Digiqole ad

Uwatsinze muri Promotion NI IKIRENGAAAA yuriye indege ajya mu kiruhuko na Airtel

 Uwatsinze muri Promotion NI IKIRENGAAAA yuriye indege ajya mu kiruhuko na Airtel

Jean de Dieu Maniraho uwa mbere watsinze muri promotion Ni Ikirenga ya Airtel yuriye indege kuri uyu wa gatanu agiye mu kiruhuko kuri Serena i Rubavu nka VVIP

Kigali, Rwanda. November, 2015 – Jean de Dieu Maniraho umucuruzi wo muri Kicukiro watsindiye urugendo rwo gutemberezwa nk’umunyacyubahiro wok u rwego rwo hejuru (VVIP) agasura Serena Hotel i Rubavu, kuri uyu wa gatanu nibwo yuriye indege imwerekezayo kwishimira ubuzima ku gihembo cya Airtel.

Jean de Dieu Maniraho uwa mbere watsinze muri promotion Ni Ikirenga ya Airtel yuriye indege kuri uyu wa gatanu agiye mu kiruhuko kuri Serena i Rubavu nka VVIP
Jean de Dieu Maniraho uwa mbere watsinze muri promotion Ni Ikirenga ya Airtel yuriye indege kuri uyu wa gatanu agiye mu kiruhuko kuri Serena i Rubavu nka VVIP

Maniriho yahagurukanye n’inshuti ze aho bari bumare iminsi ibiri ibintu byose bakoresha byishyurwa na Airtel Rwanda.

Maniriho ntiyashoboraga guhisha umunezero we bwa mbere agiye kujya mu ndege no muri Hotel y’inyenyeri eshanu kurya ubuzima.

Ati “Birarenze, ndashimira cyane Airtel ibashije kungeza kuri izi nzozi. Ngiye kuryoherwa n’aka karuhuko bidasanzwe.”

Muri Promotion Ni Ikirengaaa ya Airtel Rwanda, abafatabuguzi ba Airtel bashobora gutsindira 300% y’inyongera kuri airtime baguze, ibihembo mu mafaranga cash kugera kuri miliyoni imwe n’igice.

Ikirenze kuri ibi abantu babiri b’abanyamahirwe buri cyumweru bazajya barihirwa uruzinduko rw’iminsi ibiri kuri Serena Hotel i Rubavu buri kimwe bakishyiriwe na Airtel Rwanda kandi bafashwe nk’abanyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru (VVIP)

Muri uru rugendo harimo kugenda n’indege ya kajugujugu ikuvana i Kigali ikakugeza kuri Hotel i Rubavu, uherekejwe n’inshuti cyangwa umukunzi. Airtel ikaguha amafaranga 100 000Rwf yo guhaha muri icyo kiruhuko, ikiruhuko cyarangira ukagaruka mu modoka y’igiciro.

Uko wajya muri Promotion Ni Ikirengaaa:
• Buri munsi, abafatabuguzi ba Airtel babona ubutumwa bubabwira intego y’umunsi. Umufatabuguzi ahamagara *141*1# ngo arebe iyo ntego.
• Ubashije kugera kuri iyo ntego y’umunsi ahabwa ubutumwa ko abonye bonus ya 300%
• Ubwo butumwa bunakumenyesha ko winjiye mu majonjora y’abanyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo.
• Nyuma yo kugera ku ntego y’umunsi, umufatabuguzi aba abonye ticket y’uwo munsi gusa imwinjiza mu majonjora y’abanyamahirwe uwo munsi.
• Abatsinze bahamagarwa gusa na telephone nimero 0731000000 bakamenyeshwa ibyo batsindiye.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda aha Jean de Dieu indege imujyanye i Rubavu
Umuyobozi wa Airtel Rwanda aha Jean de Dieu indege imujyanye i Rubavu
Indege yahagurukanye Maniriho imujyanye i Rubavu
Indege yahagurukanye Maniriho imujyanye i Rubavu
en_USEnglish