Digiqole ad

Kimihurura: imodoka ifashwe n’inkongi irakongoka

 Kimihurura: imodoka ifashwe n’inkongi irakongoka

Imodoka yahiye yari ubururu

Gasabo – Ahagana saa munani n’igice imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yafashwe n’umuriro igeze ku Gishushu imbere y’icyapa bategeraho imodoka zigana mu mugi irakongoka.

Imodoka yahiriye imbere y'aho bategera imodoka zijyamu Mugi ku Gishushu
Imodoka yahiriye imbere y’aho bategera imodoka zijyamu Mugi ku Gishushu

Nta muntu iyi mpanuka yahitanye uretse guteza impagarara muri uyu muhanda ugendwa cyane.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza iyi modoka yari ivuye mu bice byo mu Ntara  yahiye kubera itabi ryajugunywe rivuye mu modoka yari imbere yayo.

Police izimya umuriro yahageze iyi modoka imaze gukongoka kuko umuriro wari mwinshi cyane igifatwa.

Deo Nshyimyumukiza nyiri iyi modoka avuga ko iyi modoka ye yatwitswe n’itabi ryajugunywe n’umuntu wari mu modoka yari imbere ye atabashije kumenya.

Deo avuga ko imodoka ye yari ifite uwbishingizi.

Spt JMV Ndushabandi umuvugizi w’ishami rya Police ishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko iyi modoka yari ivuye i Remera ijya mu mujyi. Ko yari ifite ikibazo cy’amatsinga kuko ngo yari aherutse kuyikoreshereza ahantu hatizewe bamubeshye ko bazi gukora amatsinga.

Police ishami ryo mu muhanda itanga ubutumwa ko abafite imodoka nyuma yo kuzikoresha bakwiye kujya bajya kuzisuzumisha muri controle technique nubwo yaba iyifite nk’uko iyi yari iyifite.

Kuva uyu mwaka watangira ngo ni umwa mbere imodoka ihiye muri ibi buryo kubera ikibazo cy’insinga.

Gushya kw'iyi modoka kwatumye imihanda ifungwa mu gihe runaka
Gushya kw’iyi modoka kwatumye imihanda ifungwa mu gihe runaka
Imodoka yahiye yari ubururu
Imodoka yahiye yari ubururu
Nyuma yo gushya bayivanye mu muhanda
Nyuma yo gushya bayivanye mu muhanda
Aho yahiriye hasigaye ivu
Aho yahiriye hasigaye ivu
Yahiye irakongoka
Yahiye irakongoka
Deo Nshimyumukiza nyiri iyi modoka avuga uko byagenze
Deo Nshimyumukiza nyiri iyi modoka avuga uko byagenze

 

Yahiriye hafi cyane y'ahakorera Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Yahiriye hafi cyane y’ahakorera Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

 

5 Comments

  • Pole Deo. Imana ishimwe ko wowe ntacyo wabaye kandi izagushumbusha indi. Pole sana

  • Njyewe hazagira umuntu unywa itabi wongera kunyegera tuzabipfa, asyi gawe et d’ailleurs ni n’umwanda rwose kugenda umuntu atumagura amatabi, nang’itabi n’ibisa naryo byose. Pole sana Deo uragendesheje rwose ariko humura ubwo ukiriho uzongera ubone iyi ndi modoka. Wowe watumye iriya modoka ishya niba urigusoma iyi message umenye ko ndikukureba kandi nakumenye, aho tuzahurira nawe tuzagushyiraho fuel turikujugunyeho kubirenge nibwo uzabyumva,

  • Uwo Mugabo Najyaga nywera mu Kabari ke Nkiba I Kigali
    Pole Sana Deo Niba Atari Kata zo Gushaka Akantu muri assurance

  • Eric noneho urandangije pe! ni gute imodoka yaba iri kujyenda , ifunze neza kapo, rezeruvari ifunze, hanyuma igatwikwa n’agashirira k’itabi? sha n’umwana utaramera amenyo icyo cyintu ntiwakimubeshya. nubwo wayicanaho ibisharagati ntiyapfa gushya ako kanya. reka nkubaze Gato? uwaguha iryo tabi akaguha imodoka ngo genda urijugunye muzindi nazo zigenda, iryo tabi urumva ryafatahe? njyewe ndemerara % iby’uriya muporisi yavuze.

  • Pore kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish