Digiqole ad

U Rwanda na Mauritius…ibihugu bikinguye amarembo muri Africa – AfDB

 U Rwanda na Mauritius…ibihugu bikinguye amarembo muri Africa – AfDB

Gahunda y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa ni uko mu 2018 nta gihugu cya Africa cyashyiraho Visa yo kukinjiramo ku munyafrica uvuye mu gihugu cya Africa. Banki Nyafrika Itsura amajyambere iri kurangiza icyegeranyo gikurikiranya uko ibihugu bikinguye amarembo cyangwa bifunze ku bijyanye n’uburyo bwo gusaba Visa no kwinjira muri ibi bihugu, hagamijwe kwihutisha iriya ntego. U Rwanda n’ibirwa bya Maurices nibyo bihugu ubu ngo biza imbere kuri iki cyegeranyo.

u Rwanda na Iles Maurices biraza imbere mu gufungurira amarembo Africa
u Rwanda na Iles Maurices biraza imbere mu gufungurira amarembo Africa

Agenda 2063 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa yifuza ko hajyaho Paasport imwe nyafrica ku banyafrica ibinjiza mu bihugu byose nta visa nibura mu 2018.

Moono Mupotola umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwishyira hamwe n’ubucuruzi muri Banki Nyafrica itsura amajyambere, AfDB, yatangaje ko bari gukorana n’abayobozi ba Africa mu kurushaho gushyigikira ukwishyirahamwe kw’ibihugu kuko bituma habaho imikoranire yagutse hagati y’ababituye.

Icyegeranyo AfDB iri gukora yise Visa Openness Index ngo igamije gutera ubushake no kumenyesha abafata ibyemezo mu bihugu byose bya Africa ibyiza byo gufungura ibihugu byabo ku bindi bihugu, ku turere biherereyemo no ku mugabane wose.

Mu gutanga urugero, AfDB ivuga ko iri gukora ‘video documentary’ nto ku musaruro wavuye mu gufungura amarembo ku bihugu bibikora neza kugeza ubu, ibyo ngo ni u Rwanda, igihugu kidakora ku nyanja ndetse n’ibirwa bya Maurice igihugu kiri mu nyanja.

AfDB ivuga ko Jean-Guy Afrika inzobere mu buhahirane bw’ibihugu yasuye ibi bihugu byombi gukusanya amakuru ajyanye n’iri ‘documentary’ iri gukorwa.

Iyi banki nyafrica itsura amajyambere ikorera i Abidjan ivuga ko u Rwanda na Iles Maurices bimaze kunguka byinshi mu bukungu, ishoramari n’ubukerarugendo nk’umusaruro wa politiki y’ibi bihugu ku koroshya kubona Visa zibyinjiramo.

Muri gahunda zo koroshya kugana mu bihugu by’u Rwanda na Mauritius harimo kubona Visa uyisabiye kuri Internet, kubona Visa imwe ikwemerera kugera mu bihugu biri mu ihuriro ry’akarere (nka EAC) cyangwa kubona Visa ugeze mu gihugu nk’uko bimeze mu Rwanda iyo uvuye mu kindi gihugu cya Africa.

Africa Visa Openness Index izamurikwa mu nama rusange y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa mu kwezi kwa mbere 2016.
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Twahisemo neza

  • Twahisemo neza
    N’ubwo ataringe wahisemo
    Kagame yarabinkoreye

  • Iki gihugu ndakizi buriya zandege zavuye South Africa niho twagiye kuzandikisha.

  • Aho bitandukaniye ni uko muri Mauritius ho hari ukwishyira ukizana muri politiki. Icyo ni ikintu gikomeye mumibereho y’igihugu

Comments are closed.

en_USEnglish