Digiqole ad

Hakozwe igare ry’abafite ubumuga rimenya aho nyiraryo ashaka kujya

 Hakozwe igare ry’abafite ubumuga rimenya aho nyiraryo ashaka kujya

Uyu wamugaye iri gare ryamugezeho, rijya aho ribonye ko ashaka kugana

Mu  kurushaho guha amahirwe abafite ubumuga yo kubasha kujya aho bashaka bitabagoye, umushakashatsi wo muri Kigo cya Eyedrivomatic witwa Patrick Joyce yakoze igare ry’abafite ubumuga rifite mudasobwa imenya aho nyiraryo ashatse kujya ishingiye ku cyerekezo cy’ijisho rye.

Uyu wamugaye iri gare ryamugezeho, rijya aho ribonye ko ashaka kugana
Uyu wamugaye iri gare ryamugezeho, rijya aho ribonye ko ashaka kugana

Iri gare rizafasha abafite ubumuga bw’ingingo kugera aho bashaka bitabagoye.

Iyo umuntu arebye muri ‘ecran’ ya mudasobwa iri imbere kuri iri gare, camera yayo ireba aho ijisho rye aryerekeje, ayo makuru ikayoherereza ubwonko bwa mudasobwa.

Iyo mudasobwa imaze gusuzuma ayo makuru, iha amabwiriza ibyuma biyishamikiyeho bikorana n’igare naryo rigahita rifata cyerekezo umuntu ashatse kujyamo. Byose bikaba mu kanya nk’ako guhumbya.

Abakoze iyi mashini bahembwe amafaranga ibihumbi 196 $ y’igihembo cyiswe Hackaday Awards kubera ubushake mu korohereza abamugaye.

Kugira ririya gare ribashe gukora neza barihaye uburyo ribika amashanyarazi kugira ngo za mudasobwa zibashe gukora igihe kirekire.

Igitangaje kurushaho ni uko abahimbye iri gare; abongereza Patrick Joyce na Steve Evans, basanzwe bafite ubumuga bw’ingingo zidakora.

Iri gare rizajya rijya aho uryicayeho ashaka kujya
Iri gare rizajya rijya aho uryicayeho ashaka kujya

UM– USEKE.RW

en_USEnglish