Digiqole ad

Inama y’Abaminisitiri yasabye Perezida Kagame gukoresha Referendum

 Inama y’Abaminisitiri yasabye Perezida Kagame gukoresha Referendum

Anastase Murekezi wari uyoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa gatatu

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu iyobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yanzuye isaba Perezida wa Republika gukoresha Referendum mu gihugu ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe n’Inteko muri uyu mwaka. Iyi nama y’Abaminisitiri ivuga ko yashingiye ku ngingo za 109 na 193 z’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho ubu.

Anastase Murekezi wari uyoboye Inama y'Abaminisitiri kuri uyu wa gatatu
Anastase Murekezi wari uyoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa gatatu

Nyuma y’inzira 13 muri 15 zo kuvugurura Itegeko Nshinga ryo mu 2003, ubu hasigaye ibyiciro bibiri by’uko Perezida wa Republika yemeza ko habaho Referendum akanatanga igihe izabera. Iyi referendum niyo ya nyuma y’uko abaturage ubwabo batora bemera cyangwa bahakana iri Tegeko Nshinga rivuguruye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye none ishingiye ku ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yandikiye Guverinoma kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ugushyingo iyishyikiriza Itegeko Nshinga rivuguruye nyuma y’umurimo wari umaze amezi arenga atatu ukorwa.

Itangazo ry’iyi nama y’Abaminisitiri riravuga ko iyi nama yasabye Perezida wa Republika gutangaza Referendum kuri iri Tegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015.

Ingingo ya 109 mu Itegeko Nshinga riri mu Itegeko u Rwanda rugenderaho ubu ivuga ko “Abisabwe na Guverinoma kandi amaze guhabwa inama n’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Repubulika ashobora gukoresha referendumu ku bibazo birebana n’inyungu rusange z’Igihugu, ku mushinga w’itegeko risanzwe, ku mushinga w’itegeko ngenga, cyangwa ku mushinga wo gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga atanyuranyije n’Itegeko Nshinga ariko afite ingaruka ku mikorere y’inzego za Leta.

Iyo uwo mushinga wemejwe n’itora rya referendumu, Perezida wa Repubulika awushyiraho umukono mu gihe kitarenze iminsi umunani (8) uhereye igihe hatangajwe ibyavuye muri iryo tora.

Ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga risanzwe iteganya ko inzira zo kuvugurura Itegeko Nshinga risanzwe zirangirira kuri Perezida wa Republika abisabwe n’Inama y’Abaminisitiri hamwe n’imitwe yombi igize Inteko yatoreye iryo vugurura ku bwiganze bwa 2/3.

Iyi ngingo ya 193 ariko ikavuga ko iyo ivugurura ry’iri tegeko rirebana na manda z’umukuru w’igihugu, cyangwa imiyoborere ishingiye kuri demokarasi y’amashyaka menshi muri guverinoma iki gihe ivugurura rinyura no mu matora rusange y’abanyagihugu/referendum nyuma y’uko ivugurura riciye imbere y’Inteko, cabinet na Perezida wa Republika.

Iyi ngingo ya 193 ivuga ubwayo ko nta vugurura rishobora kuyikorerwa.

Ivugurura ry’Itegeko Nshinga ryabayeho uyu mwaka rishingiye ku busabe bw’abaturage miliyoni 3,7 ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamariza manda ya gatatu nubwo bwose atabyemerwaga n’ingingo ya 101 ari nayo yashingiyeweho iri vugurura.

Kugeza ubu Perezida Paul Kagame ntaratangaza uruhande ariho kubyo yasabwe n’abaturage bigashingirwaho muri iri vugurura.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ibyo abanya Rwanda baharaniye bigezweho Nyakubahwa natumare amatsiko twiyubakire igihugu biciye muri kamarampaka y’itegeko riruta ayandi Amashyi kuri buri wese waharaniye ibi byose ko bigerwaho nikkirekana ko abagabo bakiri Mi Rwanda .

  • Ese aziyitangarizande? Mwebwe muri muri Sena se,abadepite se? mwebwe abaministres se? Nibande azayitangariza? azayibatangarize mwebwe twe ntayo dukuneye?

  • NTA MUNSI NUMWE KUVA NAVUKA NDABONA IFOTO Y’ABAMINISTRE BO MU RWANDA BARI MU NAMA YABO.
    (Ariko izo kwa Obama, Hollande, etc, zo njya nzibona)

  • BUNYAGO URI BUNYAGO KOKO. Arayitangariza abayimusabye , abo wabonye bajya mu nteko kubisaba. Wowe niba utamushaka biroroshye ntuzamutore uzitorere Dr

    • @boduin itonde kuko uataturusha u Rwanda nabarutuyemo, tuzi abobantu uvuga baje mu nteko uko byagendaga niba ushaka bagitifu bashyize abaturage kuknenke ngo nibadasinya ntabwo barabandikira ibyemezo byubutaka ubanze umenyibyo maze ujye kubeshya abazungu nabahinde ariko ntuze kubeshya umuntarwanda nkawe.

  • Nuko ab’isi bakunda byacitse…, ariko iyi isi igiye buri gihugu cyane cyane ibigize africa biyobowe nu kora nka KAGAME Paul rwose byaba ari umugisha.

    Rero inzira byacamo yose ngo ayobore kubwajye ntacyo bitwaye aho kuyoborwa na Mbonyumutwa, Habyarimana, Kayibanda cg Sindikubwabo batowe 100% ngo niza democratie zitagira epfo na ruguru !!!

    Buri wese afite uko abyumva anabyifuza abitangaze atantutse mwa bantu mwe mbaye mbisabye !!!

    • Ni uburenganzira bwawe kubyumva utyo. Biteganijwe ko igihugu kinjira mu nzibacyuho mu minsi iri imbere, fora impamvu, fora uwabisabye, fora uzayiyobora.

      • Simfora sindagura sinabwiwe uzayiyobora.

        Ntegereje uwariwe igikuru apfa kuba arufuha ituze iterambere.

  • Una we? icyifuzo cyawe ni ikizirea ku Mana, urumva koko kwinjira mu nzibacyuho habaye iki? abatekereza nkawe ntacyo bamarira u Rwanda so far be serious.

  • Nyakubahwa ni yumve ubusabe bw’abanyarwanda ndetse by’umwihariko abahinzi b’icyayi maze baduhe gahunda ya yafi tubigaragaze muri kamarampaka

  • papa wacu,uru Rwanda Ntiruzagaruzwa Umuheto

Comments are closed.

en_USEnglish