Month: <span>November 2015</span>

U Burusiya bwohereje ubwato bw’intambara mu nyanja ya Mediteranee

Kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko kuba Turikiya yararashe indege y’intambara y’iki gihugu kandi yari iri mu kirere cya Syria ari nko ‘Kubacumita icyuma mu mugongo’. Perezida w’U Burusiya yahise asaba ko ubwato bunini bw’intambara bujya mu Nyanja ya Mediteranee bwikoreye indege z’intambara n’ingabo mu rwego rwo kwitegura urugamba. […]Irambuye

Umufaransa wakinnye Tour du Rwanda ngo avanye mu Rwanda isomo

Jérémy Bescond umufaransa w’ikipe ya Haute-Savoie Rhône-Alpes wari mu irushanwa rya Tour du Rwanda ndetse wabaye uwa kane ku rutonde rusange rw’abakinnyi. Yatangaje ko yagize ibihe bidasanzwe mu Rwanda, ko yahuye n’abantu bakirana urugwiro, ko yabonye igihugu cy’imisozi, ibibaya n’ibiyaga byiza akishimira kwakirwa neza bidasanzwe akahavana isomo ry’ubumuntu. Yasubizaga ibibazo by’umwanditsi w’ikinyamakuru kibanda ku gusiganwa […]Irambuye

“Abahanzikazi b’abanyarwanda bafite kwitinya muri bo”- Amore Aimée

Aimée Amore ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda baba mu Bwongereza. Mu byumweru bigera kuri bitatu yari amaze mu Rwanda mu kiruhuko, yavuze ko muzika nyarwanda igeze ahantu haryoshye ariko abahanzikazi bagifite ikintu cyo kwitinya. Mu myaka isaga umunani amaze mu Bwongereza, yagarutse mu Rwanda ahita akorana indirimbo na Christopher bise ‘Byigumanire’. Iyi ndirimbo ikaba ari […]Irambuye

Kuki waseka uwanditse cg uwavuze nabi ururimi rutari urwe?

Banza wibaze ngo nzi indimi zingahe? Ese ikinyarwanda cyo wibwira ko uzi ukizi neza koko? Ese wari wagera ahavugirwa indimi nyinshi? Ese ubundi uzi akamaro k’ururimi? Hambere twihaye Miss ntibuka neza, Abanyarwanda turamukwena ngo yavuze igifaransa kibi cyane, ubwakurikiye undi Miss Rwanda nawe turamutwama ngo yanditse nabi igifaransa, uyu munsi ugezweho ni umusore w’imyaka 22 […]Irambuye

PapaMobile: Iyi yaba ariyo modoka Papa Francis aza kugendamo muri

Uruganda rwa Isuzu ishami rya Kenya rwashyize kuri Facebook Page yarwo amafoto ruvuga ko ari ay’imodoka Paapa Francis azagendamo (bayita PapaMobile) ubwo azaba ari mu ruzinduko muri Africa kuva kuri uyu wa kane. Isuzu Kenya banditse ngo “….Ubu noneho, PapaMobile iraba ari Isuzu D-Max”. Iyi modoka ikorerwa muri Philippines Papa Francis akaba yarayigenzemo mu ntangiriro […]Irambuye

Arashima ko Inteko yumvise ubusabe bwabo ikavugurura ingingo ya ‘101’

Inyandiko ya Aimable Ngendahayo Aimable – Ndi umwe mu bantu banditse basaba ko Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda yadufasha igahindura ingingo ya 101 yazitiraga Perezida wacu Paul Kagame kuziyamamaza nyuma ya 2017, ku bwibyo ndashima akazi Inteko yakoze kandi nkasaba ko igihe cya Referandumu gishyirwa hafi tukazatangira umwaka mushya twarayitoye. Ndibuka ukuntu bitari byoroshye kumva ko […]Irambuye

Inteko yoherereje Guverinoma Itegeko Nshinga yavuguruye

None tariki ya 24 Ugushyingo 2015, Umutwe w’Abadepite washyikirije Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 imaze iminsi ivugurura muri uyu mwaka wa 2015, inayisaba ko hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo hakorwe Referandumu. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu Nteko Nshingamategeko rivuga ko Ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda […]Irambuye

Nyarugenge: Abacuruzi ngo ntibumva uko ubuyobozi bwabafungiye badategujwe

Muri Quartier Commercial mu mujyi wa Kigali, inzu z’ubucuruzi nyinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri zashyizweho ingufuri n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge buzishinja ubucuruzi mu kajagari. Abazicururizamo bavuga ko batunguwe kuko batategujwe kandi ngo babajwe no gucibwa 100 000F ngo batazi uko yiswe, ababashije kuyatanga nibo bahise bakingura imiryango bakomeza akazi. Umurenge wo uvuga […]Irambuye

Mahama: Nta cyizere ko impunzi z’Abarundi zizahindurirwa indyo y’igori n’ibishyimbo

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ho muntara y’Uburasirazuba ziratangaza ko zibangamiwe bikomeye no kurya indyo imwe, bakavuga ko mu mezi arindwi bahamaze batunzwe n’ibigori gusa. Minisiteri ifite impunzi mu nshingano yo itangaza ko nta cyizere yatanga cyo gukemura iki kibazo gusa ngo bagiye kugerageza barebe ko haboneka ibindi […]Irambuye

Abana bafite ubumuga muri Nyaruguru na Nyamagabe, 90,2% ntibarangiza ishuri

Umushinga L3 Plus uharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga ukorera mu Mirenge itandatu (6) yo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe uvuga ko ubushakashatsi wakoreye mu mirenge ukoreramo bwagaragaje ko abana 56,7% bafite ubumuga batajyanwa mu ishuri; 90,2% by’abarigezemo ngo barivamo batarangije. Umushinga L3 Plus unafite ibigo bibiri bishinzwe gutanga amakuru ku bana bafite ubumuga mu […]Irambuye

en_USEnglish