Digiqole ad

Abakozi ba Airtel-Rwanda mu kumenyekanisha ibicuruzwa byabo mu baturage

 Abakozi ba Airtel-Rwanda mu kumenyekanisha ibicuruzwa byabo mu baturage

Abakozi ba Airtel baganiriza abaturage mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa gatanu, abakozi b’ikigo cy’itumanaho ‘Airtel-Rwanda’ basoje gahunda yo kuzenguruka mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali basobanura ibyo bakora, Serivise n’ibicuruzwa batanga.

Abakozi ba Airtel baganiriza abaturage mu Mujyi wa Kigali.
Abakozi ba Airtel baganiriza abaturage mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko ngo abafatabuguzi benshi bakomeje gusaba ibisobanuro ku bicuruzwa na Serivise Airtel itanga.

Ikipe z’abakozi ba Airtel zageze mu bice nka Nyabugogo, Nyamirambo no mu Mujyi rwagati, basobanura ibicuruzwa na Serivise nziza bafitiye abafatabuguzi babo.

Ikipe z’abakozi ba Airtel zikaba zarakiriwe neza n’abaturage aho zagiye zinyura hose, bakishimira ko baba bafashe umwanya wo kuganira n’abafatabuguzi babo kugira ngo babahe ibisubizo ku bibazo bibaza.

Umwe mu baturage yagize ati “Natunguwe no kubona abakozi ba Airtel hano mu Mujyi. Nanahuye n’umuyobozi mukuru (Managing Director). Ubu ni uburyo bwiza bwo kwita ku bafatabuguzi kandi nejejwe n’uko baje hafi yanjye uyu munsi.”

Abakozi ba Airtel bakiriye ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo by’abafatabuguzi babo aho bagiye banyura hose, bagasezeranya abafatabuguzi babo gushakira umuti ibibazo n’impungenge bagiye bagaragarizwa kugira ngo barusheho guha abafatabuguzi babo Serivise zinoze.

Nyuma y’uko kuzenguruka mu bice binyuranye, Umuyobozi mukuru (Managing Director) wa Airtel-Rwanda Michael Adjei yavuze ko impamvu bahisemo kwegera abafatabuguzi babo ari ukugira ngo babasobanurire gahunda nshya zigezweho barimo gutanga.

Ati “Twahisemo kwegera abafatabuguzi bacu kugira ngo tubigishe gahunda nshy

Abaturage bishimiye kubona abakozi ba Airtel hafi yabo babasobanurira ibibazo bafite.
Abaturage bishimiye kubona abakozi ba Airtel hafi yabo babasobanurira ibibazo bafite.

a yo gukoresha amafaranga y’u Rwanda32 ku munota ugahamagara imirongo yose.”

Adjei akavuga ko bishimiye ibitekerezo bahawe n’abaturage, kandi ngo bazakomeza gukora cyane kugira ngo bakomeze guha abafatabuguzi babo Serivise nziza

Ati “Uku gusura abafatabuguzi bacu si ukwa nyuma, tuzakomeza kuganira n’abafatabuguzi bacu binyuze ku mashami yacu (service centers), abakozi baduhagarariye n’umurongo wacu utishyurwa wo gufasha abafatabuguzi.”

Imwe muri Serivise zasobanurwaga kandi zirimo gushimisha abafatabuguzi, ni iyo gukoresha amafaranga y’u Rwanda32 ku munota, uhamagara imirongo yose y’ibigo by’tumanaho bikorera mu Rwanda.

 

UM– USEKE.RW

en_USEnglish