Digiqole ad

Icyo Kayirebwa na Munyenshoza bavuga kuri muzika y’ubu

 Icyo Kayirebwa na Munyenshoza bavuga kuri muzika y’ubu

Cécile Kayirebwa, Munyenshoza Dieu Donnée na Mihigo Francois Chouchou

Cécile Kayirebwa, Munyenshoza Dieu Donnée na Mihigo Francois Chouchou, bavuga ko kuba muri muzika nyarwanda hari benshi mu bahanzi bakunze kunengwa mu miririmbire y’ikinyarwanda nabo atari bo. Ahubwo ari amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Cécile Kayirebwa, Munyenshoza Dieu Donnée na Mihigo Francois Chouchou
Cécile Kayirebwa, Munyenshoza Dieu Donnée na Mihigo Francois Chouchou

Iyo wumvishe izina Cécile Kayirebwa wumva indirimbo nka ‘None twaza, Cyusa, Marebe, Urubamby’ingwe n’izind. Ni umwe mu bahanzikazi bo hambere bafite benshi mu bato bahaye ibyiyumviro byo kuba abahanzi.

Avuga ko abahanzi bato badakwiye kwibwira ko kuririmba ikinyarwanda gipfuye bashaka kwigana abanyamahanga aribyo bishobora gutuma hari aho bagera.

Ahubwo ko niba aririmbye ururimi urwo arirwo rwose akwiye kururirimba uko ruvugwa neza aho gushaka kuruhinduka uko ashaka bitewe n’ibyo ashaka kuririmbamo.

Ati “Nta muntu ubuza umuhanzi kuririmba ururimi ashaka. Ariko naruririmbe neza uko ruvugwa. Wifata ikinyarwanda ngo ushake kukiririmbamo nkuko wumvise undi munyamahanga yaririmbye mu ndirimbo ye.

Ku bakunze kuvuga ko baririmbye ikinyarwanda ntaho muzika yagera, ni ukwibeshya. Ahubwo kiririmbwe neza kinanditse neza nta kuntu utamenyekana ku isi”.

Mihigo Francois Chouchou we avuga ko amateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi ariyo yagize uruhare mu ivugwa ridakwiye ry’ikinyarwanda ku bahanzi bato.

Akomeza avuga ko kuririmba urundi rurimi mu ndirimbo y’ikinyarwanda atari bibi, ariko akwiye kuririmba urwo rurimi uko ruvugwa ntashake kururirimba nk’ikinyarwanda.

Munyenshoza Dieu Donne wamenyekanye mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yemera ko abahanzi mu gihe cyose beruye bakaririmba ikinyarwanda cyuzuye hari impinduka muzika izagira ku rwego mpuzamahanga.

Ibi babitangaje nyuma y’aho bashingiye ihuriro ry’abahanzi bato n’abakuru ryiswe ‘indatabigwi’ bivugwa ko hari icyo rishobora kuzamarira abahanzi b’ubu.

Kubera ko hari zimwe mu mvugo n’amagambo y’ikinyarwanda kiza bazagenda barushaho kumenya. Bityo mu buhanzi bwabo bakora bakarushaho gutera imbere.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aha ntibyoroshye … gsa havanweho kwijijisha I kinyarwanda gihabwe umwanya munzego zubuyobozi hanyuma nabayobozi munzego zitandukanye bumvishwe yuko bagomba kujyikoresha …ni bwirako nabahanzi batazabura kwimakaza iyo ndanga gaciro.

  • Ariko, Mihigo ko adsobanura isano riri hagati ya genocide nokuririmba mukinyarwanda kigoramye? Ndemeranya nabariya bavugako abahanzi nyarwanda bubu ntacyo bageraho mugihe bagoreka ururimi rwacu. Ngewe iyaba nari leta nari kubagarika bose.

Comments are closed.

en_USEnglish