Digiqole ad

Mu rubanza rw’abasirikare: Nta mutangabuhamya uzongera kumvwa

 Mu rubanza rw’abasirikare: Nta mutangabuhamya uzongera kumvwa

Me Gakunzi Valery na Col Tom Byabagamba yunganira

*Brg Gen Aloys Muganga wagombaga gutanga ubuhamya ntiyabonetse
*Umucamanza yanzuye ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa.

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo BrgGen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba ntiyagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’akazi, umucamanza ahita afata icyemezo ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa muri uru rubanza rw’abasirikare bakuru.

Kuri uyu wa gatanu mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, Col Byabagamba n'abo bareganwa bari bitabye urukiko /Ifoto Martin
Kuri uyu wa gatanu mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, Col Byabagamba n’abo bareganwa bari bitabye urukiko /Ifoto Martin

Ku isaha ya saa 09h 45, Umucamanza Maj. Assimwe Madudu uyobora inteko iburanisha uru rubanza ruregwamo Col. Tom Byabagamba na (Retired) BrigGen Frank Rusagara, n’umushoferi we (Retired) Sgt. Francois Kabayiza, yinjiye mu cyumba cy’iburanisha abwira ababuranyi ko umutangabuhamya atabonetse.

Umucamanza yabwiye ababuranyi ko uyu mutangabuhamya umaze iminsi aza ntabashe gutanga ubuhamya (kubera amasaha yabaga yagiye), atazaboneka vuba.

Umucamanza yahise abwira impande zombi ko icyo urukiko rwashakaga kumva mu batangabuhamya cyunviswe bityo ko ababuranyi bategura imyanzuro y’uru rubanza.

Ni icyemezo gisa nk’icyatunguye abaregwa, aho Col. Byabagamba yahise asobanuza Umucamanza niba ari imyanzuro ya nyuma kuri urubanza, umucamanza amusubiza ko ari ko bimeze.

Me Gakunzi Valery wunganira Col Tom Byabagamba yahise agira ati “Ni ibintu bishya urukiko ruzanye.”

Yahise abwira Umucamanza ko byari bikwiye ko iyi myanzuro yari kuzakorwa igendeye ku byavuzwe n’abatangabuhamya, ariko ko nibura uyu mutangabuhamya wari witabye ndetse akamenyeshwa ababuranyi yari akwiye kumvwa.

Me Valery na Me Nkuba Milton (wunganira Sgt Kabayiza) bari bitabye bonyine, bahise basaba Umucamanza kwiherera bakaganira kuri ibi bari bamaze kumenyeshwa ndetse bakabimenyesha na bagenzi babo (Me Buhuru PC na Me Albert) batari babashije kuboneka.

Nyuma yo kubyumvikanaho, abavoka n’abo bunganira bemeranyijwe ko babanza gutanga imyanzuro mu mvugo inyandiko bakayitanga nyuma.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 02 Werurwe 2016, uruhande rw’uregwa rutanga imyanzuro ya nyuma mu magambo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

42 Comments

  • N’ubundi baratinze gufata iki cyemezo, abatangabuhamya bumvishwe barahagije pe. Nibarukure mu nzira.Ababurana n’ababahagarariye nabo umwanya barawubonye uretse kwisubiramo nta kintu gishya usanga kivugwa. Murakoze

  • Nububundi byose nikukarubanda impandezose zarahageze ntacyo bakera nonese ubundi ninde utazi ukuri uretse kwigizankana.

  • Bigaragaye ko ntagaciro ubuhamya bufite ahubwo nubwatanzwe nibuteshwe agaciro.

  • Ibyavuzwe n’abacamanza ndumva aribyo, ahubwo ni ugutegereza imyanzuro

  • Uru rubanza rwavuzweho bihagije, Ibinyamakuru byaravuze biritomora dore ko byabaye ku mugaragaro.Nakunze ko ntawe baheje mu kurukurikirana

  • Ibaze nawe ngo ubutumwa bwatanzwe ngo nibuteshwe agaciro!!! ese aho uwakugira umutangabuhamya hari icyo wamarira urukiko?

  • Hahaha .AFRO CINEMA..

  • Mbega! Ubutabera bwacu bufite ikibazo gikomeye. Icyi cyemezo cyafashwe biraboneka ko cyaturutse shsndi kuko si impuhwe urukiko rwagiriye abaregwa, not at all! Ahubwo nyine amanyanga ni hatari! Binyuzemo bihagije pe!

  • Ndumva ruri hafi kurangira, nibashyiremo akabaraga n’ubundi byaravuzwe bihagije dutegereje ko rusomwa ahubwo

  • Abaregwa se ubundi ko nta batangabuhamya babashinjura bafite. Ahubwo barabatindiye n’ubundi bo bavugaga ko urukiko arirwo ruzareba niba abatangabuhamya bakenewe. None urukiko ruti abamaze gutanga ubuhamya barahagije. None ni nde warenganya urukiko?

  • Rwatinze kurangira kuberako ntanicyo baregwa gifatika

  • byibuze bihagaraye mweretse abanyarwanda ubuhanga bwanyu mu guca imanza!!!!!!iyo mubikora mbere hose ntawari kuzamenya uko izo manza zicibwa!!!!twagiraga ngo mu gisirikari biba ari serieux kurusha mu gisivile none hose ni hamwe!!!!!!

  • Ubundi si ukwinyuraguramo hari ikindi gishya bavugaga?

  • Amanyangawe we nikobigenda iyo abantu bavuga ibyo badahagazeho kd nubundi urega Tom Byabagamba yavuze umurega mururu rubanza nuko atigaragaza:Tom(erega ndaburana nurukiko)rurangije ruramwiyama.

  • Hhhhhhhhh ubundi c haricyo bazaga gukora? Usibye kuza kwivamo nutugambo nkutwabagore?

    • Abagore!????!!? Twagorwa ye!

  • Ariko mana yanjye ..je préfère me taire kuko nvuze ibyo rwanda baza kunshaka baka nfunga even though batambona….ariko birababaje iyo ibintu ntamucyo uba mo i bintu byose ni amacenga..ubwo se justice niyihe. .ubwo se muratanga ur uhe rugero koko ? Nara genre ndabona peee…

  • Kumira kuboyobozi niwomuzi wingorane nintambara!!! Kugiramahoro aboneke muri Africa nukohobaho guhebingeso igayitse, iteyisoni yokumira kubutegetsi, birateyisoni ahumuntu yobura numwe yizeye mubobakoranye. Guhindura ibwirizwa shingiro/ubundi bubeshi bwose ntibikwiye kugira ikibanza kukonumuzi wintambara nubukene vyugarije afrika. Kumira kubutegetsi, ninda ndende, noguhahamira amaronko ariko vyica beshi.

    • you are very smart person

  • Ariko afande Tom ni mwiza kweri.banza Akiri umusore inkumi zaramurwaniraga kuko nubu yaranyemeje pe

    • Jyewe iyo murebye ubwiza bwe burandenga! He is sooo handsome????

      • girl, he is a God’s wonder!Kandi nkurikije nibyo bamurega banza numutima we ari mwiza kuko aba avugira inzirakarengane pe.

  • @Joanna. Nanjye narabibonye. Ariko Leta ice inkoni zamba. Ntibabafunge birengeje umwaka. Tom ni umwana muto ukeneye kubaho, ikindi nuko atanga igihugu. Muzee Rusagara nawe mumureke tumushajishe neza kuko yakoreye igihugu mu busore. Aba bantu barekurwe, dore n’Aba genocidaires bararekuwe.

    • Amen!

  • Aha bamwe birashe urusoro mukinono batabizi.

  • ewana Tom byabagamba hahaha ni ikimana peeee ni mwiza bya dangerrrrr harahirwa Mary Baine waohhhhhh bamufungure peeeeeeeeeee

    • @Mary Baine se uwo ni umugore we? Ni umunyarwandakazi?

  • Mwebwe mureke gutongoreza Byabagamba muli Prison please arababaye

    • John,ntago ari ukumutongoza, we know he is married and he got a beautiful wife too.. Afite ubwiza bugaragara yiherewe ni Imana. Arababaye rwose turamusengera.

  • Tom est une bombe. Ni mwiza ateye ubwoba. Ariko mwe mwese muvuga ngo no mwiza muzajye kumusura byibuze. Hahahhh

    • wowe kubita impfubyi wiyibwiriza kurira! Tuzajya duhorayo lol nako reka twizereko atazafungwa shenge

  • joana ,mary baine numunyarwandakazi niwe mugore we mwanaaa,ewana kumusura nuko natwe badufunga naho ubundi njye najya mpora imbere ya mabuso peeeeeee huuuummmmm he is very HANDSOMEEEEEEEEEEEEEEEE GOD PROCTECT HIM

    • Mbanje gushima Ange na Coco kuba bampaye moral ngaseka ngatembagara kubera ukuntu bavuze ko Tom Byabagamba ari mwiza !!! Ni mwiza cyane kweli, najye nari narabibonye ! Kandi asa n’umuntu afite ubwitonzi, uburere n’ubumuntu pe ! Imana imuhore hafi. Wasanga bariya baramufunze kubera ishyali bamufitiye ko ari umuntu mwiza imbere n’inyuma !!!! Hahahaaaaa !
      Naho iby’izo manza, ziteye agahinda n’isoni: mu rwa Gasabo imanza nyinshi zicibwa mu “ITEKINIKA, ubuswa bwinshi, amatiku, urwango, munyangire, ibinyoma no kutagira umutima nama wa kimuntu”. Imana ibafashe gusubiza ubwenge ku gihe. Ariko ngo “mo mu kibi havukamo icyiza”: izo manza z’amatiku n’ibihimbano, byeretse Abanyarwanda-kazi benshi ko nta kigenda, kandiko ko ntaw’utanga icyo adafite. N’ukuvuga ngo : nta cyizere muzongera kugirirwa and that is good for U (bizabigisha n’uko amazi yarenze inkombe). Nimwe mwiyambitse ubusa, Imana ibafashe dore musigaye mwwacanganyukiwe.
      God bless Tom, Kizito, Rwandans and our Country Rwanda, ntibagiwe abarengana bose.

  • Ariko uwatumye abatangabuhamya we azumvwa ryari? nibaza ko ariwe ukenewe.

    • Uwabatumye????! Nyamara aba ahari

  • @Joanna. Ko ubaza Baine niba ari umugore we, waruzi Ko Tom ari celibataire? Cg wumvise akajinya kuko ari marié??? Ihangane nshuti Tom is married, icyo wamumarira ujye umusengera, ujye mu butayu nka Kanyarira, kizabonwa…winginge Imana imwibuke, n’ubundi numvise aregwa ubusa. Ko atagambanye se; ntabe mu mitwe irwanya leta….

  • Ange & coco Aswer me i need u photo please s

  • Nzababwira icyo nzishakira mu maze kunsubiza ariko ari kibazo kirimo kuko najye ndamukunda Byabagamba nuko ntafite uko namugeraraho kabisa

    • BIte John Kabayiza,
      Eh ko bitoroshye kuguha iyo foto????!!
      Jyewe ntago byankundira kbs. Take care!

  • Ange & coco Aswer me i need u photo please Byagamba nange ndamukunda pe

  • Tom ubwiza bwe bugaragarira buri wese ahubwo umugore we azaturika umutima bitewe nuko umugabo we afite ubwiza bukabije………
    Mary mufate neza naho ubundi abakobwa baba nyamujyi bazagutera gapapu

  • Tom est un homme cultivé!
    Jye nakurikiye ibisubizo yahaga abashinjacyaha,mu minsi ishize,barya iminwa.
    ndibka kobbyabacanze,akabasaba ko yabibutsa,bikabarakaza,bagashaka no kumutonganya,akabihora.

    j’affirme k,Tom est bon&beau.
    jye naramushimye.
    gusa,maj.Asiimwe,niba ashaka guhesha izina ryiza genre feminin-Rwandais,ace uribanza araramye,ntabindi nta corruption(kubogamishwa).

Comments are closed.

en_USEnglish