ko muri one uguhemukiye aba amuhemukira, ubundi wihangane igihe kizabitunganya byose birangire.

    • Ko ujya inama zidasanzwe! uratanga inama yo gutandukana? Imana ibyanga urunuka

  • Ndagushuhuhe Kuki babatumira bakabuza umugsbo wawe kukujyana akemera nawe ntakajyeyo aba ajyenda agusize ajyanye iki

  • Ariko njye nta n’ikibazo mbona ufite,nta nakimwe kabisa!!! ntuvuze ko umugabo wawe agukunda? urabihamya koko ko aribyo ,umugabo wawe aragukunda?…. ariko njye nkeka ko n’ubundi, umugabo wawe ariwe waje ushaka? waje se gushaka barumuna be ? bashiki be? ise na nyina? cyangwa waje ariwe usanze? ikibazo:
    1.Wowe n’umugabo wawe muba munzu mukodesherezwa no kwa sobukwe? cyangwa n’abavandimwe be? 2.Ntago mubasha kwihahira ibyo kurya nibo babibaha?
    3.Nonese muramutse mugize izindi nshuti zitari bene wabo w’umugabo wawe abo ,baza bakaziruka?
    4.Ariko mugombe kuba mukeneye cyane ubufasha kuri bo?
    5.Umugabo wawe agombe kuba atabyara,ukaba ukeneye ko uzakomora urubyaro kuri murumuna we?
    6.Iyo complexe ,ingana ityo ituma ushaka kwihambira ku bantu batagushaka iyikura he? harya
    ngo ni uko umuryango wanyu ukennye? gukena se ni ngeso cyangwa n’uburwayi?
    7.Abo bantu se ,bo n’IMANA wowe ubona ari inde ukomeye,cyangwa utanga ubukire ninde?

    Umva, njye umuhungu w’abasindi sindibukubwire byinshi.Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Findi Findi irutwa na So araroga”.

    Abo bantu uzirinde kubatuka, kubasuzugura nk’uko bo babikora,yewe ntuzanatekereze kubagirira nabi. Ariko uzirindi kubagira nk’ibigirwamana,ngo n’utaba inshuti yabo cyangwa inkundwakazi kuri bo ko ubuzima buzaba bukurangiriyeho…. bime amakuru, bime amagambo, bihorere,nihagira ukugana muribo ntazamenye ko uzi ko bagufata bene ako kageni, kunda umugabo wawe ,kunda abana bawe, ubundi abo sibo muryango wawe? ese ubundi kugira izindi nshuti z’umuryango zitari bo birabujijwe?

    Icyanyuma ntarangiza ntakubwiye: ufite ikibazo bita mu gifaransa “Complexe d’infériorité”
    iyo complexe iterwa na Dayimoni,ibyo bitwa Possession mu bazi iby’umwuka wera, ni prison urafunzwe, ufunzwe n’ibitekerezo wishyizemo…..shaka uko wabisohokamo ,nguhe umuti?
    “IMANA NIYO NKURU”,”Yesu niwe uruhura”. Waba uzi icyo bita “Kuvuka ubwa kabili”…ibintu byose bihinduka..uzabona inshuti nziza,abakwanga bazakugarukira,uzahanagurwaho igisuzuguriro,uza umukire……………………….Reka ndekere aho

    • pundit, umugiriye inama keretse niba afite ibyo ashaka ko abwirwa. mu miryango myinshi abakazana ntibakirwa neza niyo bakiriwe neza ntibimara kabiri ntakantu kanyuzemo. icyangombwa ni uko uwo mwashakanye agukunda. si na ngombwa kwimuka. jya ukora ibireba urugo rwawe kandi ntuzigere uhangana nabo cyangwa ngo uri kuganya(amaganya)ntakibazo ufitanye n’umugabo wawe. kubijyanye n’abavugako umugabo wawe afite umuti mbona bigoye ko hari uwo yaba afite cyane ariko murasabwa kwigenga ( independant) mukanyurwa na duke mufite wowe n’uwo mwashakanye naho ni mukomeza ngo ibyinshi mwagezeho nibo ntagikomeye muzageraho. Ese ko numva ngo murakora kuki mutakwibeshaho mu mahoro mukareka kwisuzuguza? Wowe n’umugabo muzaganire kuri icyo kibazo nsorejeho.

    • Iyi nama niyo.
      Kuko ntiwambwira aho uhera uvuga ko umugabo wawe agukunda. None se abikugaragariza ate?
      ni gute washaka umugore ukunze iwanyu bakaza IWAWE bakamuvuga ahari nawe uri aho. Uwo mugabo wawe nta kigenda. iwabo nabo barabizi niyo mpamvu batamwubaha.
      ubundi iyo aza kuba undi ibyo aba yarabiciye n’ubukwe butarataha none uravuga ngo hashize imyaka 7.
      Hanyuma se abana Banyu babafata bate ubwo ma? kuko nta muntu wambonera umwana njyewe amfata nabi. urwo rugero se uwo mugabo aha abana ni uruhe? ko nyina nta gaciro afite, ko nabo ariko bazafata abafasha babo cg akaba ariko bafatwa nabafasha babo?
      Uwo mugabo sinzi niba abona ububi bwibyo arimo gukora areka ibintu nkibyo bibera mu rugo rwe.
      Nabihagarike niwabo bazamwubaha, uzashaka azakubahe mubane utazabishaka amureke. uko biri kandi mufite undi muryango: UWAWE.

    • Pundit uri umuntu w’umugabo kabisa ufite Inama nziza cyane ndakwinginze nanjye ndagushaka ngo ungire inama.merci

  • @Pundit ndagushimye cyane.Imana iguhe umugisha umva nange ngire icyo nongeraho. Madamu twese twarashatse ariko gukundwa n’umuryango washatsemo biragora kereka iyo ari abakristo Imana idusaba gutsindisha ikibi icyiza. Senga ukunde umugabo wawe birenze uko wamukundaga wite ku bana bawe ugire isuku utunganye urugo rwawe neza. ikirutaho nabo ubakunde nubwo bakwanga ntuzabajyemo nibanaza iwawe ujyujya gusenga ntuzongere kubaha umwanya wo kugutuka uba wishujuguje. Nange byambayeho abavandimwe bumugabo jye narabakunze ariko jye navukaga mumuryango ukomeye ahubwo nijye wabafashije cyane kwiga no kubabonera utuzi. n’abashatse gushinga ingo nijye wabahaga byinshi nkanigisha umugabo kubakwera ababasore cg kubashyingira ababakobwa byarangiye bose bashyize hamwe baranyanga kuko haraho nari mbagejeje. Narasenzee ndabihorera ndera abana bange none abana bamaze gukura nabo bafite imibereho batangiye kwigarura kora wowe ushake uko uzabarenga ahubwo bazagusabe kandi ubahe. Va mumagambo no kugisha inama wite kurugo rwawe cyane birenze ubundi usenge nibyo byuko iwanyu arabakene ubyikuremo ubafashe nabo batere imbere uzarebe ko abo bakwanga batazakugarukira ntuzabange gusa uzabagirire nezaa uzakugana uzamwakire ariko ntuzamwihe wese ngo umwimariremo ubundi uzareba Bible iravuga ngo bazabagarukira kandi ngo urukundo rutwikira ibyaha byinshi Senga ubundi ukundane uzaba umbwira bazizana. umugabo wawe umureke akore ibyashaka ntuzahangane tuza ukore

  • Umva nkwisabire ikintu kimwe.aha ntiwahavugira Cg ngo uhakire inama kuko Ni urubuga rusange! Social media! Ndubatse kdi nshute ikibazo nikuki cyawe neza. Bigukundiye wahamagara iyi number mugikari nzakubwira icyuzakora! 0782465673. Mpamyako bizakubera ingirakamaro kurusha hano kuko nabo bo mu umuryango umugabo wawe hano ntibahahejwe. Ibyo bakubwira byose baba babibona. So ntacyo wabahinduraho kuko baba bakujoye kare. Moana ikomeze igufadhe.

  • Ihangane bibaho abantu bose ntibashobora gukunda umuntu, burya abenshi hari igihe baba bakwanga wowe ikibazo rero ni uko babikwereka.Muri make rero UMUGABO WAWE NIWE UFITE IKIBAZO KUKO NIWE UGOMBA KUGUSHINGIRA IGITI AKABERURIRA ATI MUNDEKERE UMUGORE WANJYE ndetse akabereka ko nawe abavuyeho mu gihe bakomeje kumusuzugurira umugore ako kageni. kuko ngewe nubwi bwose ntarashaka mugore ariko rwose numva uko waba umeze kose wibeshye ukansuzugurira umugore twajyana mu birere kabisa kuko nubundi ubwo ni umugabo wawe baba bari gusuzugura, uwampuza n’umugabo wawe nkamubwira icyo gukora, kuko numvishe uvuga ko mwese mukora kigali bivuze ko mufite uko mubayeho mutari dependent kuri famille y’umugabo, so rero niba akubaha nakuvane kuri abo banyagasuzuguro, ino nkuru niba ari impamo iranababaje nakwambiya, umuntu niyo yaba agutunze si impamvu yo kugusuzugura, gusa hari abagabo benshi hamwe nange badashobora kwihanganira agasuzuguro nkako, ngo nkajya mu butumire ntajyanye na Madamu wanjye wapi najyayo, tukabahima izo byeri zabo tukazireka tukanywa amazi nayo twijyaniye, buffet yabo tukayihorera maze nkanariza Cheri wange nkaho ntitaye kubyabo byajye kurangira ibyo birori nkagenda mbere nkatsa imodoka yanjye nkagenda abo baswa ntabasezeye maze nkareba ko batazampamagara na Madamu tukagirana ibiganiro, so ihangane uganirize umugabo wawe maze abigufashemo cyangwa uzifashishe undi mugabo w’inshuti ye amukubwrire.

  • Nshuti yanjye , nanjye ndi umugore kandi ibibazo bya hato na hato kwa sobukwe bihoraho. Umva ikintu kiza nakubwira:
    1 – umugabo wawe aragukunda cyane kandi wowe ugomba kumukunda kurushaho. Ongera urwo rukundo urukube kenshi abibone.
    2. Nihagira umuntu wo mu muryango we ukuvuga nabi ntukamusubize cyangwa uterane nawe amagambo, bika byose mu mutima ubisohorere umugabo wawe byose uko bingana ntacyo umuhishe .
    3. Ntuzigere ubuza umugabo wawe kujya iwabo kugeza igihe we ubwe azabona ko nta sens bifite kugenda agusize.
    3. Umugabo napanga kujya gusura iwabo , mubwire witonze cyane ko nawe ugiye gusura iwanyu. Ntugategereze gusura iwanyu ari uko umugabo yagiye gusura iwabo , ahubwo ujye unyuzamo umubwire mujye gusura iwanyu mujyanye.
    4. Ufite amahirwe ko kwa sobukwe bifashije , ugomba gufasha n’iwanyu bakazamuka nabo, bitavuze guhimana n’umugabo ugasesagura umutungo mutabyumvikanyeho.
    5. tuza mu mutima wikuremo ibyo kwa sobukwe bye kugutwara igihe cyawe , komera ku mugabo wawe ntibazamukwangishe cyangwa ngo batume umwanga, ishimire urugo rwawe abo kwa sobukwe nibaza kuhagutukira ujye ubimenya kare urebe aho wigira ( mu masengesho) ugaruke bagiye , ariko ushake umwanya ubibwire umugabo wawe ko agomba kubuza abantu kuza kugusuzugurira mu rugo iwawe.

  • Nshuti ihangane. Gusa uwo mugabo agomba kumenya ko wavuye iwanyu nawe wabakundaga nawe ava iwabo nubwo yabakundaga. Iyo biza kuba byiza imiryango ikabashyigikira byari kuba bishimishije. Ariko iyo byanze buri wese arinda izamu rye.Uwo mugabo nareke uwo muryango niba udaha agaciro urugo rwe, cyangwa se akwerurire wigendere agumane na benewabo ye gukomeza kukubabaza. Snzi niba we yabyihanganira ari iwanyu barimo kumugira gutyo kandi ukarenga ugakorana na bo. Gusa niba ufite abana na byo ubitekerezeho we kwirebaho gusa mu gufata icyemezo. Gusa umugabo ashobora kuba ahangayitse kukurusha kuko buriya byaramucanze kureka iwabo ni ikibazo kukureka nabyo ni ikindi ariko agomba guhitamo igifitiye inyungu urugo rwe. Ibyo bibazo ndabizi mbimazemo imyaka irenga 20 ariko Imana yaradutabaye umugabo abona agakiza ahumura amaso abona amafuti yiwabo abacikaho ubu turatuje Imana yaduhaye ibyacu ahubwo ibyabo birayoyoka ubu ni bo basigaye bashaka kutwegera. byose ntabwo byoroshye tubishobozwa na Yesu uduha imbaraga. Sasa akarago rero upfukame byose ubimwikoreze araguha igisubizo nshuti.Abantu ntacyo bakumarira ni ukukumvira ubusa gusa

    • Umva muvandimwe nkunda! Senga ufatanije n’umugabo. Muyoboke communautés zifasha abashakanye. EX:COMMUNAUTE DE L’EMMANUEL babafashe kubaka umuryango wanyu, dore shitani irimo irawumunga kibondo! Ubundi gahoro gahoro mumaze kugira imbaraga mu Mana, mwikundanire, mujye inama zuko mwateza imbere urugo rwanyu n’ibibondo byanyu. Icyo gihe uzabasha kubona imyuka mibi urwana nayo n’uburyo wayitsinda sha! Ngo uwiringira umwana w’umuntu avumwe! Mu masengesho muzajya muhura n’abafite temoignages zibubaka kdi zisubiza ikibazo mufite! Ibi bizarinda ibikomere byo kwangwa n’umuryango washatsemo abana babakomokaho! Wari uziko ubyara umwana bakavugango puu ! uyu asa na nyina ntasa natwe. Wabyara undi bati, noneho kariya gapfa gusa natwe!!!!! Ibsze ibyo bintu koko!! Umwana ujya kwa nyirakuru agahora yumva ubwo burozi bw’amagambo yuje urwango!!!!! Haguruka ufate iya mbere, ubundi ufatanye n’uwo mwashakanye. Kdi uharanire kwigira kibondo, iyo umugabo yibuze ara……. Ntibagiwe ikindi wubahe umuryango wawe n’uwo washatsemo. Witurize icyo gihe Ineza izaganza ikibi. Kdi n’Imana ntacyo izabakubazaho. Ubasabire jour et nuit shahu we ! Vourage!

  • Pundit Imana iguhe umugisha ibyo uvuze nibyo pe, nanjye nashatse mu muryango umeze utyo aho bitandukaniye njye si ikibazo cy’ubushobozi kuko iwacu barushaga aho nashatse ubukire, izo ni mpamvu baba bitwaje muri make nanjye nakijijwe no kuba uwo twashakanye ankunda kuburyo aribyo bitwaje ngo umugabo wanjye arankunda cyane ngo aho aba ari hose ngo tuba turi kumwe reka baramukazi banjye barahaguruka bemera amababa namwe muzi neza iyo bigeze ku bagora amagambo arabarenga mbese byinshi, muri make icyo nakoze nabwiye umugabo wanjye ko ntashatse umuryango we ahubwo ko we ariwe twasezeranye wenyine niwe ngomba kwitaho n’abana twabyaranye abandi ntaho mpuriye nabo ntibakangenderere nanjye nsinzabagenderere, uyu mugenzi wacu inama mugira nuko yabareka akabana n’umugabo we n’abana be kandi niba umugabo agiye kwa bene wabo ajye amureka agende ikindi kandi amahirwe agira nuko umugabo we yemera ko uwo muryango we wanga uwo yashatse cyane cyane ko abagabo badakunze kwemera amafuti ya bene wabo. Muvandi ihangane wubake uharanire icyabateza imbere ibyo ntubihe agaciro kuko niwowe bizagiraho ingaruka nanjye nahuye n’abantu bameze gutyo ariko ujye ubahimisha kubereka ko utabitayeho.

  • Muvandimwe,
    Nsomye message yawe numva amarira azenze mu maso.
    Birababaje cyane.Gusa ugira kwihangana gukomeye kuko situation nkiyo kuyibamo ntibyoroshye utarebye neza wayirwariramo umutima ugapfa bagashyingura. Gusa ibyo bikunda gukorwa n,imiryango y,inkirabuheri.
    Ntakubeshye umugabo namusigana na bene wabo ngacaho ngashakiriza ubuzima ahandi kuko nawe abifitemo uruhare nta protection agirira urugo rwe

  • Mana yanjye we ubwo se aho washatse bo bumva ko bafite isi yabo yihariye bagendamo ? ese bo babona isakaye ? kereka niba bari bafite undi uturuka mu bakire nkabo bakaba batarabibwiye umuhungu wabo na mbere, ikindi kandi ntihubaka ubukire cyangwa ubukene kubaka ni mu mutwe. Ese ubundi bo niba bafite abakobwa bava inda imwe n’umugabo wawe bazi bo bizabagendekera bite babaye abareba kure bavuga bati natwe dufite abakobwa kandi sitwe tuzabirongorera bityo bigatuma ahubwo bagukunda nk’umwana wabo kuko aho umuntu avuka ho ntacyo havuze cyane igifite icyo kivuze ni uburyo umuntu yubatse ubundi se hari icyo bakora ngo bahindure ko uri umukazana kandi umwana wabo ubwo se n’abo wabyaye bazabanga, mbega akumiro. Ahubwo noneho umugabo wawe niwe ufite urufunguzo rw’ibyo byose kereka niba nawe waba ufite imyitwarire cyangwa izindi ngeso mbi zitakwihanganirwa na buri wese naho niba ububaha uko ushoboye kose kandi umugabo wawe nawe akaba ari ntacyo agushinja gerageza wishyire mu mutuzo umenyeko ari wowe urwubatse kandi wirinde no kubisakuza igihe kizagera bakugarukire utabibasabye, niba warabyaye irerere abana ni umugisha imana yaguhaye kandi hari ababuze abana nabo bajujubijwe n’imiryango bashatsemo babashinja kubacira umuryango bakiyibagiza ko indahiro uba waragiranye n’uwo mushakanye nabo bazumvaga icyo gihe ndtetse harimo n’abazigize. Muvandimwe igisubizo cy’ibyo byooose gifite umugabo wawe kandi n’aho washatse uzabubahe uko ushoboye kose n’ubwo bimeze bityo ikindi kandi uzababwire ko nta ruhare wagize mu iremwa ryawe ngo wisange muri uwo muryango umeze uko umeze kandi nabo ntacyo batanze ngo babe bameze uko bameze bucyana ayandi nabo ntibazi uko ejo bazamera byose ni iby’Imana niyo igira uko igira abo yaremye, ibindi ubundi !!!!!

  • Mammy ihangane , isi ni ko imera, ariko mbere yo kukujyira inama ndashaka kukubaza akabazo gato ese uwo mugabo mufitanye abana? niba ntabo ubwiyongere bw’ako gasuzuguro bushobora kuba ariho buturuka ariko nniba bahari ndumva umugabo wawe ari we waba ufite ikibazo kuko imyaka 7 yose mumaranye yakabaye yarabashije kukubahisha mu muryango we, ubundi umugabo niwe uha agaciro umugore we , yakabaye ababwira yeruye ko niba batamwubahiye umugore we nawe batamwubashye, akabasa guhindura imyitwarire yabo bitaba ibyo akabareka , ntiyarakwiye kujyayo agusize ahubwo yarakwiye kubabwira ko niba badashaka kukwakira nawe ubwe batagomba kumwakira, kuko muri umubir umwe mwembi. njyewe ndumva inama nakujyira ari ukuganiriza umugabo wawe agahinduka mbere yuko ahindura abiwabo cg ugashaka umuntu mukuru wizeye akamujyira inama kuko niwe ufite ikibazo kurusha bene wabo niba atabasha kukubahisha. komera kandi ujye usenga cyane

  • Hahahaha.Ufite ikibazo ndakuvumbuye!Wagiye muri uwo muryango uziko ugiye kwitwa umwana wabo,ukabaho nkabo,none byarakunaniye!Abakire bagira iyabo ngendo sha,abakene nabo bakagira iyabo ngendo.Ba iwawe,ukore,ntukajye mu birori utifuzwamo,korera urugo rwawe witeze imbere ureke abakire barye ibyabo utabahagaze hejuru,numara gukira bazaza kigushaka bakwereke uko abakire babaho.Naho guhangayika byo ni wowe ubyitera,rekana n’abakire si abantu

  • Uraho , mbere na mbere nagira ngo mbanze nkubwire ko agaciro ari umuntu ukihesha atagahabwa n’abandi niba amakiriro yawe uyategereje ku muryango washatsemo uribeshya cyane, kuko niba umugabo wawe agukunda koko nk’uko wabivuze yari akwiriye kukurwanira ishyaka ku buryo abo benewabo batagusuzugurira iwawe. Ikindi ibintu ni bibiri, umugabo wawe ntawumuciye ku muryango we ariko ubasuye nakubahe niba atari ibyo bajye bahurira ahandi bitabaye ibyo urwo rukundo rw’uwo mugabo ntarwo. Icya gatatu ni uko n’abadafite ababyeyi cyangwa imiryango bariho kandi neza bagira izindi nshuti nziza kandi zibubahira uko bari, kuba muri abakene iwanyu ntaho bihuriye no kuza kugusuzugurira iwawe, nawe ndumva ufite ikibazo umuntu aza kugutukira iwawe uri umugore w’izeserano, ako ni agasuzuguro gakabije katari ako kwihanganira. Shaka izindi nshuti abo umere nk’aho utabazi utigeze unabamenya kuko gutuka umubyeyi w’uwo mwashakanye ni umuvumo ntuzanabikore.

    Ikindi nibaza niba mwembi mwarize kaminuza amafaranga muhembwa ntabatunze ku buryo mudahawe inkunga no kwa sobukwe mutabaho? Ubundi kwimuka ugata akazi ngo urahunga umuryango washatsemo, ibyo se ni biki? kereka niba ufite ikindi kibazo naho icyo ni very simple nta nubw njye numva gikomeye kuko icyo kiroroshye cyane. Ikibazo kiri hagati yanyu mwo kugishakira ahandi. Utihesheje agaciro ntawe ukuguha.

  • Umva mugore ukiri mutoya. warihanganye bihagije kandi numugabo wawe yarabibonye. jyewe icyo nakubwira nuko wowe numutware wawe mwabaye umwe yewe muranakundana ntucike intege iyo nintwaro satani yahisemo kugirango arwnye urugo rwanyu kndi ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka.ibyo umugabo wawe yagezeho kubera famille ntaruhare naruto bakibifiteho niyo yaba imodoka cyangwa inzu byabaye ibyanyu mwembi urumva!! icyakora niba murya aruko babahahiye ugomba kwitonda cyane ariko niba wowe numugabo wawe mwihagije ntampamvuyo kwicwa nagahinda cyangwa ngo wisenyere .iyo bagira power ntibaribugusabire umuhungu wabo ubu rero niwowe ukomeye kubarusha ariko singutumye guhangana nabo ahubwo komeza kwihangana uninginge umugabo wawe atinyuke kungendana nawe aho bamutumiye hose . uri icyubahiro cye nawe akaba ishema ryawe kukise mutajyana? maze ikibyimbye kikameneka. Nawe kandi ujye ugerageza kuba umusirimu ariko utabihenuraho kugirango batazakugusha mumutego wo gusuzugura . arinkange nagushatse sinagusiga yewe no mubwiherero bwa papa na mama twajya twinjiranamo, bityo bazageraho bakagufata nkuko bamfata. ujye usenga wime amatwi abagushuka ngo wisenyere, wowe numugabo wawe nimwe muzihesha agaciro.umugabo numugore bazasiga abbyeyi babo maze babane akaramata nkumubiri umwe. nukorero mushakire hamwe icyatuma mugubwa neza abandi mubareke bazahinduka nibadahinduka birabareba.

  • Nshuti yanjye, komera kandi ugire ubwenge. Komera ku mugabo wawe hato nawe batamugukuraho. Ntuzigere wanga bene wabo ngo abibone kuko nta mugabo wihanganira ibyo. Ariko nihagira ikibi bagukorera ujye ukimubwira kandi umusabe niba bishoboka avugane nuwagukoze mu jisho. Ntuzigere uhangana nabo byaba mu magambo cyangwa mu bikorwa, jya ubwira umugabo wawe nubona kandi adashaka kwiteranya nabo kubera impamvu zuko abakenera, ntuzamutunalike kuri icyo kibazo , jya ubimubwira gusa wicecekere. Ikindi nuko niba ufite bene wanyu abavandimwe bawe ujye ubaha ikaze iwawe kandi ubafate neza, cyane cyane ubatoze kubaha umugabo wawe , bizatuma arushaho kugukunda, iryo banga rirakomeye njyewe aho ndi hano riranyubakiye. Bene wabo ntibankunda kubera bya bindi by’amoko y’abanyarwanda, ariko yaba ababyeyi banjye , abavandimwe banjye bose , nabatoje kunyubahira umugabo kandi byatumye ankundira umuryango cyane nanjye ubwanjye. Ikindi sinigeze na rimwe mubangamira ku byerekeranye n’imishyikirano agirana na famille ye , ariko arabizi neza ko batankunda gusa mbona nta bushobozi afite bwo kubacikaho. Nuko bimeze , njyewe n’umugabo wanjye turikundanira cyane, nubwo iwabo bantuka ntumva.

  • unva mama ibyo bibaho nacyaneko wiyemerera ko iwanyu mukennye,ark gukena sindwara.ikindi nuko wiyemerera ko mwashakanye batabishaka,ibyo birahagije ukazarinda usaza batakwiyunvamo,ark haracyaribyiringiro kuko umutware wawe agukunda.abakire rero sabantu,inyama nyinshi,isukari nyinshi,amavuta menshi,mayonaise,numurengwe nibindi ntarondoye bibica mumutwe bakaba nkabatariho,wibarenganya.umukire uzasanga afite umutima mwiza numwe kwijana,na bible iravivuga ko bazinjira mwijuru biyushye akuya.none rero gerageza usenge cyane kuko ugize umwaku numugabo yakuvaho,kuko umuntu ahinduka nkigicu,ukisanga ubaye nyirabibazo wibihe byose,wavuzeko ufite akazi numugabo akaba akora,iyiteho bihajije,wite kubana bawe nurugo rwawe rugire isuku,wite kumugabo,bucya bwitwa ejo,kd bucyanayandi numwana wumunyarwanda.

  • ikibazo gikomeye ufite utazi ni umugabo wawe kuko niwe ubagusuzuguza nkurikije ibyo watubwiye ntacyo akora ngo akubahishe!ni gute iwabo bamutumira akajyayo wenyine kdi afite umugore n’abana??? ganiza umugabo wawe niwe ufite igisubizo cyabyo !!ntibazakubeshye ibintu byose dufite twabibonye kubushake bw’imana sikubwabantu uwo muryango wabo utabitayeho mwabaho kdi neza!!mwarize wowe numugabo wawe kdi mufite akazi nizera neza ko mwabaho rwose nave mukwaha kw’iwabo mushake ibyanyu mumahoro!!ikindi wamenya gushaka muri famille igukunda bibaho gake twese dufite ingo ariko abenshi kwa databukwe ntibadukunze kdi twarubatse umugabo wawe niba agukunda koko ni akubahishe niba atabikora nuko nawe atakubaha ntutubeshye!! komeza wihangane kdi usenge wowe niwigirira icyizere ureke kuvugako murabakene iwanyu muramaze mubukene bwanyu se ntiwize harubwo aribo bakurihiye kdi ku isi ntitureshya twese isi ntisakaye nabo banyagirwa!!!couragee

  • Muvandimwe komeza wihangtane kandi ugire ikizere ibyo bizashira kugerakure sikogupfa kand ntamvura idahita, kuba umugabo wawe agukunda ibyo birahagije, ujye ufata umwanya usenge usengere umuryango wawe(umugabo nabana), nizereko umugabo wawe yubaha kandi agaha agaciro umuryango wiwanyu.

    Inama yambere abana bawe uzirinde kubereka cg kubabwira ko umuryango wokwase utakwishimiye nibamara gukura ndazineza ko aribo bazakugarurira agaciro ukwiye muruwo muryango, shyira imbaraga mu gukundisha abana bawe umuryango, abakubwira kwimuka ntabwo aribyo, kwimuka byaguteranya numugabo wawe kandi mwari mumeranye neza.

    Mubyo ukora byose ujye wibuka aho uvuka kandi wubahishe umuryango wawe ntibakawusuzugure ngo nawe wumveko aruwo gusuzugurwa oya, umuryango wagufashije kwiga kandi ujye wibuka ko ubukungu bwa mbere ari uburere ababyeyi baraga umwana, aho washatse nkurikije uko wabitubwiye bakize ku mafaranga ariko bakennye kumutima, uburere, haranira ko abo wabyaye batazaba abakene kumutima, uburere.

    Komera kandi wumveko bizashira wireba kumyaka ishize!

  • komera mama, njye ndagaya umugabo wawe rwose,ubundi kubana ni ukurwanirana ishyaka, Bibiliya ivuga ko umugabo udakunda umugore we nkuko yikunda aba nawe yiyanga, simbona impamvu akubwira ngo jya ubyihorera nonese we ari we yajya abyihorera? twese dufite ibyiyumvo rero agahwa kari kuwundi karahandurika,ariko ari we ab iwawe babikora nkubwije ukuri ko hari igihe ari wowe yajya abishyiraho. bene ibyo byo gutinya kugira icyo uvuga ngo ni uko aribo bamugejeje ku byo yagezeho ibyo rwose ni ukuba umunyabwoba,ndetse ni ububwa bukabije, sintutse umugabo wawe ahubwo ibyo akora nibyo bubwa kuko agomba guhagarara nk umugabo wawe akakurinda,akabihaniza,ati mu gihe mutubashye umugore wanjye ninjye muba musuzuguye,kandi ni nabyo, twese muri iyi isi nta muntu ugira icyo yigezaho adafashijwe n abandi kuko ni uko Uwiteka yaturemye,kugirango tugire urukundo rwo gufashanya hagati yacu,ariko ntibivuze ko hazagira ubyitwaza akakugira cishwa aha,cg akagusuzugura uko yiboneye, njye sinjya nubaha utanyubashye,umbwiye nabi ngusubiza neza kandi ngucyaha nihagazeho ngo utazamenyera uko waba ungana kose.

    rero icyo kibazo kiroroshye, kiganireho numugabo wawe umubwire ye kuba umunyabwoba abihanangirize,ndetse ababwire ko niba ntakiza bafite muri bo cyo kuvuga ibiza ariko batazongera kumugerera murugo mpaka babonye ikiza cyo kuvuga,ababwire ati nta soni mwe uwabafata nk uko mumufata mwanezerwa? ababwire ati ibyiza mwifuza kugirirwa namwe ariko mugirira abandi,niwe wenyine ugomba guhagarara nk umugabo bitaba ibyo nawe nta agaciro afite nk umugabo,kuko umugabo muzima ni uharanira ishema ry umuryango we apana kureka imiryango ye ngo ize iwusuzugura uko ishaka, mama kandi ni ugusenga Uwiteka akagufasha muri ibyo ndetse agahindura n umugabo wawe akamukiza kutaba umunyabwoba,akaba umugabo uhagarara ku cyubahiro cy umuryango,kuko bene uwo ntakwiriye kwitwa umutware nduzi ko ariko numvise mu Rwanda babita(ukuyemo jye ,lol umutware wanjye ni Yesu wenyine kuko ni we untwara apana umwana w umuntu).

    icyakora iyo uza kuba umuvandimwe wanjye cg inshuti yanjye nagushishurira uwo muryango mu kinyabupfura cyuzuye kubakosora, abo baswa gusa, iyi comment yanjye uyereke umugabo wawe nawe aravanamo isomo.tx

  • Ihangane Madamu we, ntabwo ari wowe wenyine ufite ibyo bibazo, ahubwo iringire Imana Uwiteka wenyine kuko ari iyo itanga igisubizo; ikindi kandi niba koko ubona umugabo wawe agukunda koko, ngerageza kumukunda no kumwubaha birushijeho, kandi na we azagukunda kandi akubahe kurushaho; ibyo rero ntimubigeraho n’abo mu muryango we bazabona ntacyo bakora babangarukire; ikindi kandi uzirinde guhangayikisha umugabo we, kuko byatuma na we yinjira mu bitekereko by’umuryango we. Ihangane cyane kandi ukomeze usenge Imana yawe ushyizeho umwete kandi utayiryarya.

  • Jye kurwange ruhande ndumva ikibazo ufite atari famille y’umugabo wawe ahubwo ni Umugabo wawe ubwe, impamvu si wowe muntu wa mbere uhuye nicyo kibazo ariko umugabo wawe ntaramenya ko yacutse ahubwo asigaye kukubwirako ibibitswe muri frigoiwabo aribyo biryoha n’ibindi bisa nibyo nonese ibirori bihejwemo umuryango we ko we yumva aribyiza, urumva atabona umuryango we muyindi sura irenze urugo rwe, gusa birababaje.
    INAMA YANJYE NI IYI”Niba umugabo wawe agukunda mubwire yige kwiyubaha no kubahisha abo ashinzwe kureberera UMUGORE N’ABANA si non ni irresponsable” niba ashyira mugaciro namenye neza agereranye urugo rwe numuryango ahitemo kuko igihe cyose agisangira ibyishimo n’umuryango we aburugo rwe bahejwemo harigihe bazamutumira bagiye kumwereka undi baberanye kdi kuko yishingikirije kuri famille ye cyane azatinya guhakana kuko aribo batumye agera kucyo yagezeho, kdi mwige kwiyakira mudateze amaboko abandi kuko niyo mpamvu nyamukuru yako gasuzuguro, Umusaza ahora avuga kwigira mutumva

  • muvandi komera rwose abo ni a abantu gusa nta kindi bagutwara ,bazi ko ubatezeho imibereho ariko sibyo ,shikama ukore witeze imbere WO kudepanda kubyabo, ariko usenge cyane no imyuka mibi kugeza aho bagutukira iwawe ,umugabo wawe nawe ntabwo agomba kurebera gusa agomba kuberurira akababwiza ukuri iyo bagusuzuguye nawe baba bamusuzuguye .mufatanye kurengera uburenganzira bwanyu.

  • Uwo mugabo ni ikigoryi umugore n’umugabo Imana yabagize umwe ntubacagura nawe yabireka ikindi niyo sobukwe yaguha inzu ntiyayigutukiramo uzabatinyuke ubabwire uti sinshaka injajwa ziza kunegurira iwange! Baragaswekera! Ihorere mama

  • Ni abiyemezi, njya ubabwira ko ari abiyemezi kandi kontawe umenya aho bwira angeze. Buri uko bakubwiye ko uri agakene unjye ubabwira uti ntawe umenya aho bwira angeze, nibavuga bati uri agaturage ubasubize uti suko bizahora. Ubundi ubwire umugabo wawe ko nibongera kumutumira bakamubwira kuza wenyine agomba guhita abahakanira akababwira ko we n’umugore re ari umwe, utazubaha umugore we nawe azaba amusuzunguye. Uzamucire umugani uti ese ntuziko ushaka shebuja akubita imbwa ye? yagakwiye kukurwanirira nk’umugabo. Kuba baramufashije kugera kubyo yagezeho ntibibaha uburenganzira bwo kumusuzugura kugeza aho. Ikibazo nuko aziko baba basuzungura wowe kandi mu by’ukuri niwe baba baciye amazi. Njyewe uje ukabwira umugore wanjye gutyo niyo waba uri data, nahita gusohora mu nzu, ndetse tukabipfa cyane. Umugabo wawe aragusuzugura nawe, umunsi yakubashye akanakubahisha nabo bazakubaha. Umuryango wacu wigeze gucikamo ibice kubera icyo kibazo cyo gusuzugura abashatswe, byabaye bibi cyane ariko nyuma y’igihe ntawuvugisha undi twaciye bugufi twese dusabana imbabazi. Icyo nshaka kuvuga nuko uwo mugabo agomba guhagarara kigabo akakurwanirira, niyo hazamo ibibazo mu muryango bizarangira kandi ntibitanarangira nta kibazo kuko umuryango we wa mbere ari wowe. Naho abiyemezi ubicisha iriya migani ugahora uyibasubiriramo bageraho bagacika intege. Niba wumvikana n’umugabo wawe byaba byiza umweretse iyi comment n’izindi mugafatana icyemezo. Amahirwe masa

  • Umugabo nta kosa afite n’umugore ntaryo. Dore uko nakugira inama njyewe. Burya ufite amahirwe akomeye niba umugabo agukunda ni cyo cya mbere. Wowe rero reka kuvuga ngo ibyo yagezeho ni iwabo babimugejejeho ahubwo bakoze inshingano za kibyeyi. Ikindi wowe ufite ikibazo cyo kumva ugomba kubagira ibitangaza singukanguriye gusuzugura umuryango w’umugabo wawe, ariko ufite akazi warabyaye, ufite umugabo noneho mwumvikana, reka kumva ko uzabaho ariko mwumvikanye no kwa sobukwe, wowe baho nkuko wateguye ubuzima bwawe, reka guhakwa kuri bo ,ubaha ugusanze, niba badashaka ko ujyayo bireka kandi ntugace umugabo iwabo. Nimutera imbere ndakurahiye bazakubaha, kandi gahunda n’ubundi z’iwanyu ntukazibahishe uzinyujije kubo ubona bakumva. Mbese muri make uzabe umugore wihesha agaciro iwawe. Reka kumva ko washatse mu bakomeye kandi ugomba kubaho kuko bagukunze. Oya baho kuko wavutse kandi ugomba kubaho. Uramenye ntuzisuzugure nicyo kiba. Wowe ufite akazi uritunze Komera ahubwo ukore cyane, ugire ikirekezo. Naho kwimuka burya uba ubaye impunzi mu gihungu kandi uba utakaza byinshi cyane uramenye ntuzakore iryo kosa ryo kuva ku kazi ngo barakwanga. None se ntufite aho utaha, hari ubwo utaha kwa sobukwe reka ubwana we. Gura ibibanza ubaka amazu courage ahubwo. urahska kuba Impunzi mu gihugu kitarimo intambara ngo urava i kigali!!!!!!!

    • Mbese umuntu akiri mwisi ntaba ameze nk’ufashe igihe mu ntambara? Muvandi ihangane kd wongere wihangane ,gusa njyewe sinkuzi ariko urambabaje ndashaka kukubwira iki
      ;buriya ikbazo wakibonye mbere na mbere mutarabana kuko wabonaga ko mukundana kd ukanahnga maso cyane ku bigaragara, ubundi ukibwira ko ukumuryango utakwiyumvamo bizagenda biza bakazageraho bakugukunda(amour force’e),ubwo rero amakosa wayabonye mbere urabyirengagiza uti bizaza avec le temps,none rero icyo gukora ni ikisenga Imana igutabare kuko hirya y’ibyo twibwira hari Imana ishobora byose,ikindi ganira n’umugabo wawe akurinde benewabo nib abadshaka kukubaha nk’umukazana cg umuntu wabashatsemo, bakurekere amahoro yawe n’urugo rwawe ikindi umugabo wawe akwiye kuguhesha agaciro nka mama w’abana be akihanangiriza benewabo bakareka kugusuzugura kuko buriya si wowe wenyine banga ahubwo banga umuhungu wabo n’abana be ntekerza neza ko nutishima ,n’umugabo wawe ndetse n’abana mwabyaranye ntibazigera banezerwa mu buzima.

  • ubundi umugabo niki? umugabo niwawundi ushobora gufata umwanzuro ukomeye mubihe bikomeye nkibyo urimo.mugihe cyose we atarafata umwanzuro avuge ati muryango wange nkunda umugore wange kuko ningewe wamwishakiye mbasabye kunkundira umugore niba koko nange munkunda.niba mutamukunze mumwubahe .birasaba umutima ukomeye ariko nanone rimwe narimwe umuntu afata umwanzuro ukomeye kugirango akemure ibikomeye.bitabaye ibyo uzabaho murubwo buzima iteka.umugabo wawe niwe gisubizo kibibazo byawe.

  • Njye ndumva ntakibazo gikomeye kirimo!simbivugirako utababaye ariko nanjye mbibamo ahubwo se uzabaze abagore benshi na ba mama barimo bose bahuye nabyo.ahubwo weho wibiha agaciro ngo ufate umwanya wo kubitekerezaho cyaneeee ibukako washatse umugabo utashatse umuryango kuko byaranashobokaga ko ushaka umugabo utawufite kandi mukabana.ikindi kandi abagabo bakunda imiryango yabo ubimenye.erega baba baranakuranye ntabwo yabacukaho baziranyeho byinshi kuva mubuto bwe weho muhuye ukuze! Ariko rero ca agasuzuguro murugo rwawe! Kandi pe ntibagushuke ntawundi wagaca atari weho!ba iwawe nabo babe iwabo amahirwe ntanicyo bagusaba! Uzaza akakunena uriwawe uzamusohoreee pe! Uzaza mukaganira uzamwakire neza maze weho ufite amahirwe kuko banishoboye!abandi natwanze batanafatika aribirara biraho icyo akeneye cyose ukimuha kandi ubizi ko atagukunda none weho uravuga kunda umugabo wawe ubatere umugongo ubereke ko ntacyo bikubwiye rwose.

  • Njyewe mumbabarire cyane mbabaze iki kibazo mbaza namadame nyirikibazo, aho aba bantu ntakibazo cyanmoko kibaromo? niba kandi ntacyo umugabo wawe ndamugaye cyane!!! nigute umuntu yemera ko iwabo bamusuzugirira umugore?
    ndamugaye birenze numugabo gito , ntanicyemezo yafata niyo mwaba mugeze ahakomeye nagutererana rwose.
    Umva mada fata umwanzuro wo kutazakandagira iwabo kandi uceceke ukunde umugabo wawe nabana bawe nakazi uteze imbere urugo rwawe ntakindi. kandi iki cyemezo ukimenyeshe umugabo wawe uzagushaka azagusange iwawe umwakire uko azaba aje ubundi witurize iminsi izabigisha cyane. knd ndumva nkukunze birenze uwampa ngo nkubone nkugire inama imbona nkubone.

  • Yebaba we!!! Umva muvandimwe wanjye tuza ujye uganira numugabo wawe ubimubwire mukinyabupfura umubwire nuko byakagobye kugenda, nuko abiwabo nibaza ubakire neza ntubereke ko hari icyuzi kandi ujye usenga .

  • Inama bazikugiriye zihagije, ariko njyewe reka nkubwire arinjye uko nabigenza. Ndi umugabo ndubatse, maze umwaka nubatse.
    Bibayeho ko umuryango wanjye wanga umugore wanjye bitewe nimpamvu izo arizo zose yaba amoko cg ubutunzi, isura cyangwa ikintu kidashobora guhinduka vuba:
    1. Njyewe umugabo nabaganiriza nkabumvisha ko ibyo bakora ataribyo kandi nkabaha nigihe ntarengwa cyo kwihana bakanansaba imbabazi
    2. Byaba byabananiye nkabasaba kutazigera narimwe bagusuzugura, bakabyiga kukubaha niyo baba batagukunda
    3. Nabyo byabananira, ngacana umubano nabo.

    Banarenga kandi kubindi bikorwa bigamije kunsenyera, nkabajyana mubuyobozi, inkiko nahandi hashobora kurangiza ikibazo. Umugabo bivuze kuba ushobora kurinda urugo abarurwanya bose kabone niyo yaba Nyoko cg So, abavandimwe inshuti etc

    Urugo ni urwego rwigenga, rushingiye kumugabo n’umugore nabana babo, abandi bose ninyongera. Bahari cg badahari urugo rubaho kandi rugakomeza. Natanze intambwe eshatu kuberako nihangana kandi ndi umugabo ushyira mugaciro.

  • KUNDA UMUGABO WAWE, KUNDA ABANA BAWE, KUNDA URUGO RWAWE MURI RUSANGE. BELLE FAMILLE YO NTITEZE KUGUKUNDA NA RIMWE NIKO BABAYEHO PRESQUE BOSE. SA NAHO UTABABONA UTANABIBONA. NTUKABABAZWE NUKO MUTAJYANYE IWABO AHUBWO UZABABAZWE NUKO MUTAJYANYE IWANYU. UZUBAHE UMUGABO WAWE KANDI NA FAMILLE YAWE IZAMWUBAHE KANDI FAMILLE IMWISANZUREHO NAWE ABINSANZUREHO. NIBAMARA KUBONA BASHOBEWE MURI FAMULLI ITUJE, IKUNDANYE,MUTANGA UBURERE BWIZA MU BANA BANYU, MUVUGWA NEZA N’INDI MIRYANGO YINSHUTI ZANYU BAZAZA BABASABA IMBABAZI KANDI MUZABARUTE MUZIBAHE NTAMANANIZA NTA NO KUBACYURIRA NA GATO. NTIMUKABIGANIRE ABANA BANYU BABYUMVA KANDI KUGIRA NGO BIKEMUKE UMUGABO WAWE NIWE UGOMBA GUTERA INTAMBWE YA MBERE YO KUBI IGNORER AGAHA UMWANYA MUNINI URUGO RWE KURUSHA URWIWABO.

  • Umugabo wawe niwe muti,nakurwanire ishyaka ntagutinya,niba bamubwiye ngo aze iwabo wenyine navuge ko atabishaka mugihe atarikumwe numugorewe,niba baje kubasura bagatuka umugore kandi umugabo acecetse ntibyumvikana n’abacalume kandi abasohore ntamikino bazagaruke bagenzwa n’amahoro n’umutima mwiza.Wowe madame ganira n’umugabo wawe umubwire ko gusuzugurwa kwawe agufitemo uruhare ubimwereke n’izi ngero zifatika

  • Yemwe ga ye ndumiwe nukuri pe! ariko ibyo biracyabaho koko? abantu nk’abo simperutse kubumva,gusa niba atari bya bindi abantu baba bishakira kumva ibitekerezo by’abandi,mbe nkuriya muvandimwe waguhaye umuti wo kwiyegereza Yesu kuko ari we utanga amahoro, akaruhura abarushye nkawe wabuze amerekezo.Umva nkubwire hari abantu nkawe bagiye bahura nizo ntambara ariko umuti wabyo ni ugutuza kandi ibyawe biroroshye cyane ndetse ni ikibazo Toto.kuko umugabo wawe niwe gisubizo. dore impamvu niba adashyigikiye iby’iwabo bagukorera agoomba kubihagararho akakujyana iwabo niba bamubwiye ngo ntakuzane nawe ntazajyeyo, mufatanye muri byose kuko mbere yuko mubana mwagiranye indahiro nareke kugutererana rero ngo ajye iwabo usigare mu rugo.nta mpamvu nimwe yo kwimuka kuko family yawe ni umugabo wawe n’abana mwabyaranye, ibindi ni inyongera.Tuza umutima rero ntuzabasuzugure, ntuzabatuke ubundi bazizana bibiliya iravuga ngo bazabagarukira ntimuzabagarukire.

  • Kwangwa n’abagombaga kugukunda birababaza ariko jye icyo navuga n’uko amakosa nayashyira k’Umugabo wawe, yego siwe wababwiye ngo bakwange ariko kuko mwashakanye mukaba umwe, ntibagomba kubatandukanya k’ubutoni rwose.

    Niba bakwanze= Kwanga n’Umugabo
    ababwireko we, n’Umugore we badatandukanye , ari bamwe, n’abicaze ababwire, ikindi kandi ntakwiye kujya mu minsi mikuru yabo niba batemera ko mujyanayo, niba bidakunze rero ko ababwira,; nshingiye ko wavuze ko ibyo afite ari bo babimugejejeho , afite ubwoba, bashobora kuba bakimufiteho imbaraga, Naho wowe inama nakugira Usenge Imana iguhe Amahoro yo Mumutima kandi ikurinde Urwango nawe wabagirira. Imana Igukomeze ikubere ubwihisho bw’ibibi

  • UMUGABO WAWE NA WE NTAGUKUDA RWOSE. NIBA AGUKUNDA NI INJIJI. NIWE UFITE IGISUBIZO CY’ICYO KIBAZO.

    • Umva wa mumama we ubaka urugo rwawe nanjye icyo kibazo ndagifite ariko ntikindaza ijoro kuko numvikana numugabo wanjye dukunda Immana kdi twubaha ababyeyi uko Immana ibidutegeka.Humura lero umugabo wawe ntuzamuteshe umutwe ntacyo yakora izina umubyeyi nizina rikomeye cyane numugabo ahubwo atazirahuriraho umuvumo

  • Mwiriwe. Nta wanyobora uko nabasha gushyira ikibazo cyange ku museke/kore iki , inzira binyuramo ngo nange mbone inama?Murakoze

  • Muvandimwe rero burya bagusuzugura bataretse n’umugabo nubwo atabiyama cg ngo ababuze kugutoteza bigezaho,ariko burya nawe aba yasuzuguwe cyane ndetse burenze uko baba bagusuzuguye.niba usanzwe usenga ongeeera amasengesho ubyereke IMANA kuko nabo ibyo batunze ntibabivukanye kandi iyabibahaye ntabwo byayishiranye,ikindi ntabwo byababera ingabo ibakingira bagize ikibazo uretse ko ntabibifuriza.iyaba bazi ubwenge bajya bajya kureba abakire bagwa mu bitaro batabuze na kimwe.ibintu birashira ahubwo igifiye agaciro ni “UBUGINGO”ntabwo bafite ubutunzi buruta ubwa NEBUKADINEZA,burya uwishyize hejuru cyane aba agiye guhanuka.ILS ONT ATTEINT LEUR APOGEE,MAINTENANT CE QUI LEUR RESTE C’EST LE DECLIN(LA CHUTTE).

  • Life is so short and it’s just like a mirror.
    You can only see as much as it reflects. So don’t be too arrogant or proud by looking down on others because of their current situations.

    Things get changed with time just like the weather..! Don’t under estimate anyone because everyone has a great future!

  • niba bagusuzugura uzitahire iwanyu baguhe akarima k’uburushyi!biremewe mu muco nyarwanda kandi n’itegeko rirabiteganya!!!!!

  • Umva rero wa mwana w’ukobwa we niba koko ibyo uvuga ari byo,ukwiye gukomeza kwihangana kuko nta kundi wagira. Ntuzabasuzugure wowe,ntuzabatuke,jya ubihorera bavuge cg bakore ibyo bashaka byose. Niba koko umugabo wawe we mubyumva kimwe mukaba mukundana ikindi ushaka ni iki? Ikibazo gisigaye ni umugabo wawe wo kugikemura aganiriye nabo akabumvisha ko ari we wakunze atari bo bakunze,ko atari kurongora bashiki be. Agomba rwose kubibabwira akanabagaragariza ko binamubabaza ukuntu bakira nabi umugore we. Ntabwo ari ukubihenuraho kuko ari abavandimwe be mu by’ukuri batakagombye gutandukana nabi,ibyo ni ibintu byagashiriye mu biganiro. Hanyuma wowe ukomeze witurize urebe iby’urugo rwawe. Abakwanga ni akazi kabo nabo bazageraho babone ko ntacyo bakora. Kuberako ikibazo kitari kuri wowe ntikinakwiye kugutesha umutwe rwose. Ikindi gikuru rero,jya unabasengera burya IMANA niyo ihindura umutima w’umuntu. Baritwaza ibyo batunze se shahu,bo baje ku isi babyikoreye? Isi ntisakaye imvura yanyagira buri wese,nawe kandi ejo cg ejobundi IMANA ishobora kuguhindurira amateka bakumirwa.

  • yoo mama ndagukomeje pe ariko reka nkubaze uri agaturagekazi koko?niba uriko se ukaba warize kaminuza kuki udasirimuka ugasa neza ugacya abo bakire ukabereka ko rwose ntacyo bakurusha nubwo utavukiye mumuryango ukize? ese ugira isuku? uzaisuzume nawe rwose wirebe neza hanyuma ugire self confidence nurangiza wige igisirimu hakubiyemo guteka neza gutegura kumenya kwakira abshyitsi kwambara n’ibindi nange mfite umuryango ukennye nkuwo wawe kd muto ariko gewe ntawansuzugura kuko ntanuwabimenya ndi umusirimu mu mutwe nubwo ntacyo ngira ntiwabona naho uhera uvuga utyo ubwo rero banza wiyemere wowe wenyine abandi bazajya bakureba baceceke kd ujye ubitaho bo nibaza ubakire neza birimo urusirimu bazaceceka icyo bakubwiye kumugabo wawe cyo niko kuli niwe ufite kuguhesha agaciro mumaso ya benewabo wenyine ntasoni ngo bakamutumira akagenda akagusiga yarangiza ngo aragukunda?nagende ahubwo ni umunyabwoba.

  • Uwo mugabo wawe uzamubwire abihanize, niyanga wowe ubwawe uzabihanize. Nibatumva uzabace mu rugo rwawe ntibazahakugarukire, ndetse n’abana bawe uzababuze kujya mungo zabo bantu. Yewe nihagira n’ugusura uzamwamaganire kure, niyanga agahatiriza uzahamagare inzego z’umutekano ubabwire ko abo bantu utabakeneye iwawe. Umugore agira uburenganzira bungana n’ubwumugabo mu rugo. Ntuzababembereze kuko nawe ubwawe batakoroheye.

  • my friend, umugabo wawe nubwo agukunda, atinya iwabo(ngo ibyo afite nibo babimugejejeho niko wavuze) niyo mpamvu bakuvuga nabi ntakome.so ikibazo kiri kumugabo wawe nuko bitashoboka ngo abe ariwe ugirwa inama. therefore umugabo wawe niwe watuma bagukunda akaguhesha agaciro ukuvuze nabi akamwihaniza kuko numugabo kandi arubatse,ibyo akabikora atitaye kugihombo yagira baramutse bamwanze kubera wowe. nyuma babonye ko umuhungu wabo yahindutse, icyonzicyo bamugarukira kuko nuwabo(akawa muhanzi ngo numusinzi wacu) ugahabwa agaciro kubera we.

  • amaboko atareshya ntaramukanya! bishatse kuvuga iki kurimwe?
    icyomukwiye gukora mufatanyije ni mwiteze imbere biranashobokako mwakira mukabarenga
    biramutse bishobotse baza bagupfukamira. ni mumenye ubwenge urugo ni urwababiri
    nanjye ndubatse.

    • Muraho se! Inama nagira uyu mukobwa ni ukumvisha umugabo we ko urugo ari urwabo bombi n’abana babo! Iby’uko uwo mugabo yumva ashumitse ku mitungo y’ababyeyi be s’ubugabo na busa kandi ko mbimugayira!Azicare atekereze neza, noneho afate icyemezo cya kigabo cy’uko azabana n’abamubereye inshuti, kandi ko ashobora kwishakira umutungo we bwite adakomeje kurambiriza ku mutungo wa se!!!!Niba koko agukunda, azerure abibwire abamubyara ndetse n’abo bavukana ko atishimiye imigirire yabo, nibadahinduka, muzabasezereho mwembi mwiyubakire ubuzima bwanyu sans eux!!!! Imana izabafasha kandi n’urubyaro rwanyu ruzagira imbaraga rukesha ubwuzuzanye n’ubutwari muzaba mwagize bwo guhangana n’abo bahezanguni batazigera baborohera kuko umutima mubi ukira bigoranye!!!Nkwifurije amahoro y’umutima n’amahirwe biva ku Imana yacu; kandi muge musengera hamwe mubasabira kwisubiraho!!! Faustin

  • Hahahahahhaaaaaa!!!!
    Mushikanje reka rero nkubarire . ABO SIBO BA KWENZE , AHUBWO WENZWE N UMUHUNGU WABO !!!
    Bime amatwi abakorerer ivyiza nyuma bazobonako bi beshe bakugarukire sinkubeshe !!!!Gira amahoro muvukanyi , kunda umugabo wawe , urebe ngo ngo abasobukwe ngo baragukunda !!!!!

  • Hahahahahhaaaaaa!!!!
    Mushikanje reka rero nkubarire . ABO SIBO BA KWENZE , AHUBWO WENZWE N UMUHUNGU WABO !!!
    Bime amatwi ubakorere ivyiza nyuma bazobonako bi beshe bakugarukire sinkubeshe !!!!Gira amahoro muvukanyi , kunda umugabo wawe , urebe ngo ngo abasobukwe ngo baragukunda !!!!!

  • ihangane ariko hari icyo nshaka ku kubwira.abo batagykunda ntacyo bazagutwara shyira ha si ukore ushake icyaguteza imberz nurugo rwawe.imyaka 7ishize batagukunda wabayeho.gusa nk’inama nakugira Niba bishoboka mwabimuka niyo haba 1km;birzshoboka KO impamvu uhorana intimba ariko muturanye ukurebeye ha si ukamubonz;uguciriye ukamubona.ariko wumvise uwo mugabo wawe KO igihe agezemo atari icyo guhanga amaso iwabo;ibyo bamuhaye babikoze nk’incingzno y’umubyeyi yo gufasha umwana atari ibyo ku mukangisha ngo bamugire ingaruzwamuheto.komera kandi

  • Ihangane nubwo famille yumugabo itagukunda arko umugabo wawe akaba agukunda byigutera igihe ubatekerezaho ahubwo saba umugabo wawe agufashe abuze famille yiwabo gusuzugura umugorewe.
    Burya ntawe uvuma uwo Imana itavumye

  • Ubabajwe n’iki ko umugabo wawe agukunda? Bihorere bakomeze biteranye n’Imana izabakoze isoni!Kandi rero nuwo mugabo wawe siwe benewabo baramunaniye!Bateye nabi bimwe bya gitindi!Basengere. Ikindi nimukore cyane muve mu bucyene murebe ko batazabagarukira!
    Courage!

  • Muraho basomyi:isi irashaje igiye gushira.Uwo yavuze ngo imiryango ntireshya ,hari abandi bitwaza ibindi.Nashakanye n’umugabo nta kibazo tumaze umwaka data bukwe yaje iwacu ntwite inda yambere nkuru aza iwacu arantuka ngo simuhaye inka kandi yarmpaye umuhungu we ,sinzi uwaje asuhuza mwikirije ngo muciye mwijambo kandi yaje gusaba inka .Narahagurutse kuko jye navuze ko ntasubiza databukwe .Iyo mbonye atangiye kuvuga menshi mpita muhunga akantuka ntumva kandi aba yaturutse kure.NAJE KUJYA IWABO N’UMUGABO MFITE UMWANA W’AMEZI 3 .Haba igitaramo ariko umgabo wanjye adahari yagiye gushaka imodoka twagombaga kujya iwacu bukeye ,yatangiye ataka abana be bose ko ari beza nsorezaho maze aravuga ngo umuhungu we yamubujije gushaka impfunya nkanjye y’urukara kandi yari yaramutegetse gushaka umkobwa w’inzobe ,muremure w’utari ubwoko yavuze icyogihengo none yaranze arakuzana .aho hantu haba umusozi ucuramye nasohotse ntumva ntabona n’uruhinja ngatangirwa n’ibiti njya munzu kwa data bukwe kuko niho twari twaraye yaraje amvuza mabuye burinda bucya abana be bose barebera ,nta no kunyihanganisha ,umugabo wanjye bucyeye ntacyo yavuze .dushakanye hashize imyaka hafi 14 kuko umwana wacu afite 13 .UJE MU MURYANGO WESE ASUBIRAMO UKO NATUTSWE BAKABISUBIRAMO NGAHITA NJYA AHIHEREYE NKARIRA ,ABAGGORE BABO N’ABASHIKI ,ABANA BABO BAJYA BAZA MURUGO BAKAHANTUKIRA ,RIMWE NABONYE UMUGORE UJYA UNTUKA YAJE NAKOZE UKO NSHOBOYE NGO ATAMBONA UMUGABO YARANTUTSE MBURA AHO NKWIRWA .bukeye agatuma abana be ngo baze kuntuka umwana ntdamusomera .se wabo umugabo wanjye aje arantuka ,mushiki we tubana twishyuriye amashuri guhera secondaire kugeza kaminuza ,agenda ankiza ahantu hose namubaza agahakana ngo n’ukuntu mwamfashije gusa ntajya amenya ibyo aba yavuze ,nashatse kujya hanze mbona sinakwitera aban agahinada mfite babiri ,umto afite 10,ushatse gukoresha ubukwe aza iwacu jye ntanabizi nabaza umugabo ngo ibyo singombwa ko babikubwira .ubunaabyakiriye ariko ntibiza neza none nawe niyihangane mvuze bike .iyo habereye ubukwe iwacu usanga abo bgore n’abakobwa babo ,abatashye ubukwe bantaramanye .none narwaye umutima ndekeye aho ntangiye kurira

  • umva wa mudamu we uwigize agatebo ayora ivu wowe uzicaze umugabo wawe umugabo wawe umubwire ko bikubangamiye kd ugire confidence yuko uri umugore mu rugo nabo niagaruka uzababwize ukuri kd usenge

  • umva madamu, wahawe inama zihagije ariko reka nshyireho agakeregeshwa kanjye; 1. warize kandi uhaka umugabo wo mubifite reka complexe zawe ngo wavutse mu bakene ,waramaze kuko ntiwabihisemo kandi si numurage kuko washyikiriye umugabo ukize.
    2. Ababyeyi nabavandimwe buwo mwashakanye iyo babyemeye muva inda imwe ark niba batabyemera ishakire ababyeyi nabavandimwe inshuti bafitiye umuryango wawe akamaro upfa kudasuzugura na limwe kwa sobukwe ariko ntukanabikurureho.
    3.niba ufite abana ndetse na se ntuzigere na limwe ubangamira imibanire yabo naho bakomoka.
    4. igihe bafite ibibazo bitandukanye byo muri iyi si ( nko kurwara cg izindi manza zitandukanye ujye ubegera utitaye kuko bari bugufate kuko burya ubutwari bugaragarira mukwirangagiza uwakubabaje ukamwegera ababaye.
    5. Wubahe knd ukunde umugabo wawe nizindi nshuti ze zije zikugana
    6. iya nyuma wige gusengera abana bawe usenye karande yinzangano zaho bakomoka mu isengesho ryawe ujye wibuka kubasabira Imana ngo ibahindure kandi mugihe gikwiye uzitwa umukazana winkundwakazi kk kuri benshi niko bitangira ariko birangira babonye nawe ugiye kugira abakwe nabakazana nyokobukwe ati uriya niwe uzarusigaramo reka nceceke.Uwiteka akwiyereke muvandimwe.

  • oh mwihangane twese ni uko

  • njyewe nabonye bimeze gutso benewacu mpereye kuri maman umbyara mwiyama kuziwanjye abavandimwe bose mbabwirako uzaziwanjye atanyatse uburenganzira no kumwica nzamwica ubundibana numugorewanjye nabana banjye tumezeneza turatunze turatunganiwe ubu abana bamaze kuba bakuru nabasobanuniye byose kumurungo ubu nabo gahunda niyogukora cyane bakitezimbere kugirango batazasaba cq bagakenera iwacu kandi urebe abandi bene mama bo ingo zabo ziracumbagira.mada,ikifazo ufite ntawundi wagikemura usibye umugabo wawe gusa.nubwo umugabo wawe agukunda ariko ntagaciro aguha,ntaramenya kwifatira umwanzuro muri make abagarira yose hagatiyawe niwabo,bivuze ngo haribibatunze runaka bituruka kwa sobukwe bigatuma atafaticyemezo cyo kubacikaho burundu.nkuko wabivuze haruguru ngo ibyo mumaze kugeraho ibyinshi nikwasobukwe babigizemo uruhare,ahorero niho agasuzuguro gakomeza guturuka,kuko burya iyumuntu akugaburira anagukoresha ibyo ashaka.mbwira umugabo wawe azinukwe iwabo kuko nubundi yashatse umugore ashaka umuryango bivuzengo muzabyara abantu abazabakomokaho nibo muryango wanyu,

  • Bibaho! Ndabona ikibazo kiri facile mais aussi difficile. Umuti wa byose n’umugabo wawe avec parrain na marraine. Wowe uri innocente. Malgré, ubishire mu maboko ya Nyagasani car simplement itegeko rya 4 riduhesha récompense. Avant d’aller loin, mu 7 ans muri hamwe mugeze hehe? Muba hehe? Toujours avec les parents de ton mari? Suis content kubona ufata belle famille yawe nka belle famille. Muzuri sana kandi bizakomeze bityo mpaka mu tombe yako. Bref, via net ntibyoroshe kugufasha mais c’est possible

Comments are closed.

en_USEnglish