Digiqole ad

Danny Vumbi yabonye isomo muri Canada rizafasha abahanzi nyarwanda

 Danny Vumbi yabonye isomo muri Canada rizafasha abahanzi nyarwanda

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe

Mu byumweru bisaga bitatu amaze muri Canada mu bitaramo bimwe na bimwe arimo kugenda ahakorera, Danny Vumbi yasanze abahanzi nyarwanda bafite kugarukira injyana nyafurika cyane cyane iz’umuco w’igihugu kuko arizo usanga abazungu bafitiye inyota.

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe

Amaze gukora ibitaramo bibiri muri ibyo byumweru bitatu amaze muri Canada, ahitwa Whitehorse na Edmonton. Muri iki cyumweru akaba afite ibindi bibiri Ottawa na Montreal.

Danny Vumbi yatangarije Umuseke ko yasanze injyana nyafurika ari imwe mu njyana zikunzwe cyane muri icyo gihugu.

Anasaba abahanzi nyarwanda gukora injyana zitari izo muri Amerika kuko abatuye muri biriya bihugu bazumva buri munsi.

Yagize ati “Ikintu namaze kubona ni uko muzika nyafurika ikunzwe cyane muri ibi bihugu. Ibi rero byerekana ko abahanzi nyarwanda nta gucika intege ku byo dukora.

Kuko igihe cyose ukoze indirimbo nziza iri mu z’umuco kandi mu njyana nyafurika, byanga bikunda ifite aho ishobora kugera”.

Danny Vumbi akomeza avuga ko kimwe mu bintu byigeze kumutangaza mu minsi yose amaze muri Canada, ari ukuntu yagiye mu ndege ariwe mwirabura gusa uyirimo .

Biteganyijwe ko ashobora ku zagaruka mu Rwanda ku itariki ya 08 Ukuboza 2015 mu bindi bitaramo agomba kuzaba arimo bizabera i Kigali.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • ubwo iyo ndege niyihe yarimo abazungu gusa hahahah ubwo iyo ndege yari ifite imyanya 3 gusa???? none se Dany niwe ubarura abgenzi akamenya abinjiye cyangwa bamwereka aho yicara umuseke iyi nkuru ntanjyana ifite rwose njye mba canada nta munsi numwe nda genda mundege itari umwirabura that’s bullshit

Comments are closed.

en_USEnglish