Digiqole ad

Uko Uncle Austin yashatsemo muri 2006…n’uko umugore yamutaye

 Uko Uncle Austin yashatsemo muri 2006…n’uko umugore yamutaye

Uncle Austin (photo: internet).

Toshi Luwano Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin, yatangaje byinshi ku buzima bwe nyuma y’uko hari amakuru yagiye hanze avuga ku gushaka kwe mu mwaka wa 2006, ngo agasiga umugore we.

Uncle Austin (photo: internet).
Uncle Austin (photo: internet).

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Uncle Austin yemeje ko kuba yarakoze ubukwe bwemewe n’amategeko y’u Rwanda muri 2006 ari impamo.

Gusa, ngo urushako ntirwamuhiriye kuko atigeze abona amahirwe yo kubana n’umugore bari bamaze gusezerana.

 

Imvo n’imvano y’aya makuru

Mu mpera za 2006, nibwo Uncle Austin yateye inda umukobwa witwa Ingabire Liliane biba ngombwa ko amushaka kugira ngo azashobore gukurikirana ubuzima bw’umugore we, ndetse n’umwana.

Gusa, ngo ibyishimo yari yiteze mu rugo ntiyabibonye kuko nyuma yo gusezerana ngo yararanye n’umugore we Ingabire Liliane bari basezeranye kubana akaramata, ariko ngo umugore aza kumuta.

Uncle Austin avuga ko Liliane yatashye amubwiye ko agiye mu rugo iwabo yigumirayo. Mu gihe gito ngo yumva amakuru avuga ko umugore we bari basezeranye yaba asigaye yibera muri Uganda.

Ngo yakomeje gukurikirana amakuru ndetse yibaza n’impamvu yatumye Liliane amusiga mu rugo biramuyobera. Nyuma ngo nibwo yaje kugenda amenya amakuru buhoro buhoro, aza gusanga umuryango wa Liliane waramuzizaga ubukene.

Mu mwaka wa 2009, nibwo Uncle Austin ngo yatangiye gushaka gatanya kuko uwo bari barasezeranye batigeze babana, gusa biza gutinda kubera ko umunyamategeko we yakoreye uruzinduko mu mahanga.

Ingabire Liliane yaje kugaruka mu Rwanda amaze kumenya amakuru y’uko Uncle Austin asigaye abayeho neza, ndetse amaze no kuba umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda.

Ngo yatangiye kumubuza amahwemo amubwira ko ashaka amafaranga yo kubaho ndetse n’arera umwana, nyamara atari yarigeze amumenyesha icyo bapfuye cyangwa impamvu yatumye amusiga mu nzu akagenda.

Muri icyo gihe Uncle Austin yatangiye gushaka gukurikirana umwana, gusa ngo ntiyemererwa kujya ajya kumusura, ku buryo ngo byageze aho iwabo wa Liliane babwira umuzamu wabo ko umunsi bahasanze Austin na we bazamwirukana.

Austin ati “Liliane namushatse mukunze kandi numvaga narafashe umwanzuro wo kubana na we akaramata nk’uko twari twabisezeranye imbere y’amategeko nubwo nari nkiri umwana kuko nari mfite imyaka 20 gusa.

Ibyo kuba yajya hanze akavuga amakuru mpimbano, nibaza ko ntacyo yamugezaho ahubwo nk’umuntu mukuru yajyaga gushaka indi nzira akoresha ariko adashatse kwica izina ryanjye.

Hari aho avuga ko ntita ku mwana wanjye, ariko mu mategeko nibo bashobora kuzabona ibikorwa nkorera umwana. Ari undi muntu nibaza ko nyuma y’ibyo yakoze byose ahubwo atari no kuza imbere yanjye agira icyo ambwira.”

Akomeza avuga ko amakuru avuga ubukwe arimo gutegura muri iyi minsi atariyo ndetse n’umukobwa bamushinja kuba babana ari ibihuha.

Kugeza ubu inkuru ku muryango wa Uncle Austin zisa n’izirimo amacenga menshi kuko umugore we Ingabire Liliane na we yabwiye itangazamakuru ko Austin ari we wamutaye akajya muri Uganda, nyuma yo kunanirwa kwita ku rugo, ndetse ngo nta n’icyo amufasha mu burere n’uburezi bw’umwana babyaranye.

Urubanza kuri gatanya yabo rukaba ruzaburanwa tariki 10 Nzeri 2015, impande zombi zikaba zitana bamwana, kuko buri umwe avuga ko yatawe.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • aba stars ndabemera kbsa, utu dukobwa twose twiyemera badutera inda maze tukabyarira iwabo, eg: sacha, Paci, Joannah nabandi beza biyumva

  • Aya makuru ko atandukanye
    Nayo nasomye ku inyarwanda
    Ntago waba umu star uvuga inkuru
    Zitandukanye ku binyamakuru bikorera
    Hamwe
    Kamwe ni umugabo wataye umugore
    Ahandi ni umugore
    Mbese
    Biracangacanze
    Kandi biranababaje

  • Mushote mubate bangare nibo babizanira …,umukobwa umuhana avayo ntu muhana ajya yo KOCOOOOO

  • Ntabwo bigoye kumenya uwagiye Uganda hagati y,abo bombi ibyo aribyo byose baciye ku mupaka. Kubisuzuma biroroshye

  • Austin arabeshya!!! Ndabizi neza ko yataye umugore we basezeranye kandi banabyaranye akigira mu dukumi ngo yabaye umu star! Ntiyita no kumwana we! Ikindi nuko afite nabandi yabyaye hanze ahora yihakana nyiyemere kubera gutinya kubarera. No murukiko azatsindwa kuko abazazana abana yabyaye akabihakana nibenshi. Liliane courage!

  • OK nibisanzwe, nkabandi Bose.

  • Narere abanabe avemuribyo yikorase ubu szi akamaro kumwanakweli!

  • ariko ko numva wagirango ni competition yogutera amada igezweho mubahanzi! ngaho banyiranaka nabakanaka ngo barazihakana abandi ngo bararengana. kuki barindira gukemura ibyo bibazo nkaho bakarwanyije ikibitera. ubu mvuze ko aribo barwishigishira naba mbarenganyije kweli!!?

  • nakumiro Uwiteka we urabibemo iyaba bamenyaga uburyo bibabaza guta cg guca inyuma uwo mwashakanye,gutererana abo bana bo baba bawanywe ku isi ku gahato kababyeye gito gica gitindi bimunga abo bana umutima ukonda.barudahusha guhemuka nibasigeho .akariro gake na feri.shoferi ushoreye igifu cyawe wagize igifuka cyindiba
    ta.namwe mpinja watereranywe mbhorewe ngira nti impinja ntimugatereranwe muwira ibyo mutazi byuzuye mu mitze ihemuka yababibarutse.Baragahura na Kristo Yesu abakize guhemuka bo gakizwa kubeshya

  • Ok as long as ladies are still bling coz of their so called beauty , guys will also keep pregnanting them

  • umuntu ashaka afite imyaka 20? ntakuri mbona aha!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish