Digiqole ad

Dialogue in the Dark: Umwitozo ufasha kumenya uko abatabona babaho

 Dialogue in the Dark: Umwitozo ufasha kumenya uko abatabona babaho

Ubu ni uburyo abafite ubumuga bwo kutabona bashyizeho bwo gufasha ababoba kumenya uko umuntu utabona abasha gukora imirimo ye ya buri munsi kandi atabona ibimukikije.

Uhereye ibumoso ni Donatille Kanimba, Jean Damascene Nsengiyumva (hagati).
Uhereye ibumoso ni Donatille Kanimba, Jean Damascene Nsengiyumva (hagati).

Ubwo bahaga abanyamakuru ikiganiro kuri uyu wa Kane, bamwe mu bahagarariye kiriya gikorwa bavuze ko Dialogue in the Dark ( tugenekereje bivuga ngo kuganirira ahantu hijimye) ari umushinga bakoze ugamije gufasha Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye kumenya uko umuntu utabona aba ameze mu mutwe we n’uko abasha kwikemurira ibibazo.

Donatille Kanimba umwe muri bo yavuze ko mu guhitamo abantu babona bazahabwa uriya mwitozo, bibanda cyane ku bakora mu nzego za Leta kugira ngo babahe ubumenyi bazifashisha nibiba ngombwa ko baha serivise ufite ubumuga bwo kutabona.

Ngo bajya mu bigo bitandukanye bya Leta bagasaba abantu kuzaza muri uriya mwitozo .
Iyo bababonye, babashyira mu cyumba kijimye cyane aho basabwa gukomeza gukora ibintu runaka urugero nko kunywa icyayi, kurya, gupfundura Fanta n’ibindi bikorwa akenshi byorohera umuntu usanzwe abona gukora.

Mu mimerere nk’iyi, umuntu usanzwe abona bimusaba kwifashisha utabona kuko we n’ubundi aba asanzwe amenyereye iyo mimerere.

Mu kumwifashisha bituma yishyira mu mwanya we akumva ingorane ahura nazo ndetse n’uburyo abasha kuzikemura mu mimerere itandukanye aba arimo.

Jean Damascene Nsengiyumva ushinzwe guhuza ibikorwa mu ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abafite ubumuga, NUDOR (National Union of Disabilities’ Organizations of Rwanda), yabwiye abanyamakuru ko Dialogue in the Dark ari umushinga uzamara igihe kirekire kandi uzaha akazi bamwe mu batabona.

Yemeza ko abatanga uriya mwitozo(Dialogue in the Dark) baba ari abatabona bize ariko batarabona akazi bityo bakabona amafaranga baba bakeneye muri icyo gihe yo kwikenuza.

Nsengiyumva yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buboneka n’abantu barushaho gukunda uriya mwitozo, ari nako bazajya bawukorera mu mimirere itandukanye, urugero nko kuganira hagati y’abakundana ariko bari ahijimye, kugira impaka zubaka(debate, débat) ahantu hijimye n’ibindi.

Kugeza ubu ngo gukora uriya mwitozo birakorerwa ubuntu ariko ngo mu myaka iri imbere abantu bazatangira kwishyura kandi igiciro kizashyirwaho hashingiwe ku byateganyijwe ubwo umushinga wigwaga.

Imibare yatanzwe na bariya bayobozi yerekana ko abantu 300 mu Rwanda aribo bamaze guhugurwa muri Dialogue in the Dark ariko umubare ngo uriyongera kuko abantu batangiye kumenya akamaro kayo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish