Month: <span>February 2016</span>

APR FC ngo yiteguye gusezerera Mbabane Swallows

Kuri uyu wa gatandatu, APR FC irakina umukino wo kwishyura w’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘CAF Champions League’ na Mbabane Swallows yo muri Swaziland yaje i Kigali ifite impamba y’igitego kimwe yatsindiye iwayo. APR FC ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize, mu mpera z’iki cyumweru iraba irwana no gusezerera ikipe bivugwa […]Irambuye

Musanze: Umucungagereza yarashe umugororwa ashaka gucika aramwica

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ahagana saa cyenda umucungagereza kuri Gereza ya Musanze wari ku kazi yarashe umugororwa wageragezaga gutoroka ahita apfa nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Gereza ya Musanze Sp. John Murara. Sp. John Murara avuga ko uyu mugororwa yabuze kuva ejo ariko bakeka ko yihishe muri gereza, bigeze nijoro akoresha imigozi ashaka […]Irambuye

Abahatanira kuba MissRwanda2016 basinye imihigo y’ibyo bazageraho

Mu ijoro ryakeye habaye igitaramo cyahuriyemo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 ndetse na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa. Aba bakobwa basinye imihigo ko muri bo uzatorwa kuba Miss Rwanda hari ibyo agomba kugeraho atabikora akaba yakwamburwa kwitwa Miss Rwanda 2016. Iki gitaramo cyabereye i Nyamata muri Golden Tulip Hotel aho bakorera umwiherero ubategurira […]Irambuye

Kayonza: Ubujura bwo kumena inzu no kwiba amatungo buravugwa muri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ntibuvuga rumwe na bamwe mu batuye uyu murenge bataka bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’abajura bamena inzu bakiba ibirimo ndetse n’amatungo arimo inka mu biraro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo burahakana bwivuye inyuma iby’iki kibazo buvuga ko ubu bujura butarangwa muri Kabarondo ngo kuko buri munsi bakora igenzura rihagije […]Irambuye

Kigali: Restaurant ihenze ibiryo ni 20 000Rwf ihendutse ni 300Rwf

Imijyi yose igira aha macye cyane, aha macye, ahaciriritse, ahahenze n’ahahenze cyane. Usonzeye i Kigali wishakisha hamwe muri aho hose, hose kandi i Kigali urahabona kuko ushobora kubona isahani y’ibiryo ku mafaranga magana atatu gusa, ukaba hari n’aho wayibona ku gihumbi kimwe, aho wayibona kuri bitanu n’aho wayigura ibihumbi makumyabiri cyangwa mirongo itatu. Umuseke wageze […]Irambuye

Urwego rw’Umuvunyi ngo rwakira ibibazo birenze ubushobozi bwarwo

Urwego rw’umuvunyi rwagaragarije Komisiyo ya Politike, Ubwuzuzanye n’Uburinganire bw’Abagore n’ Abagabo mu iterambere mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Adepite raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2014_2015, rukaba rwagaragaje ikibazo cy’uko rugezwaho ibibazo byishyi birenze ubushobozi bwarwo. Raporo y’Urwego rw’umuvunyi igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 bakiriye ibibazo 1 452 mu nyandiko, 820 (56% ) muri […]Irambuye

Airtel Rwanda yashimiye ibikorwa bya Rotary Club ya Kigali

Airtel Rwanda iri muri Kompanyi zari mu guhura no gusangira k’umwaka mu kurebera hamwe ibikorwa bya Rotary Club ya Kigali. Buri mwaka Rotary Club itegura ‘dinner gala’ n’abafatanyabikorwa bayo ngo bishimire ibyo bagezeho banarebera hamwe ibyo bateganya mu bihe biri imbere. Airtel Rwanda ni umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Rotary Club imaze imyaka irenga 100 ku […]Irambuye

Job vacancy – Managing Director position at INKOMOKO

POSITION:                           Rwanda Country Director (DBA: Inkomoko Managing Director) TERM:                                   Minimum 1year commitment with 3 month probationary period LOCATION:                         Kigali, Rwanda COMPENSATION:            Commensurate with experience ABOUT THE ORGANIZATION At African Entrepreneur Collective (AEC) we believe that the most pressing problems in Africahave solutions that already exist on the continent;African entrepreneurs know best the needs of […]Irambuye

Muhanga: Imitungo ya Sendika INGABO yapakiwe ngo ijye gutezwe cyamunara

Iki kibazo cyo gutereza cyamunara Sendika y’abahinzi borozi INGABO cyaturutse ku bakozi babiri bakoreraga uyu muryango, bakaza kwirukanwa mu buryo budakurikije amategeko imyamnzuro y’Urukiko igategeka ko babishyura miliyoni 22 z’amafaranga y’’u Rwanda ariko ukanga kubishyira mu bikorwa. Mu gushyira umwanzuro w’Urukiko mu bikorwa kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Twagiramungu […]Irambuye

Abana bo ku muhanda bagiye gushyirwa mu bigo bidatinze

Kuri uyu wa kane, mu nama ikomeye yahuje Abaminisitiri batanu baganira ku ngamba zafatwa mu kurinda umwana, by’umwihariko yigaga ku bana bo ku muhanda, yafashe umwanzuro wo kujyana aba bana mu bigo mu gihe cya vuba, ndetse banzuye ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kwita ku bana babo, ariko n’abana bakamenya inshingano zabo ku babyeyi. […]Irambuye

en_USEnglish