Digiqole ad

U Budage ntibwigeze buhagarika inkunga bwahaga EAC – Dr Sezibera

 U Budage ntibwigeze buhagarika inkunga bwahaga EAC – Dr Sezibera

Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabeshyuje iby’uko U Budage buzahagarika inkunga byageneraga EAC

Mu kiganiro cyihariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba yagiranye n’Umuseke, yahakanye ibimaze iminsi bivugwa ko U Budage n’abandi baterankunga byaba bigiye guhagarika inkunga byageneraga uyu mu ryango mu gihe ntacyaba gizkozwe ngo ibibazo by’U Burundi birangire.

Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabeshyuje iby'uko U Budage buzahagarika inkunga byageneraga EAC
Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabeshyuje iby’uko U Budage buzahagarika inkunga byageneraga EAC

Kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabwiye Umuseke ko nta bibazo biri hagati y’abaterankunga by’umwihariko U Budage n’umuryango wa EAC.

Ibinyamakuru byari byanditse ko U Budage n’abandi baterankunga babwiye EAC ko nihatagira igikorwa ngo ibibazo by’U Burundi birangire, inkunga zagenerwaga uyu muryango zizahagarikwa. Ibi Dr Sezibera yabinyomoje avuga ko yabyumvise mu binyamakuru, atari byo.

Yagize ati “Ntabwo aribyo, nanjye nabibonye mu binyamakuru ko U Budage buzahagarikira inkunga EAC kubera ikibazo cy’U Burundi, ariko ntabwo aribyo.

Mu cyumweru gishize, ku cyumweru nari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Budage ntabwo yigeze avuga ibyo, haba ku mugaragaro cya mu mwihariko (In public or Private), ibyo ntiyigeze abivuga, icyo yasabye gusa ni uko ibishoboka byose byakorwa kugira ngo ikibazo cy’u Burundi kirangire kandi ibyo turabihuje.”

Dr Sezibera yakomeje avuga ko U Budage bwahagarikiye inkunga bwahaga U Burundi, ngo ibyo ni byo ariko ngo biri hagati yabo n’U Burundi.

Yavuze ko U Budage ahubwo bwongera inkunga bwatangaga mu muryango wa EAC, ndetse ko U Budage bumaze gutanga ama Euro miliyoni 239 yafashije mu bikorwa bya EAC.

Yagize ati “Mu kwezi gushize twasinyanye amasezerano ya miliyoni 38 z’Ama Euro. Hari miliyoni 10 z’ama Euro azafasha mu gusukura no gukwirirakwiza amazi meza, hari n’izindi miliyoni 20 z’ama Euro azatangwa mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa byo gukingira abana mu karere.”

Yavuze ko U Budage bufatanya na EAC mu Bunyamabanga by’uyu muryango, no mu guteza imbere umwuga w’abanyamakuru, by’umwihariko ngo hari ishuri riri muri Kenya ribyigisha.

Perezida w’Inteko y’Abadepite b’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Hon Fred Daniel Kidega avugana n’abanyamakuru ku wa mbere w’iki cyumweru, yasabye U Budage n’abaterankunga ngutanga igihe inzira yo gukemura ibibazo by’U Burundi yatangiye ikagerwaho.

Kidega yagize ati “Sindi umuvugizi w’U Budage cyangwa Imiryango Nterankunga, gusa nabasa mu izina ry’Inteko ya EALA gutanga igihe inzira yatangiye yo gukemura ibibazo igakomeza.”

Ati “Tuzakoresha uburyo, igihe n’amafaranga mu gufasha aka karere n’U Burundi kurangiza iki kibazo, aho gukoresha intwaro, tuzakoresha igisubizo cyubaka aho gukoresha igisenya, ibi bireba Isi yose, niyo mpamvu dusaba buri wese kuza akadufasha.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish