Digiqole ad

Ibyankorewe i Burundi ni ibintu byo kutihanganirwa – Dr Sezibera

 Ibyankorewe i Burundi ni ibintu byo kutihanganirwa – Dr Sezibera

Dr Sezibera avuga ko ibyamukorewe i Burundi ari ibintu bidakwiye gukorerwa umuyobozi

Kuri uyu wa kane ku gicamunsi Ambasaderi Dr Richard Sezibera yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru w’Umuseke, mu byo yatangaje yagarutse no kubyamubayeho i Bujumbura, avuga ko byari ibintu bidakwiye kandi byo kutihanganirwa, ngo ikibazo yakigejeje kubo kireba ubu ategereje igisubizo.

Dr Sezibera avuga ko ibyamukorewe i Burundi ari ibintu bidakwiye gukorerwa umuyobozi
Dr Sezibera avuga ko ibyamukorewe i Burundi ari ibintu bidakwiye gukorerwa umuyobozi

 

Dr Sezibera, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, mu mpera z’ukwezi kwa cumi yagiyeyo mu nama ari kumwe na Crispus Kiyonga intumwa y’umuhuza mu bibazo by’U Burundi Perezida Museveni, ariko abuzwa kwinjira muri iyo nama ndetse amakuru avuga yaba yarahohotewe.

Nyuma ubunyamabanga bw’Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba bwasohoye itangazo bwamagana ibyakorewe uyu muyobozi. Gusa ubwe ntacyo yari yagatangaje kugeza ubu.

Kuri uyu wa kane yaganiriye n’Umunyamakuru w’Umuseke, maze kuri iyi ngingo agira ati;

Habaye ibintu bitari byo….Nagiye i Burundi nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba bambuza gukora akazi kari kanjyanye…. nk’umunyabanga mukuru…. ndetse bikorwa mu buryo butari bwo.

Ikibazo twakigejeje kuri Leta y’u Burundi n’abandi bose bireba…ntabwo ndabona igisubizo, ariko byari ibintu byo kutihanganirwa…nshobora kubivugaho nimugoroba mu Nteko.

Dr Sezibera biteganyije ko kuri uyu mugoroba wo kuwa kane ageza ku Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) raporo y’ibijyanye n’ibikorwa by’uyu muryango mu mwaka wa 2014.

Dr Sezibera akaba yavuze muri iyi Nteko ashobora kuvuga ku buryo burambuye ibyamubayeho ku buryo burambuye i Bujumbura.

 
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • ARIMWE MURI KUBITERA

    • ariko nkawe uvuga ko aribo babitera ushobora kwerekana ibimenyetso erega n’ubundi nta mbwa ishobora gutunga urugo nta numwe ushoboye usibye kwica gusa mwashatse impamvu zose mudushora mu ntambara ariko twaberetse ko haribyo mugikeneye kwiga naho intamabara yo muzayibona muvuye mu bibazo kuko uwaza ubu byakwitwa gutera imigeri urimo kuyisesa

  • @ Kazarama

    Babitera bate nibo babwiye Nkurunziza kubusanya nicyo abarundi bifuza ???
    Nibo bapakiye abarundi barabahungishnibo barashz abarundi ???

    Ubwo wakwivugiye ibyuzi ibi ukabireka.

  • Nyamara u Burundi burabakoraho.

  • Dr Sezibera, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba tuzi ko ari umuntu ujijutse kandi watembereye mu bihugu byinshi kubera inshingano ze. Azi neza amategeko, amahame, amabwiriza, ndetse n’imihango igenga imibanire hagati y’ibihugu ubwabyo no hagati y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

    Ntabwo umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga runaka ashobora guhaguruka agafata indege akajya mu gihugu kigize uwo muryango ataratumiwe cyangwa se atarabimenyesheje mu nyandiko cyangwa mu magambo abayobozi b’icyo gihugu.

    Niba rero Dr. SEZIBERA yarahagurutse agafata indege akajya mu Burundi kandi nta butumire (invitation) afite bwa Leta y’u Burundi, akaba atari yaranohereje inyandiko abwira abayobozi b’u Burundi ko azaza muri iyo nama, akaba ataranigeze aterefona abayobozi b’Uburundi ngo abamenyeshe ko yifuza kuza mri iyo nama, icyo gihe Dr. SEZIBERA yaba afite amakosa akomeye adashobora kwihanganirwa na Leta y’igihugu yari yitumiyemo.

    Ntabwo kuba umuyobozi w’umuryango runaka byonyine biguhesha ububasha bwo kuba wakwitumira mu nama iyo ariyo yose ibera mu gihugu kigize uwo muryango. Ugomba kuba watumiwe cyangwa se warabandikiye ubasaba kuza muri iyo nama bakabikwemerera.

    Il ya quand même les usages diplomatiques qu’il faut respecter, et Dr. SEZIBERA le sait bien. Dufashe nk’urugero, ntabwo the UN Secretary General, Ban Ki-moon, ashobora gufata indege ye ngo ave New York aze mu Rwanda mu nama Leta y’u Rwanda itabizi itaranamutumiye, bataranabivuganyeho, aramutse abikoze kaba ari agasuzuguro ndizera ko Leta y’u Rwanda itabimushimira. Imyitwarire nk’iyo y’umuyobozi yaba igaragaza isura ye nyayo.

    Tureke rero amarangamutima, twifashishe gusa “amategeko agenga imibanire mpuzamahanga” mu gukemura iki kibazo cya Dr. SEZIBERA Richard.

    Dr. SEZIBERA Richard nawe yari akwiye gukora “son examen de conscience” akareba niba koko ibyo yakoze i Burundi byari bikwiye cyangwa bidakwiye.

    Ese ibindi bihugu byo bigize uyu muryango wa EAC bibona bite iki kibazo cya Dr. SEZIBERA ko tubona byaricecekeye ntibigire icyo bivuga.

    • Dear as you say it shows that you have enough information about this issue, watubwira neza nibimenyetso bifatika ko yitumiye munama?

    • Ubivuze neza cyane. Biratangaje kumva ko igihugu cyaheza nkana, nta mpamvu ifatika, umuntu nka Dr.Sezibera. Byanze bikunze hari ihame rya protocole atubahirije. Iyo biza kugaragara ko harimo akarengane abari bitabiriye iyo nama bari gusaba ibisobanuro, akarenganurwa, akinjirana n’abandi. Niba bitarakozwe, inama igakomeza, ni uko basanze ariwe ufite ikibazo.

  • Ariko uyu nawe yabigize birebireeeee. arashaka indishyi z’akababaro?

    • Ariko ubwo wuzuye mumutwe fresh? Cg wagize ngo Umunyamabanga wa EAC nimugenzi wawe?

  • Leta y’uburundi irega Dr. SEZIBERA Richard ko yari yitumiye muri iriya nama ko bo batari bamutumiye, ikab ariyo mpamvu abari bashinzwe umutekano ku cyumba cy’inama bamusubije inyuma.

    Dr SEZIBERA rero natubwire neza, kandi atubwize ukuri, niba yari yatumiwe muri iyo nama cyangwa niba koko ariwe witumiye. Ahasigaye tuzagira icyo tubivugaho.

  • Abantu bagiye barekera politique bene yo ko ikinwa nushoboye gucenga gahoro kuko iyo wihuse urarenga wagenda gahoro bakakugonga, bitwaye iki niba ugutumiye yanze kukwakira ? atagusuhuje bwo byatwara iki? bajye bamenya ko hari na chef de l’etat bangirwa kwakirwa nkantswe uwakagombye kuza kuvura abantu kwirirwa kumurongo bikagabanuka. nta mpamvu yo gukururana

  • Va kuri Nkurunziza wagize Imana ugaruka Amahoro, bagenzi be bo mu Rwanda ndavuga aba mbere ya 1994 nti bitaga Dallaire ngo ni Inyenzi.

Comments are closed.

en_USEnglish