Digiqole ad

Asezera umubyeyi we P.Kagame ati “Yahoraga atubwira ati ntimuzihorere”

 Asezera umubyeyi we P.Kagame ati “Yahoraga atubwira ati ntimuzihorere”

Perezida Paul Kagame yavuze ubupfura yatojwe n’umubyeyi we akiri muto harimo ‘kutihorera’ ku wa mugiriye nabi

Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Asteria Bisinda umubyeyi wa Perezida Kagame witabye Imana kuwa gatandatu ushize, cyatangiye saa yine za mugitondo kuri uyu wa gatanu muri Basilika nto ya Kabgayi i Muhanga. Mu ijambo yahavugiye, Perezida Kagame yavuze amateka n’imibereho by’umubyeyi we, uburyo yabaruhanye mu buzima bw’ubuhunzi ariko nyuma agahora asaba abana be kutazihorera na rimwe ku bagiriye inabi umuryango wabo wari waragize ineza aho wari utuye mbere yo kumeneshwa.

Asteria Bisinda uyu munsi yasezeweho bwa nyuma Kabgayi no mu Ruhango
Asteria Bisinda uyu munsi yasezeweho bwa nyuma Kabgayi no mu Ruhango

Iki gitambo cya Misa cyayobowe na Mgr Filipo Rukamba umushumba wa Diyoseze ya Butare, kuko umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yagiye muri Kenya kwakira Papa Francis.

Muri iyi misa hari abo mu muryango wa Asteria Bisinda benshi, inshuti z’umuryango, abana be, abuzukuru n’abuzukuruza asize. Umunyamakuru w’Umuseke wariyo avuga ko yabonye abagize Guverinoma hafi ya bose bahari, abayobozi b’ingabo na Police, abayobozi b’ibigo bya Leta, abayobozi b’Intara ndetse n’ab’uturere twinshi, hari kandi bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abantu bavuye mu mahanga baje gutabara.

Nyuma y’igitambo cya Misa, iruhande rwe hari abavandimwe be, Ivan Cyomoro umuhungu w’imfura ya Paul Kagame akaba umwuzukuru wa Asteria, yasomeye nyirakuru umuvugo mu kiriziya.

Hakurikiyeho ijambo ry’umwe mu bavandimwe ba Asteria muto kuri we, agaruka ku bupfura bwaranze mukuru we, ubutwari, kwihangana, kubana neza aho yanyuze hose, n’ubugwaneza n’impuhwe yagiraga kuva yahunga, mu buhungiro yabayemo imyaka irenga 40 ndetse na nyuma ya 1994 atashye mu Rwanda.

Nyuma ye Perezida Kagame, nawe yafashe umwanya aha muri Basilika, atangira ashimira ndetse abyitsaho cyane.

Yashimiye cyane abantu bose bamutabaye n’abafashe mu mugongo umuryango wabo.

Yashimiye cyane abaganga n’abaforomo bo mu bitaro by’umwami Faycal ndetse abavuga mu mazina yabo, uburyo bitaye ku mukecuru we arwaye, ashimira n’abana be n’abavandimwe be uko nabo bamwitayeho.

 

Yagarutse ku mateka….

Yahereye ubwo bahungaga mu 1959 na mbere yaho, uburyo umubyeyi we Deogratias Rutagambwa yahunze mbere ubwicanyi (ku batutsi) bwari bwibasiye abagabo, we yari umucuruzi ndetse watangije ikitwaga TRAFIPRO.

Abana basigaranye na nyina aho bari batuye ku musozi wa Buhoro. Ubu ni mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagali ka Buhoro, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.

Nyuma gato ngo baje nabo kuburirwa n’umuntu ko nabo bagiye gutwikirwa bashobora no kwicwa nk’uko byariho bikorerwa abandi, maze nyina ahungisha abana be berekeza muri Uganda.

Perezida Kagame yavuze ko muri Uganda babayeho mu buzima bubi bw’ubuhunzi aho basanze na Papa wabo, gusa ngo uyu mubyeyi we watabarutse yarabafashije cyane, ndetse anagira ibyago byo gupfusha umugabo we Rutagambwa mu 1972.

Perezida Kagame ati “Kubera Politiki mbi muri Uganda twongeye guhungishwa tujya i Burundi nyuma tuza kongera kugaruka muri Uganda. Bwari ubuzima bubi bw’ubuhunzi ariko….yari (mama we) byose…. yari umugabo akaba n’umugore. Icyo yahoraga atubwira buri gihe yaratubwiraga ati ntimuzihorere.”

Yavuze ko yavugiraga ibi ko ababamenesheje bakabasenyera, bakabicira imiryango bari abantu b’abaturanyi kandi b’inshuti, bagabiwe inka n’iwabo kandi bakamiye amata.

Ati “Impamvu ubu u Rwanda ruri gutera imbere ni uko abanyarwanda benshi barenze icyo cyo kwihorera bakababarirana, bakirengagiza amateka mabi bakiyemeza kubana no kubaka igihugu cyabo.”

Perezida Kagame yavuze ko yumva mu mahanga abantu bavuga ngo Kagame ntiyihanganira abatavuga rumwe na we, ngo icyo akora ni ukubasuzugura gusa.

Ati “Nihanganiye abagiriye nabi umuryango wanjye….bakawumenesha, bakawicira abantu none ngo sinihanganira abo tutavuga rumwe??…Abo bantu bavuga gutyo….ndabasuzugura gusa.”


Icyo umubyeyi we yamusabaga….

Muri bimwe mu byo yavuze ku mubyeyi we, Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe no kunyurwa no gusangira ibyo afite byose. Ndetse n’ubu ngo ibyo yamugeneraga byinshi yabyangaga akamubwira ati ‘bihe abandi banyarwanda ibyo mfite birampagije.’

Ikintu umubyeyi we ngo yahoraga amusaba ngo ni uko yaba (Kagame) umukristu akagera ku rwego rwe (Mama we) cyangwa akamurushaho.

Uyu mubyeyi yari afite imyaka 84, yabyaye abana batandatu, abakobwa bane n’abahungu babiri; Mars Gracia Rutagambwa, Catherine Avril Rutagambwa, Jeanne D’arc Kazayirwe, Joseph Rutagambwa, Beatrice Mukagaga na Paul Kagame.

Asteria asize abuzukuru 13 n’abuzukuruza barindwi.

Nyuma y’iki gitambo cya misa, imihango yo gusezera kuri uyu mubyeyi yakomereje ku musozi wa Buhoro mu Ruhango, ahashyinguye kandi umugabo we Rutagambwa n’umuhungu we Joseph. Yaarangiye ahagana saa kumi z’umugoroba, abaje bakarabira aho barataha.

Perezida Paul Kagame yavuze ubupfura yatojwe n'umubyeyi we akiri muto harimo 'kutihorera' ku wa mugiriye nabi
Perezida Paul Kagame yavuze ubupfura yatojwe n’umubyeyi we akiri muto harimo ‘kutihorera’ ku wa mugiriye nabi
Perezida Paul Kagame n'umuryango we bunamiye bwa nyuma umubyeyi witabye Imana
Perezida Paul Kagame n’umuryango we bunamiye bwa nyuma umubyeyi witabye Imana
Imana imuhe iruhuko ridashira aho yamwakiriye mu Ijuru
Imana imuhe iruhuko ridashira aho yamwakiriye mu Ijuru
Bamwe mu bo mu muryango wa Perezida mu mihango yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Perezida witabye Imana
Bamwe mu bo mu muryango wa Perezida mu mihango yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Perezida witabye Imana
Mu Kiliziya abanyacyubahiro batandukanye bifatanyije n'umuryango wa Perezida Paul Kagame
Mu Kiliziya abanyacyubahiro batandukanye bifatanyije n’umuryango wa Perezida Paul Kagame

Elysee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

65 Comments

  • Imana imwakire mu bayo, biragaragara ko uyu mubyeyi yari umukristu nyawe. Impanuro yahaye abana be, ni impanuro y’umubyeyi warezwe gikristu. Nibyo koko, “bantu mwarenganye cyangwa mwarenganyijwe ntimuzihorere kuko Imana itabyemera, kandi Imana niyo buhungiro”

    • Ni byo pe, kudahora ni impano ikomeye dukomora ku mana cyane cyane iyo umuntu yagukomerekeje bikomeye,Imana izabakomereze iyo nabire kuri H.E n’abe bose ndetse n’abanyarwanda twese muri rusange

  • RIP Wari umubyeyi mwiza , nubwo ntawishimira gupfusha ikivi cyawe waracyushije udusigiye intwari igise cyawe nticyapfuye ubusa mubyeyi cyabohoye u Rwanda mu ishavu wagiriye mu buhingiro niho havuye intsinzi y`abanyarwanda twese umurage wasigiye abana bawe wo kutihorera niwo wabyaye ndumunyarwanda uwavuga ko ugiye ariko uri nyina wa Ndumunyarwanda ntiyaba abeshye ikivi cyawe tuzacyusa mubyeyi Imana ikwakire mu ntore zayo

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye. Natwe tubabe hafi ntibiba byoroshye ibihe nk’ibi n’ubwo inzira ya muntu ari bwo iteye tubasabire, tubihanganishe. tubasure aho bishoboka.

    Iyo mpanuro mucyecuru yajyaga atanga tuyigire iyacu kandi izaturange tuzanayirage n’abacu bose.

  • uyu mubyeyi Imana imwakire mu bwami bwayo yari imfura bitagira urugero

  • Nimwihangane Imana yamukunze kubaruta.Mama wacu udusabire twese tuzagukurikize.Uwakuremye akwimike ubuziraherezo, warakoze

  • Guhunga ubugira rimwe …ukongera ubigira 2..yewe kari akaga Iruhukire Imana yakweretse imbuto y ubugiraneza none umuhungu wawe arurangaje imbere ubuziraherezo

  • yooo ngoyamusabaga kuba Umukiritso ndishimwe kumbi uyumubyeyi yemeraga Yesu! Yesu wakire Ubugingo bwe umwandike mu gitabo

  • Iruhukire mu mahoro mubyeyi mwiza, waranzwe nurukundo impanuro watanze zigejeje urwanda rwacu aheza, usize Intwali izirusha intambwe humura

  • imana izakwibukire iyo mirimo myiza yakuranze ugihumeka, kandi natwe abasigaye igasozi tuzagera ikirenge mucyawe mam!

  • koko yari umukristu, mana we umwakire muntore zawe!

  • RIP maman Kagame Imana iza kwiture kuko yaguyehe kubyara umugabo ugejeje u rwanda aheza
    Merci maman pour ta progeneture

  • Imana imwakire mu bayo uyu mubyeyi asize intwari., Perezida Paul Kagame, ubutwari bwe bwanakuye iguhugu cyacu mu icuraburindi,.abatatari bafite aho barambika umusaya ku bera ubuhunzi ubu bakaba bari mu rwababyaye niwowe turabikesha mubyeyi..Uwiteka aguhe iruhuko ridashira. mu byeyi!!!!

    • Ni ukuri Imana ishobora byose uriya mubyeyi Imuhe iruhuko ridashira kandi nyuma ya buriya buhamya bwose n’abandi babyeyi babufatireho urugero,Mubyeyi wacu iruhukire mu mutuzo

  • Imana ikwakire kdi twihanaganishije abawe bose mukomere niyonzira yo tugirindi ntiyakagiye.mwihangane

  • Imana imwakirane urukundo n’urugwiro impuhwe n’imbazi yagiriye mu isi.Tuzisigarane kugirango zijye zitumurikiraMuri iy’isi.Twese ayo magambo y’imibereho ye atubere inkoni y’urwitwazo.
    Yari inyenyeri.Kandi inyenyeri ntiziguma mu mwijima gusa .Ukwezi nako kurashyira ku kaza .
    None Imana ibonye ko yushije ikivi. Ko atahwemye kubaka u Rwandanubwo yari ari inyuma yarwo ko yarurereye neza. Akaba umubyeyi mwiza intangarugero abe ntibahugane cyangw ango bahungabane.
    Akwiye umudende n’amakamba kandi azahoraho iteka.Imana urukundo yamukunze irukomeze ku milyango asize. Natwe abanyarwanda twese izakomeze kurinda no gufasha igihugu cyacu kugirango ibibi byagize abacu intage ari abari inyuma bagakurira muri ubwo buzima ari abari imbere bakabaho mu icura burindi ry’inzika n’inzangano !! Ibyo bibi bitazongera kugaruka ukundi maze ubwo Ijuru rizakingurwa twese tuzongera kubona uyu mubyeyi utagiraga uko asa imbere n’inyuma kandi n’abandi bose twabuze icyo gihe tuzabana ubudatandukana.
    Mukomere muri iki gihe cyo kubura umubyeyi wnyu. Cya kivi yateruye agiye yaracyushije ku bwa Nyagasani. agiye neza nta nabi asize.
    Agiye yari intangarugero . Amahoro y’Imana amuherekeze bajyane.

  • Nibyiza kuba yaramuraze kutazihorera.Gusa imana imwakire mubayo biragaragara koyarafite umutima mwiza.

  • imana imwakire mubayo twesetuzilikane umurage adusigiye

  • uyu mubyeyi wacu Imana imwakire mu bayo imuhe iruhuko ridashira.

  • amafoto?

  • Ibyabereye Mbandaka byabara uwariraye.

  • Mana yacu ikunda abanyarwanda uyu Mubyeyi wacu turamusabira iruhuko ridashira kandi n’abandi babyeyi ndetse n’abakiri bato tumufatireho urugero

  • yewe gendarwanda warahuritse abantu bafite amatekape imana imuhe iruhuko ridashira kandi abasigaye mukomere

  • Ayiweee Ndababaye cyane ni ukuri kubura Umubyeyi nk’uyu nibyo bita ibyago naho ibindi ni ubusa!!!Gusa Imana ishobora byose niyo ifite ijambo rya nyuma none iramucyuye gusa niyigendere yicare iburyo bwa yo,mubyeyi wacu iruhuko ryiza kandi ubuhamya numvise buzatwubaka ndetse bunatugeze iwabo wa jabiro,mubyeyi mwiza uwiteka aguhe ikicaro iburyo bwe,wari Umubyeyi mwiza.

  • yego rata mbonye neza ahantu kagame akura displine ni uburere bwa kibyeyi uzarama nka we nukomereza Ku mpanuro ze ndetse urenzeho Niko kungana cg kurenzaho kuri yakubwiraga kdi Imana izagufasha

    • RIP Ku muryango wa HE. Twese ababyeyi twigire mu migenzereze y,uyu mubyeyi. Aya mateka ye ni amasomo meza ku bifuza kuzasigira abana umurage mwiza.Mukomeze kwihangana abo asize turi kumwe mu masengesho yo kumusabira.

  • Kagame pole sana.Sumuryango wawe gusa wagiye uhunga igihugu kubera ubutegetsi bubi.Najye navuye mu Rwanda nababyeyi bajye duhungira muri Kongo nari ndumwana muto bari bahunze ubutegetsi bubu bwicyo gihe.Bavuye mu Rwanda muri 1957:Bahunzei
    shiku ni kiboko.Sinagize amahirwe ngawe yogushyingura ababyeyi bajye.Ngusabye kuzirakana amagambo umubye wawe yakubwiraga nibwo buryo bwo kguhora umwibuka.Komera!!!!

  • uyumubyeyi imana imwakire mubayo kandi urage we uzatubere urugero rwiza

  • Imana ikomeze umuryango wa His excellence Paul Kagame ndetse n”abanyarwanda twese muri rusange kubwo kubura uyu mubyeyi w”intangarugero

  • Uyu mubyeyi yari intwali Imana imuhe iruhuko ridashira. Abasigaye kandi ibakomeze!

  • imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira

  • Imna yakiriye mubayo umubyeyi ubikwiye

  • Imana imwakire imuhe aho aruhukira heza kuko arahakwiye. Iyimpanuro ni nziza cyane. Muzarebe Ibihugu byihorera ko bidahora mu ntambara zidashira. Kandi Imana nayo ntiyemera ko kwihorera bibaho. Bijye bibera urugero abantu benshi ndetse nabo mu bindi bihugu. Imana ikwakire wari umu Mama ufite impano nziza kandi w’Intwari. Tuzahora twibuka byinshi twakwigiyeho.

  • Biragaragara aho byose byaturutse, uburwanashyaka nubwitange, nkabandi babyeyi bahemukiwe nabo babanye bitwaje politike zabajemo, bikabatera kuzerera nimiruho myinchi itandukanye. uyumubyeyi yarumwe murabo bahoraga bakomakoma abana babo, babatoza gukurana impuhwe nokumenya abo baribo, ariko bitavanze ninzika zituruka kubyabazereree. Yarintangarugero cyane bikanagaragarira kuburere yahaye abana. Imana yarakoze yamuturemeye akatubyarira umutabazi wadutabaye tukava ishyanga. Iruhiko ridashira mubyeyi

  • […] Yanditswe kuwa 27-11-2015 na CHIEF EDITOR Amakuru, Inkuru nyamukuru , ibitekerezo 25 […]

  • Impanuro nziza Nyakwigendera yahaye His Excellency , navuga ntashidikanya ko ari umurage mwiza asigiye abana b’u Rwanda mu binyejana n’ibinyejana bizaza. Nyagasani akira uy’umubyeyi mubo wishimiye ….RIEP

  • Uyu mubyeyi Imana imwakire mu bayo . .Ati Ntuzihorerereeeeeeeeeeeeeeee.koko.

  • Amateka yuyumubyeyi yuzuyemo ubutwari bukomeye cyane. Yahaye umurage ukomeye abana be . ATI ntimuzihorere kandi muzabe abakristo. Ibi yababwiye ni byiza.
    Uyu MUBYEYI yarakoze kurera NO kwita kubana be kugeza ubwo havuyemo umwe akayobora igihugu cyacu. Watubyariye Umuyobozi MUBYEYI Imana ikwakire mubayo bakoze NEZA.

  • Yoo! Apfuye ataramer’imvi yarakiri muto, rwose nsaby’Imana ngo imwakire niba yarakoz’ibyiza.

  • yoo!!uwo mubyeyi wacu twese Imana imwakire mubayo kandi izamugororere imirimo myiza yakoze n’impuguro yatanze.

  • IMANA IBAKIRE MUBYEYI, BIRANSHIMISHIJE KOWARI UMUKRISTU N’IMFURA BIGEZAHO MUMIBEREHOWAGIZE KANDI UKANABIRAGA ABANA IMANA YAKWIHEREYE WAREZENEZA MUBUPFURA NUBUKRISTO CYANECYANE UMUHUNGUWAWE. YARABITUGARAGAJE KOKO TURABIBONA, BURIYA UBURERE NIKINTU GIKOMEYE PE. TUZAKOMEZE UMURAGE UDUSIGIYE, NTITUZIGERE TWIHA GUHORA KUKO BIBLIYA IRAVUGANGO GUHORA NUKW’UWITEKA KANDI YARAGUHOREYENEZA PE NATWE IZAKOMEZA IDUHORERE. WAVUTSE MUMFURA IMANA IGUHA GUKOMOKA IBWAMI NIKWAKIRE MUBWAMI BWAYO BWITEKA AHUZISHIMA ITEKA UYIHIMBAZA KANDI IKOMEZE ABUSIZE CYANECYANE PRESIDENT WACU WATUBYARIYE UNARERANEZA

  • Imana imuhe iruhuko ridashira!! Nta cyiza cyo kwihorera umuntu nakugirira nabi ujye umwihorera wigendere iminsi iba izabimwereka nta mubi uba aheza

  • Imana imwakire mubayo yarumubyeyi byo rwose mwiza kandi imana ikomeze umuryango.wose .

  • Mother Asteria Rutagambwa your love – always deeply stay in our hearts and be remembered,be strong our President H.E Paul Kagame & Family,pray for you – RIP.

    • Imana imwakire mubayo kandi natwe asize tujye tumwibuka kuko yabyariye igihugu cyacu Ingombyi iduhetse ( RIP) mukecuru wacu.

  • Imana imuduhembere ijuru yatubyariye Umuntu nyawe!!!PKnabandi bo mumuryango ninshuti mukomere

  • Imana imwakire mubayo,kdi nihanganushije umuryango asize, mokomeze kwihangana!

  • we are really missed our dear most mother of His. excellence Paul Kagame she is also our parent

  • Akababaro n’agahinda kenshi cyane sulfite,hano muri y’uganda karenda kutwica!!!!!!!!!!!!!! gusa twese munshuti n’abavandimwe twifatanyije namwe mukababaro,umuryago wa president Paul Kagame turabasabira cyane kd twifatanyije namwe mugahinda,akababaro,intimba,umutima ushengura!!!!!!!!!!!!!!!!!!! gs Imana Nyagasani yonyine imuduhere iruhuko ridashira.

  • She has been a brave woman, may God receive her in eternal peace. And her legacy must be saved…

  • Nukuri nukuri igihugu cyacu kibuze umubyeyi. Ndahamya neza yuko ubupfura nubutwari bw’uyumubyeyi wu Rwanda,imbuto nziza yeteye arizo twebwe urubyiruko turimo dusarura.TWIHANGANE TWESE ABANYARWANDA KUBURA UMUBYEYI WACU.

  • Ntakiza nko kuba umu christo bituma urera abo wibarutse,abo mubana,ndetse naburi wese muri rusange nejejwe nubupfura yagize Imana ikomeze umuryango usigaye.

  • Ntituzakwibagirwa Mana. Wari Umubyeyi wacu twese tuzahora twibuka. Uusigiye ipfura yawe dukunda kandi watoje imico myiza. Ugire ubuhukiro budashira.

  • Umuryango wose ndawihanishije, Imana ibakomeze.

  • IMANA imwakire mubayo abasigaye bihangane bakomeze bagere ikirenge mu cya nyakwigendera (mukecuru)

  • IMANA imwakire mubayo abasigaye bihangane bakomeze bagere ikirenge mu cya nyakwigendera (mukecuru).

  • UYU MUBYEYI IMANA IMWAKIRE MU BAYO KANDI IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

  • Imana yakire Umubyeyi wacu , n’ibyago ku ba Nyarwanda twese kuburu Umubyeyi nkuriya watubyariye Intwari akayirera akayitoza ubutwari ,guharanira amahoro n’urukundo . Nihanganishije Umuryango wose wa H.E , Turabakunda mwa mfura mwe. Imana ibane namwe

  • Imana imwakire mu bayo ,kuko yabiharaniye akoresha umutima wa kibyeyi atanga umurage mwiza .

    • IMANA IMWAKIRE MUBAYO

  • YEMWE ISUKU IGIRA ISOKO. NIHANGANISHIJE MBIKUYE KU MUTIMA HIS EXCELLENCY THE PRESIDENT OF OUR COUNTRY RWANDA, THE FIRST LADY N’ABANA.

  • Uyu mubyeyi yajyaga aduha ku mata turi abasekirite

    mu mudugudu disi! AKIRA intore ya we Nyagasani.

  • Nifatanije n’inshuti n’umuryango wa H.E Paul KAGAME mukababaro n’agahinda dutewe no kubura umubyeyi wingirakamaro, ukunda Imana n’abantu kuriya .umurage mwiza n’impanuro yatangaga bizatubere urugero Imana imwakire mu bahire .

  • olalala binteye agahinda arko ntacyo uzabona ubwiza IMANA yagutegnyirije kuko wakoze byiza ubu whembuye urwanda rwose amahoro warufite yabaye umutungo wabanyarwanda Imana izakwakire

  • R.I.P mubyeyi urukundo wagaragarije abawe nikiremwa muntu imana ibikwibukire kdi aheza ni mwijuru

Comments are closed.

en_USEnglish