Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’ikibazo cyo gutwika imisozi n’amashyamba mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, gusa iki kibazo cyafashe intera ngo kuko byakwiriye intara yose, Ha 400 zimaze gutwikwa n’abataramenyekana. Ibi byahagurukije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bukaba butangaza ko iki kibazo kirimo kwiyongera ngo bikaba biteye impungenge nubwo harimo gushakwa umuti. Abaturage mu karere […]Irambuye
Umuhanzi ukizamuka Jay-B, ni umusore umaze igihe gito yinjiye muri muzika Nyarwanda, ariko ngo afite intego nyinshi, kandi imikorere ye yerekana ko afite icyerekezo. Jay-B ubu umaze gukora indirimbo eshatu gusa, zirimo n’iyo yakoranye na Bruce Melody na Jay Polly itarasohoka, yabwiye Umuseke ko yiteguye kugaragaza ko injyana ya Afro-beat ifite impano nshya, nyuma y’uko […]Irambuye
Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu kagali ka Karama mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wo kuri uyu gatandatu, Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese aramutse arebye ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ashobora gukeka ko ibyo bakora ari ibitangaza, ariko ngo mu by’ukuri si byo ahubwo ni ibikorwa bifatika. Yashimiye abaje kwifatanya […]Irambuye
Polisi ya Kenya yakwirakwije amafoto ahantu henshi y’umugore witwa Faraj Rukia Mbarak umugore wa Ramadhan Kufungwa nyuma y’ibitero bya amagerenade byahitanye batatu mu mujyi wa Mombasa. Umuntu uzatanga amakuru amenyesha aho uyu mugore aherereye azahembwa ibihumbi 20$. Uyu mugore wahitanye abantu batatu kuri uyu wa kane Police ifite amakuru y’uko yaba aherereye mu majyaruguru ashyira […]Irambuye
Toshi Luwano Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin, yatangaje byinshi ku buzima bwe nyuma y’uko hari amakuru yagiye hanze avuga ku gushaka kwe mu mwaka wa 2006, ngo agasiga umugore we. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Uncle Austin yemeje ko kuba yarakoze ubukwe bwemewe n’amategeko y’u Rwanda muri 2006 ari […]Irambuye
Mu kugaragaza impamvu y’ihagarikwa ry’amwe mu mashuri Makuru yigenga n’amwe mu masomo (programs)yigishwa muri amwe muri aya mashuri, kuri uyu wa gatanu umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru yavuze ko aya mashuri yahagaritswe yatangijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko naho amasomo akaba ari ayagiye atangizwa kwigishwa mu buryo butemeranyijweho; Ibyo we yise guhabwa Butamwa akiyongereraho Ngenda. Ishuri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku gihembwe gitaha cy’ihinga cya 2016 A, bavuga ko ku mbuto y’ibigori yatanzwe ku bahinzi bayitezeho umusaruro ungana nibura na toni enye(4) kuri Hegitari imwe. Imbuto y’ibigori izahingwa kuri Hegitari ibihumbi 220 naho ubuso bwose buzahingwa muri iki gihembwe gitangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2015 bungana na […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bwemeye ko bugiye kubakira inzu umukecuru w’incike utuye mu mudugudu wa Ruhina, akagari ka Ruli witwa Nyiramatama Généreuse, uba mu nzu bigaragara ko nta gihe kirekire yari isigaje ngo igwe. Nyiramatama Généreuse afite imyaka 71 y’amavuko asanzwe atuye mu nzu yubakishije ibyondo, ibiti bito n’imbariro, ifite icyumba […]Irambuye
Kuva mu 2012 ibitaro bya Byumba biri mu karere ka Gicumbi bimaze guhomba 35 514 156Rwf kubera abarwayi bamara kuvurwa bakira bagatoroka ibitaro batishyuye. Ibitaro bikomeje gusaba ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gukemura iki kibazo. Abaturage bamwe bo bavuga ko atari ingeso ahubwo biterwa n’amikoro macye. Abaganga bavuga ko badashobora kwanga kwakira umurwayi ngo ni […]Irambuye
Dr Niyonzima Saleh umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare avuga ko nubwo abaturage bamwe usanga binubira servisi bahabwa kwa muganga ariko hari impinduka nziza zigenda zigaragara kandi ngo harimo no kutamenya kw’abarwayi mu bijyanye n’imitangirwe ya serivisi kwa muganga. Bamwe mu barwayi bagana ibi bitaro usanga binubira ko batinda guhabwa serivisi ku mpamvu badasobanukirwa. Bamwe bakavuga ko […]Irambuye