Digiqole ad

Kuba umupolisikazi ntibikuraho inshingano karemano ya kibyeyi – Min Fazil

 Kuba umupolisikazi ntibikuraho inshingano karemano ya kibyeyi – Min Fazil

Minsitiri w’Umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana yasabye abapolisikazi kuzirikana inshingano ya kibyeyi bafite

Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gashyantere 2016 mu ihuriro rya karindwi ry’abapolisi b’abagore basaga 650 bahagarariye abandi mu gihugu, bari kumwe na bagenzi babo b’abacungagereza, bongeye kwibutswa ko igikwiye kwiyongera ku nshingano z’igipolisi ari ukuzirikana ishingano karemano ya kibyeyi.

Minsitiri w'Umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana yasabye abapolisikazi kuzirikana inshingano ya kibyeyi bafite
Minsitiri w’Umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana yasabye abapolisikazi kuzirikana inshingano ya kibyeyi bafite

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, wari umushyitsi mukuru yibukije abapolisi b’abagore ko kuba umupolisikazi no kuba ambasaderi w’abanyarwandakazi mu gipolisi bidakwiye kubibagiza inshingano karemano yo kuba umubyeyi, umenya uburere bw’abana, akanabarengera .

Min. Harerimana yagize ati “Imirimo y’igipolisi igomba kubafasha guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, bikaba bibasaba kwitanga kugira ngo mwubahirize inshingano zanyu zose kuko ariryo terambere ry’igihugu cyacu.”

Yashimiye gahunda ya Polisi yo kwimakaza uburinganire mu kazi kayo avuga ko 30% by’imyanya ihabwa abagore mu buyobozi ari ukwemera amateka. Kuri ubu mu gipolisi hakaba habarurwa abasaga 20% b’abagore.

Stephen Rodrigues Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda na we yashimiye politike y’u Rwanda yimakaza umuco w’uburinganire mu gutanga serivise nziza z’umutekano ku Isi hose.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyohereza abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) kandi bakagaragaza imbaraga, ndetse ni igihugu cya mbere gifite umutekano uhamye muri Africa.”

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda kandi yanashimye gahunda yashyizweho na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yitwa “He for She” na gahunda ya “Isange One Stop Center” yongeraho ko UNDP yiteguye gufasha no guteza imbere iyi gahunda yo kwimakaza uburinganire

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP EMMANUEL GASANA yavuze ko Polisi ishishikajwe no gushyira mu bikorwa gahunda y’uburinganire mu gipolisi cy’u Rwanda kuko banishimira ko icyicaro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana muri Afurika cyubatswe mu Rwanda.

Yanashimangiye ko muri gahunda yabo y’uburezi bwihariye, abagore na bo batasigaye inyuma kuko usanga bitabira kwiga amasomo yose arimo n’imyuga ndetse no mu bazamurwa mu mapeti bakaba barimo.

Sgt Mwezi Teta umaze imyaka 11 mu mwuga w’igipolisi, avuga ko ari akazi nk’akandi kuko kitababuza kuzuza inshingano zabo cyane ko bivuye mu mahuriro yatambutse, ubu basigaye bakorera hafi y’imiryango yabo kugira ngo babone uko bayitaho.

CSP Rose Muhisoni ukuriye uburinganire muri Polisi, avuga ko iri huriro ryabo rigamije kuzamurana no gukangurira abari hanze (abasivile) kuza mu gipolisi bagasigasira umutekano w’igihugu.

Avuga ko igipolisi ari umwuga mwiza kandi umugore wese yakora ukamuteza imbere nk’iyindi kuko muribo harimo abagore batwara indege n’ibifaro (imodoka z’intambara za Polisi).

Iri huriro rikurikirwa n’umwiherero w’Abapolisi na wo ugakurikirwa n’Inama nkuru y’Abapolisi.

Iri huriro ry'abapolisikazi ryitabiriwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Oda Gasinzigwa na Stephen Rodrgues uhagarariye UNDP mu Rwanda
Iri huriro ry’abapolisikazi ryitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa na Stephen Rodrgues uhagarariye UNDP mu Rwanda
Igipolisi ni imwuga nk'indi yateza imbere abagore
Igipolisi ni imwuga nk’indi yateza imbere abagore
Stephen Rodrigues uhagarariye UNDP mu Rwanda yashimye gahunda z'uburinganire zatangijwe
Stephen Rodrigues uhagarariye UNDP mu Rwanda yashimye gahunda z’uburinganire zatangijwe
CSP Sebagabo na CSP Rose Muhisoni ukuriye uburinganire muri Polisi y'igihugu
CSP Sebagabo na CSP Rose Muhisoni ukuriye uburinganire muri Polisi y’igihugu
IGP Emmanuel Gasana ageza ubutumwa ku bapolisikazi bari bitabiriye ihuriro ryabo
IGP Emmanuel Gasana ageza ubutumwa ku bapolisikazi bari bitabiriye ihuriro ryabo
Aba bafite ipeti rya Supertendent of Police
Aba bafite ipeti rya Supertendent of Police
Abacungagereza b'abagore bari bifatanyije n'abapolisikazi
Abacungagereza b’abagore bari bifatanyije n’abapolisikazi
Abacungagereza b'Abagore bari mu ihuriro rya karindwi ry'abapolisikazi
Abacungagereza b’Abagore bari mu ihuriro rya karindwi ry’abapolisikazi
Abapolisikazi n'abacungagereza b'abagore bari bitabiriye iri huriro
Abapolisikazi n’abacungagereza b’abagore bari bitabiriye iri huriro

Amafoto/UWASE/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • uyu munafiki Ngo ni fazir

  • Fazil ko yashaje wana? Cg ararwaye?

  • ubu se aba bagore b’abacungagereza bafite gahunda yo kubwira abo bahagarariye icyo iri huriro rizabagezaho cyane cyane ko ari ubwa mbere baritumiwemo?nzaba numva.

Comments are closed.

en_USEnglish