Digiqole ad

USA: Umunyarwanda yahohotewe n’abazungu 3 azira uruhu rwe

 USA: Umunyarwanda yahohotewe n’abazungu 3 azira uruhu rwe

Umunyarwanda Tanguy Muvuna wahohotewe atanga ikiganiro.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umunyarwanda witwa Tanguy Muvuna yahohoterewe n’abazungu batatu ku ishuri rikuru ryitwa ‘Lewis & Clark College’ yigaho, gusa kuri uyu wa kabiri, yatumye benshi mu babyeyi n’abanyeshuri bigana basesa amarira ubwo yatangarizaga imbere yabo ko yababariye abamuhohoteye.

Umunyarwanda Tanguy Muvuna wahohotewe atanga ikiganiro.
Umunyarwanda Tanguy Muvuna wahohotewe atanga ikiganiro.

Muvuna w’imyaka 26 ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rikuru ‘Lewis & Clark College’ ku nkunga yo kwiga (Scholarship) icyongereza izamara umwaka umwe (2015-2016) yatanzwe n’Umunya-Canada Gen. Roméo Dallaire wahoze ayoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki Kuwa gatandatu 21 Ugushyingo Muvuna ngo yarimo afata akayaga hanze mbere yo kuryama; mu ma saa sita n’iminota 15 (12:15 a.m.) yaje kubona abantu batatu baturutse hepfo ye baza bamwegera. Ngo bamugezeho, baramubajije bati “amakuru?”, hanyuma bakomeza kumubwira amagambo menshi y’ivanguraruhu, gusa we ngo abanza kugira ngo ni imikino.

Nyuma ngo umwe muri abo bazungu batatu yamukubise urushyi mu maso, mu kumusubiza Muvuna aramusunika. Undi ahita amukubita ingumi mu maso, anamubwira ngo “Uku niko tugiye kukwereka uko dufata abirabura.” Aha, Muvuna nawe ntiyihanganye ngo yahise amwishyura.

Umwe muri abo bazungu batatu ngo yaje kumuturuka inyuma amufatira inyuma amaboko, ndetse amukanga ngo “Ugiye gupfira hano iri joro,…Abirabura, bagiye kumenya ko batagomba kuba hano.”

Muri uko gukomeza kugundagurana no kurwana, ngo baje kumwasamura umunwa bamusuka ibintu mukanwa akeka ko byashoboraga nko kumuhitana iyo abimira byose, gusa 12:40 a.m aza kubigobotora yiruka asubira mu cyumba abamo.

Ageze mu cyumba cye ngo yagerageje kwirutsa bicye mubisukika bari bamusutse mu kanwa, hanyuma amenyesha inshutiye ibimubayeho, iyo nshuti nayo imenyesha abashinzwe umutekano ku ishuri rya ‘Lewis & Clark College’, ndetse na Polisi ya Portland, baza gukurikirana iki kibazo.

Kuwa kabiri, w’iki cyumweru Tanguy Muvuna yahaye ikiganiro abanyeshuri bagenzi be basaga 200, abarezi n’abayobozi b’iryo shuri. Mu ijambo ryatumye benshi basesa amarira, Muvuna yavuze ko ubu ameze neza, hanyuma asaba abirabura bagenzi be kumusanga ku rukiniro ‘stage’, hanyuma asaba abanyeshuri b’abazungu bagenzi babo kuza bakabahobera nk’ikimenyetso cy’uko bose ari umwe.

Abenshi bamanukanye amarira baririmba bati “Turi umwe! Turi umwe!”

Abanyeshuri bakurikiranye ijambo rya Muvuna.
Abanyeshuri bakurikiranye ijambo rya Muvuna.

Muvuna yavuze ko impamvu atakomeje gukurikirana mu nkiko abamuhohoteye, ngo ni uko niba ari abanyeshuri yifuza ko nabo bakomeza kwiga bagahesha ishema ababyeyi n’igihugu aho kujya muri gereza.

Ati “Abampohoteye narababariye. Twese turi ibiremwamuntu. Ibyo dufite imbere y’uruhu byose ni bimwe. Kuba umwirabura si icyaha. Kandi mpawe ishema no kuba umwirabura. Nkunda buri umwe hano. Reka nongere mbivuga, nta mwanya mfite wo kwanga abantu. Mfite umwanya ahubwo wo kubakunda. Twese turi abavandimwe.”

Nyuma yo kuvuga aya magambo, bamwe mu banyeshuri bagenzi be basutse amarira hasi, gusa abihanganisha agira ati “Mwirira. Mwishime ahubwo, kandi muvuge ko turi umwe.”

Muvuna akaba kandi yarashimiye abanyeshuri n’abayobozi ku ishuri yigaho kuko ngo bamubaye hafi muri ibi bihe.

Nyuma yo kuvuga ijambo, abanyeshuri benshi begereye Muvuna baraganira.
Nyuma yo kuvuga ijambo, abanyeshuri benshi begereye Muvuna baraganira.

Dan Kelley, umaze imyaka 15 ari umukozi w’isomero rya ‘Lewis & Clark college’ yashimye ubutwari Muvuna yagaragaje, ndetse avuga ko bagifite akazi kenshi mu ishuri ryabo n’igihugu cya Amerika muri rusange mu rwego rwo guhangana n’ivangura rishingiye ku ruhu.

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye.
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye.

Src: oregonlive
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Sha ikiganiro wabahaye kirimo ubwejye kureba kure nu bupfura nibuze uhesheje ishema u Rwanda…, gusa wisuzumishe neza cyane ko ibyo bagusutse mo nta rwara bizagutera.

    • mwebwe mugaruke, amahanga si ahantu mbona abantu barwanira kuhajya baziko ri paradizo yahe yo kajya,ko nabo barara mu miferege, haba n abasabirizi,burya ntimukishinge ibyo mureba babereka ku ma teeviziyo yabo kuko ntibakwereka ibibi byabo ,njye kabisa ntinze kurangiza ngo ngaruke vuba,kandi nta mwana numwe wanjye uzijyera ahiga,aziga mu Rwanda cg ikindi gihugu cya Afurica ariko muri barutuku oya kabisa,si abantu nubwo atari bose,ariko uhaba wikandagira,kandi bemerera aba immigrants mu gihugu cyabo kuko baba bashaka kubakoresha tuno tuzi two mu nganda,kuko uhagerana impamyabushobozi zihambaye ndetse n inararibonye mu mwuga wawe barangiza bati turashaka inararibonye riva muri iki gihugu gusa nyamara ibintu byose bikorwa kimwe doreko ibitabo twigiramo ari bimwe n ibikoresho dukoresha ari bimwe,ariko bavuga gutyo kubwo kukwima akazi ukwiriye ngo umanuke ujye muri general labour inganda zabo zitabura abakozi,kuko nabonye abaho badakora bariyicarira bakarya imisoro y abandi, burya nta heza nk iwanyu kweri narabibonye

      • Ndemeranya nawe, ariko kubera najyenze henshi kw’isi , nabonye nta hantu na hamwe umwirabura yubahwa uko bikwiye ( Asia, Europe, America, ndetse n’iwacu aha muri Africa hari aho abandi bakwanga kubera aho waturutse).

        Kubera ISI yabaye umudugudu, nta mahitamo menshi twajyira kuko ugomba gutembera kw’isi hose kugira ngo ubashe gutera imbere.

        Kuri ISI ni ukubaho mu ntambara, ushaka uburyo abandi bakubaha. Icyo abazungu bakora cyiza n’uko n’ubwo banga abirabura ariko batinya amategeko abihana, urabirinda ubundi ubuzima bugakomeza.

        Racism is everywhere and we need to cope with it , it is every day fight. Go to India, it is worse for black people.

        Cheers

  • Uyu munyeshuri yakoze cyane kuko n’ubundi imbabazi ziruta ibitambo.

  • Toujour genocide mukinyamakuru . nuruhinja ruvutse ejobundi ruziko ruziko umuhutu wese arumwicanyi kubera ndumunyarwanda .

    • Ariko se wowe iryo n’ihahamuka ufite cg n’ikimogi cyakuzuye mu bwonko??? Nihe wasomye genocide koko murino nyandiko!! Ndumiwe!! Ubwo buhutu/tutsi bwawe bukumariye iki koko???
      Va ikozimu jya ibuntu sha!

  • abazungu ababirukira murambabaje.hari uherutse kumbwira ngo
    Africa n’ amasazi gusa kubera abona abishwe ninzara south sudan
    na Ethiopia ngo ndetse Africa ninyamaswa gusa kubera za parc.
    namusubije ko ibyo abona kuri TV aruburyo bwo gushaka ubufasha ngo abo bantu bafashwe ko TV zishobora kwerekana nahandi heza Africa.
    nakomeje mubwira ko na TV zabazungu zerekana gusa ibyo bifuza ko isi ibamenyaho nabo bafite uduce tubi nabanyafrica tutaturamo.kandi yarasobanukiwe nubwo ntabyizeye.

  • Nuko sha, uri umugabo.

  • @Akariza: ubuhutu bwawe bugumane, ujye ubwiririrwa, uburarire, ubupfumbate wishime! Kuki muhembera inzangano ahubwo mwanga ko amahano yabaye avugwa? Izo mpinja uvuga niba arizo nyigisho uzaziha ziragowe! Ninde wavuze ko abo “bahutu” bawe bose ari abicanyi?

  • Nguwo umunyarwanda Ukwiye kandi nyawe. Muvuna uri umuntu wumugabo pe.

  • Ubu ni bwa bucakura bwa gitutsi bwo kwimenyekenisha aho bagenda hose.
    Ko wabababariye se ubizanye mu binyamakuru ute kandi!!!
    Ngo ” ukuboko kwawe kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukw’iburyo kwakoze”.
    Niba baranabikoze utababeshyera ndabona ari occasion yo kwibonekeza washakaga kabisa umbabarire.

    • Mbwiza ukuri,n’uwo mutima wawe urutwa n’iwinyamaswa uraryama ugasinzira neza nta kibazo?! Mbega umugome Rwanda nziza weee!! Nashima uwakwimenyekanisha avuga ko yababariye atabikoze kurusha uwakwanga abadafite icyo bamutwaye

    • Mbwiza ukuri,n’uwo mutima wawe urutwa n’iwinyamaswa uraryama ugasinzira neza nta kibazo?! Mbega umugome Rwanda nziza weee!! Nashima uwakwimenyekanisha avuga ko yababariye atabikoze kurusha uwanga abadafite icyo bamutwaye

    • ndumiwe none ko yakirewe ivangura abiceceke,kubabarira ntibivuga guceceka kuko uba ugirango n abandi birinde ,yewe ga ariko amaraso mwamennye kweri arabakurikirana pe,ikivuzwe cyose murababwa,umwana arivugira ibyamubayeho ngo ni ubucakura bw abatutsi bwo kwimenyekanisha,lol ndumiwe kuko murwaye mu mitwe,kandi ntawabakiza keretse mwe mwenyine mwemeye kwitura iyo mitwaro y urwango mwikoreye,naho iby abo uvuze bazagumya gutera imbere uko iminsi ishira,bizakurya kuko utabibifuriza ariko ntibazabura kujyera kuri destin yabo kuko Imana ibarwanira kuva kera.va ibuzimu jya ibuntu birababaje kumva umuntu utekereza nkawe pe,kuko niwowe byica bikakuvuna umutima ntawundi byashobora atari wowe wenyine,burya urwango ni uburozi bwica nyirarwo ntacyo bwatwara uwo yanga,ushobora kuba uba hanze muri twa dushyirahamwe tw ababuze icyo bakora birirwa mu matiku y inzangano gusa ngo ntibazatererana parmehutu niyo bajya mu nda y isi,hah mwabonye impamba ntimugasekwe keretse kubarimbura gusa nicyo izabakorera(urwo rwango n amatiku yanyu),mubure kwishima mu isi ndetse n ijuru muribure ,murababaje kabisa,kuko mwahisemo gitindi,nibaza aho mwakomotse bikancanga,kweri umuntu agira urwango kuva kuwa mbere kugera ku cyumweru akumva ameze ate? kugera n aho avanga ibitavangika nk ibyo wanditse aha.hahh

      • Ibyo umubwiye ni byo ariko nawe hari aho ukomatanya ukaducanga iyo ukoresha ngo “mwebwe” kandi uwabivuze ari umwe nawe uba ufite Ubundi burwayi bukaze. Icyo navuga ni uko abatutsi bose atari babi kandi bose si beza n’abahutu ni uko! ndetse n’abo bazungu tuvuga nabo ni uko pe! Reka twese tujye tworoherana niba kandi koko yarahahamuwe n’ibibi yakoze bigatuma agira umutima nk’uwinyamaswa, tugira amahirwe y’uko nibura we yanabigaragaje kandi ngo “ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka” ni ukumufasha nk’abantu b’imfura tukamuha akaboko tukamuvana mu rwobo arimo tukamugeza ibuntu! Mu bworoherane no mu rukundo nk’uko uriya mwana wacu wiga muri America yabyerekanye!!!!! GOD STAY WITH US ALL!

  • Abazungu iyo urumwirabura ufite amashuli muba inshuti ngo bagucontrol waba ntayo ufite bakakubara nk’umusazi, njye nzajya ntembera ngaruke i Rwagasabo iwabo w’impfura

  • Abantu muri gutukana koko uyu musore nta somo abasigiye? Mwongere musome inkuru. We are one cyane cyane abanyarwanda! Turi abanyarwanda turi umwe.

  • We are proud for being Africans,especially united Rwandans

Comments are closed.

en_USEnglish