Digiqole ad

Ba Mayor bashya; UWAMARIYA wa Muhanga, Dr Nyirahabimana wa Kicukiro…..

 Ba Mayor bashya; UWAMARIYA wa Muhanga, Dr Nyirahabimana wa Kicukiro…..

Mu matora y’abagize Inama Njyanama, abahagarariye Inama y’igihugu y’Abagore ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ahatandukanye mu gihugu, amatsiko menshi ari ku bari butorerwe kuba abayobozi b’uturere. Muri aya matora mu turere dutandukanye mu gihugu aho batoye Mayor mbere y’abandi ni i Muhanga.

Beatrice Uwamariya watorewe kuba Mayor wa Muhanga
Beatrice Uwamariya watorewe kuba Mayor wa Muhanga

Aha hatowe Beatrice Uwamariya wari umaze imyaka ine ari Umunyamabagna Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro.

Uyu mugore watowe aje gusimbura Yvonne Mutakwasuku.

Uwamariya afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu iterambere n’ubukungu, yakoze imyaka itanu nk’umukozi wa MINAGRI, akora umwaka umwe muri Komisiyo y’igihugu y’Amatora, akora SNV umushinga w’Abaholandi imyaka itatu, akora muri Union Chretienne Feminine imyaka itanu, ayobora imyaka ibiri Umurenge wa Nyarusange, yari amaze imyaka ine ari Umurenge wa Mushishiro, afite abana batatu n’Umugabo.

Ahandi bamaze gutora ni Ngoma ahatowe Aphrodise Nambaje wari usanzwe ayobora aka karere, mu Ruhango hatorwa Mbabazi Francois Xavier nawe wari usanzwe ari umuyobozi. N’ahandi bakomeje gutora.

Undi mugore umaze gutorwa ni Dr Jeanne Nyirahabimana wari umaze igihe ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya INATEK, yari asanzwe ari Perezidante wa Njyanama ya Kicukiro.

 

Uru rutonde turakomeza kugenda turwuzuza uko bakomeza gutorwa……

IBURASIRAZUBA
Bugesera: NSANZUMUHIRE Emmanuel
Gatsibo: GASANA Richard
Kayonza: MURENZI Jean Claude
Kirehe: Muzungu Gerard
Ngoma: NAMBAJE Aphrodice  V/M S.Affairs: Providence Kirenga V/M Econ&Fin: Jean Marie Vianney
Nyagatare: MUPENZI George
Rwamagana: MBONYUMUVUNYI Radjabu

 

UMUJYI WA KIGALI
Gasabo: Stephen RWAMURANGWA
Kicukiro: Dr Jeanne Nyirahabimana  V/M S.Affairs: Emmanuel Bayingana V/M Econ&Fin: Angelique Mukunde
Nyarugenge: Mme NZARAMBA Kayisime

AMAJYARUGURU
Burera: UWAMBAJEMARIYA Florence
Gakenke: NZAMWITA Deogratias
Gicumbi: MUDAHERANWA Juvenal
Musanze: MUSABYIMANA Jean Claude
Rulindo: KAYIRANGA Emmanuel

AMAJYEPFO
Gisagara: Jerome RUTABURINGOGA
Huye: KAYIRANGA MUZUKA Eugene
Kamonyi: UDAHEMUKA Aimable V/M S.Affairs: Uwamahoro Prisca V/M Econ&Fin: Tuyizere Thaddee
Muhanga: UWAMARIYA Beatrice
Nyamagabe: MUGISHA Philbert
Nyanza: Ntazinda Erasme  V/M S.Affairs: Solange Umutesi V/M Econ&Fin: Patrick Kajyambere
Nyaruguru: Francois HABITEGEKO (yahatanye wenyine)
Ruhango: Mbabazi Francois Xavier

IBURENGERAZUBA
Karongi: NDAYISABA Francois (Yiyamamaje wenyine)
Ngororero: NDAYAMBAJE Godfrey
Nyabihu: UWANZWENUWE Theoneste
Nyamasheke: KAMALI Aimée Fabien
Rubavu: SINAMENYE Jeremie
Rusizi: HARERIMANA Frederic
Rutsiro: AYINKAMIYE Esperance

Mbabazi amaze gutorwa
Mbabazi amaze gutorwa
Abatowe Kicukiro barahira; V/Mayor ushinzwe Imibereho myiza Emmanuel Bayingana, Mayor Dr Nyirahabimana, na V/Mayor ushinzwe iterambere ry'ubukungu Angelique Mukunde barahira
Abatowe Kicukiro barahira; V/Mayor ushinzwe Imibereho myiza Emmanuel Bayingana, Mayor Dr Nyirahabimana, na V/Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu Angelique Mukunde barahira
Francois Ndayisaba i Karongi yiyamamaje wenyine
Francois Ndayisaba i Karongi yiyamamaje wenyine
MUHANGA: Innocent Kayiranga V/M ushinzwe ubukungu, Mayor Uwamariya na V/M ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortunee
MUHANGA: Innocent Kayiranga V/M ushinzwe ubukungu, Mayor Uwamariya na V/M ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortunee

Amatora arakomeje…..

Photo/E.Muhizi, Sylvain Ngoboka/Umuseke

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Umuseke muri aba mbere!

  • Dutegereje Muhizi Jules Aimable i Gicumbi

  • Mayor Abdallah naze atuyoborere rayon sport aka gikundiro

  • Congs, v/m Mukunde Angelique. biratunejeje.

  • Nyarugenge byananiranye ko dufite amatsiko menshi?

  • Dukeneye kuyoborwa nabacikacumu gusa

    • Oya sha ibyo uvuga njye nabyita amacakubiri n’ubwo ntazi icyo ushingiyeho ndetse n’uwo wita Umucikacumu .

    • @gahima icyo gitekerezo ntacyo dukeneye mu Rwanda rwacu

    • Rahira ???

    • irihe ?

  • Uck, first generation i muhanga. Mayor Beatrice na vice mayor Innocent turabishimiye cyane rwose!muzagire imirimp myiza!

  • Burera bite ko ntacyo badutangariza?

    • Reaba neza BURERA ni Florence
      Felicitation Florence

  • Gasabo ko ari I kigali ko ntacyo mutangaza

  • Abatowe mwese imirimo myiza

  • ese abakirangiza bo tuzayobora ryari mwo kabyara mwe imyanya ko yatwuzuranye

  • i Huye Muzuka ubundi ntawuhindura ikipe ihora itsinda

  • Habitegeko Wacu Oyeee!!
    Imihanda Myiza Oyee!
    Umuyagankuba Oyee!
    Iterambere Oyee!

  • ngiyo breathings nyine.no comments

  • MUSABYIMANA Jean Claude I MUSANZE Aba Humaniste Twagutoreye Kudutekerezaho, Muri V.U.P Ibyiciro Byadukozeho.

  • Abatowe bose tubifurije intsinzi ziza no gukomereza aho bagenzi banyu bari bagejeje kugirango IGIHUGU cyacu gikomezwe gitere imbere muri byose IMANA IBIBAFASHEMO.

  • Uwo Beatrice Watowe Muhanga Arashoboye Kdi Arasobanutse, Mushishiro Yahakoze Byinshi. Big Congz To Her!!!

Comments are closed.

en_USEnglish