Digiqole ad

Umuhanda Base – Nyagatare uzatangira kubakwa muri 2016 utware miliyari 66

 Umuhanda Base – Nyagatare uzatangira kubakwa muri 2016 utware miliyari 66

Umuhanda Nyagatare-Rukomo-Base ugiye gushyiramo kaburimbo

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyize umukono ku masezerano y’igice kimwe cy’inkunga yo kubaka umuhanda wa Kilometero 124,5 uzaturuka mu Ntara y’Amajyaruguru Base – Gicumbi – Rukomo – Nyagatare na Banki y’Abarabu y’iterambere mu bukungu muri Afurika ‘Banque Arabe pour le Development Economique en Afrique (BADEA), Ikigo RTDA gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda kiratangaza ko mu mpera z’umwaka utaha uriya muhanda uzaba utangiye kubakwa.

Umuhanda Nyagatare-Rukomo-Base ugiye gushyiramo kaburimbo
Umuhanda Nyagatare-Rukomo-Base ugiye gushyiramo kaburimbo

Kuwa kabiri, Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Shyaka Kajugiro Ismail uhagarariye u Rwanda Khartoum muri Sudani yagiranye amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni 15 z’Amadolari ya Amerika na BADEA; iyi nguzanyo iri mu bwoko bw’impano izishyurwa mu gihe cy’imyaka 30, ku nyungu ya 1%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda ‘RTDA’ kivuga ko umuhanda Base – Rukomo – Nyagatare ureshya n’Ibilometero 124,5 uzatwara akayabo gasaga Miliyoni 88,5 z’Amadolari ya Amerika ($), aya asaga Miliyari 66 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Olivier Kabera, Umuyobozi muri RTDA ushinzwe agashami kirwa “Single Project Implementation Unit” avuga ko bagitegereje ko ibigo by’imari byiganjemo iby’Abarabu bigera kuri bitanu (5) byemeye gushyigikira uriya mushinga bishyira mu bikorwa ibyo byemeye. Kugeza ubu ngo ibigo bine birimo na BADEA nibyo bimaze kwemeza inguzanyo yabyo; Gusa,ngo nabwo byose ntibirayisinya.

Kabera yadutangarije ko ibigo byose nibimara gusinya inguzanyo byemeye; Ndetse iyo nkunga ikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Inama y’Abaminisitiri, na Perezida wa Repubulika, ngo nibwo ibikorwa byo kubaka nyir’izina bizatangira.

Gusa, agendeye ku bimaze gukorwa asanga bitarenze mu kwezi kw’Ukwakira 2016, ibikorwa byo kubaka uriya muhanda bizaba bitangiye.

Ati “Hasanzwe hariho inyigo yakozwe mu mwaka wa 2011, gusa ubu ikenewe kuvugururwa igahuzwa n’igihe,… twatangiye gahunda yo gushaka impuguke (consultant) uzayihuza n’igihe, hanyuma akanategura igitabo cy’isoko.”

Kabera avuga ko kubaka uyu muhanda biri muri gahunda ya Leta yo kubaka imihanda n’ibiraro ku biyaga bihuza ibice byose by’u Rwanda, mu rwego rwo kworoshya urujya n’uruza, n’ubuhahirane hagati y’ibice byose by’u Rwanda, ibihugu duhana imbibe n’isi muri rusange.

Umuhanda Base – Rukomo – Nyagatare usanzwe ubarizwamo imodoka za ONATRACOM gusa zigenda gacye mu cyumweru, ngo numara kuzura uzahuza Intara y’Amajyaruguru ikora cyane ubuhinzi, n’igice gikorerwamo ubworozi cy’Intara y’Iburasirazuba, ku buryo ibyo bice byombi bizahahirana byoroshye.

Ikindi ngo bizoroshya ubuhahirane hagati y’ibyo bice n’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikenera cyane ibicuruzwa bituruka cyangwa binyura mu Rwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ibikorwaremezo tubihaye ikaze maze bikomeze bitugeze ku majyambere

    • uriya muhanda uzaba igisubizo peee

  • natwe abaturage bizadufasha kubona akazi.

Comments are closed.

en_USEnglish