Digiqole ad

Abayobozi basabwe kujya babwira abaturage amakuru ku Iteganyagihe

 Abayobozi basabwe kujya babwira abaturage amakuru ku Iteganyagihe

Abayobozi ku nzego zitandukanye mu Ntara y’amajyepfo bari muri ibi biganiro ku iteganyagihe i Huye

Huye – Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi kibashishikariza kujya babwira abaturage ibiri mu iteganyagihe kugira ngo badatungurwa n’ibihe bibi by’imvura mbi cyangwa izuba ry’amapfa. Ikibazo kigihari kugeza ubu ngo ni imyumvire y’abantu ikiri hasi kuko batarumva ko ibyo babwirwa ari iteganyagihe ko bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose cyangwa bikaba uko byavuzwe.

Twahirwa Anthony avuga ko abantu bose bakwiye kugira amakuru ku iteganyagihe
Twahirwa Anthony avuga ko abantu bose bakwiye kugira amakuru ku iteganyagihe

Anthony Twahirwa umuyobozi ushinzwe ishami risesengura amakuru y’iteganyagihe muri Meteo Rwanda avuga ko ikirere cy’isi kitagira umupaka kandi giteye mu buryo gishyuha cyangwa kigakonja umwanya uwo ariwo wose. Bityo ko byoroshye cyane kuvuga imvura igiye kugwa mu kanya hakaza ibicu bishyushye bikayayura ya mvura ntigwe.

Kuri we ngo niho abantu bamwe bibwira ngo babeshywe ko imvura igwa cyangwa izuba riva hakaba ibinyuranye. Ngo ni iteganyagihe bakora ntabwo ari igengabihe.

Twahirwa ati “Gusa nka 85% y’amakuru y’iteganyagihe dutangaza aba gutyo, icyo dushishikariza abantu ni ugukurikirana aya makuru uko tuyatangaje buri masaha atandatu kugira ngo hatagira ibitungura abantu cyane cyane muri ibi bihe by’ihindagurika ridasanzwe ry’ikirere.”

Twahirwa avugako abayobozi bakwiye kumva ko mu byo babwira abaturage hakwiye no kubamo kubashishikariza kumenya amakuru y’iteganyagihe kugira ngo bamenye uko bakora imirimo yabo bagendeye k’uko ikirere giteganyijwe kuba kimeze.

Uyu muyobozi avuga ko nka serivisi nyinshi nk’iz’indege zifashisha cyane aya makuru, abahinzi nabo ngo batangiye kujya bitabira kwifashisha amakuru y’iteganyagihe n’izindi serivisi n’abantu mu byo bakora ngo bakwiye gutangira kumenya uko ikirere kifashe kugira ngo bakore ibyabo bagendeye ku makuru bafite ku kirere.

Eugene Kayiranga Muzuka umuyobozi wa karere ka Huye yavuze ko nk’abayobozi muri ibi biganiro bahafatiye ingamba zo gushishikariza abaturage gukora ibyabo banazi uko ikirere giteganijwe kuba kifashe.

Muzuka ati “Umuhinzi akwiye guhinga azi uko ikirere kifashe, undi muntu wese nawe akeneye kumenya uko ikirere kifashe kugira ngo atanatungurwa n’ibiza. Mu gihe hari izuba ryinshi umuturage akaba abizi akamenya uko agomba kuvomerera imyaka ye ngo itangirika.”

Muri iki gihe ikirere kirahindagurika cyane, hakabaho imvura idasanzwe n’izuba ridasanzwe, ibi biganiro byanzuye ko buri munyarwanda akeneye kugira amakuru ahagije ku iteganyagihe kugira ngo amenye uko abyitwaramo bitamutera igihombo cyangwa gutungurwa n’ibiza.

Umuyobozi w'ikigo cya Meteo asobanura uburyo imiterere y'isi ituma bateganya aho gutanga ingengabihe
Umuyobozi w’ikigo cya Meteo asobanura uburyo imiterere y’isi ituma bateganya aho gutanga ingengabihe
Abayobozi ku nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama
Abayobozi ku nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama
Umuyobozi w'Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene akurikiye ibi biganiro ku iteganyagihe
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene akurikiye ibi biganiro ku iteganyagihe
Ingabo nazo ngo zikeneye kumenya uko iteganyagihe ryifashe
Ingabo nazo ngo mu mirimo yazo zikeneye kumenya uko iteganyagihe ryifashe, Uyu ni Col Firmin Bayingana wo mu buyobozi bw’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo
Imiterere y'si ngo ituma ikirere gihindagurika kenshi ari nayo mpamvu batangaza iteganyagihe
Imiterere y’si ngo ituma ikirere gihindagurika kenshi ari nayo mpamvu batangaza iteganyagihe

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • hakwiye imikoranire ya hafi na hafi hagati y’abaturage n’abayobozi ngo ibintu byose bikomeze kugenda neza haba mu bucurizi, mu buhinzi mu bumenyi bw’ikirere ,….

Comments are closed.

en_USEnglish