Digiqole ad

Burundi: Umwe mu bajyanama wa Nkurunziza yarusimbutse

 Burundi: Umwe mu bajyanama wa Nkurunziza yarusimbutse

Umwe mu bajyanama ba Perezida Pierre Nkurunziza  witwa Zenon Ndaruvukanye yari arashwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cy’uyu munsi Imana ikinga akaboko.

Zenon Ndaruvukanye
Zenon Ndaruvukanye

Ikinyamakuru Koaci kivuga ko abantu batatu bafite imbunda bateze igico uriya mugbo wahoze ari Guverineri w’Umujyi wa Bujumbura rural akaba n’umujyanama wa Pierre Nkurunziza ubwo yari avuye iwe hitwa mu Kajaga ariko ararusimbuka.

Umwe mu bamurinda yahasize ubuzima ndetse n’umupolisi bari kumwe akomeretswa n’amasasu.

Ubwo bariya bari babateze bageragezaga guhunga babiri muri bo ngo bafashwe n’abashinzwe umutekano undi umwe aracyashakishwa.

Amakuru ari gucicakana kuri Twitter aravuga ko igipolisi cy’u Burundi cyavumbuye ahantu hari harunze intwaro nyinshi ariko kugeza ubu nta muntu cyangwa urwego rubishinzwe rwari rwatangaza ababa bakekwaho kuba ari bo bakoreshaga ziriya ntwaro.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Munyarukire kuri Burundi 24 murebe intwaro bafatanye abahungabanya umutekano ukuntu zingana.

Comments are closed.

en_USEnglish