Digiqole ad

Abarwayi batoroka, bahombeje ibitaro bya Byumba miliyoni 35

 Abarwayi batoroka, bahombeje ibitaro bya Byumba miliyoni 35

Kuva mu 2012 ibitaro bya Byumba biri mu karere ka Gicumbi bimaze guhomba 35 514 156Rwf kubera abarwayi bamara kuvurwa bakira bagatoroka ibitaro batishyuye. Ibitaro bikomeje gusaba ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gukemura iki kibazo. Abaturage bamwe bo bavuga ko atari ingeso ahubwo biterwa n’amikoro macye.

Abarwayi batoroka ibitaro bya Byumba batishyuye abamaze kubihombya arenga miliyoni 35 mu myaka itatu
Abarwayi batoroka ibitaro bya Byumba batishyuye abamaze kubihombya arenga miliyoni 35 mu myaka itatu. Photo/ImvahoNshya

Abaganga bavuga ko badashobora kwanga kwakira umurwayi ngo ni uko aje nta mafaranga yitwaje. Umurwayi ugejejwe ku bitaro akeneye ubuvuzi yitabwaho maze kwishyuza bikaza nyuma ariko ubuzima bw’umuntu ngo bwabanje kurengerwa.

Kuri ibi bitaro ariko bavuga ko ibikoresho n’imiti byifashishwa mu kuvura bigurwa ari nacyo gitera igihombo iyo abarwayi batorotse ibitaro batishyuye.

Mu 2012 ibi bitaro byahombye agera kuri miliyoni 19,4. Mu 2013 ibitaro bya Byumba byahombye agera kuri miliyoni umunani naho mu mwaka ushize bihomba nanone miliyoni umunani.

Mu ibaruwa N0:20/644/HOBY/2014 yo mu kwezi kwa 11/2014 umuyobozi w’ibi bitaro Dr Fred Muhayirwe yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi asaba ubufasha mu kwishyuza no gukumira abarwayi batoroka bakambura ibitaro.

Simeon Sinzinkayo ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa by’ibi bitaro yatangarije Umuseke ko ibitaro mbere na mbere biha serivisi abaturage  bititaye ku kureba niba bazanye amafaranga.

Ati “Ariko birakwiye ko inzego zitandukanye zidufashe habeho ubukangurambaga cyangwa hajyeho uburyo bwo gukusanya amafarnaga macye ateganyirizwe abantu bambura ibitaro kuko ni benshi.”

Sinzinkayo avuga ko ayo mafaranga aramutse akusanyijwe yafasha kugurira ubwishingizi abatabasha kubwigurira kugira ngo nibura nibaza kwa muganga bajye baza bafite ubwishingizi mu buzima.

Ibigo nderabuzima 21 biri mu karere ka Gicumbi mu rwego rwo gukumira iki kibazo byabujijwe gutanga ibyumba mu gihe kirenze iminsi itatu umurwayi atarishyurwa. Ndetse ngo yakoherezwa ku bitaro bya Byumba ahagatangwa amakuru nib anta bwishingizi afite cyangwa dashobora kwishyura ibitaro maze ibitaro bikamuvura ariko bivugana n’inzego z’ibanze ku kibazo cye.

Ibi bitaro kandi ubu ngo biri gutangira imikoranire na kompanyi yo gucunga abashobora gusohoka batorotse ibitaro, hatagamijwe kubabuza ahubwo ngo gufata umwirondoro wabo kugira ngo ibitaro bizakorane n’inzego z’ibanze z’aho aturuka mu kwishyuza nk’uko Sinzinkayo abivuga.

Gutoroka ibitaro batishyuye ngo biri kandi no kuri bamwe mu barwayi bafite ubwishingizi mu kwivuza banga cyangwa bananirwa kwishyira 10% y’igiciro cyose cy’ubuvuzi baba basabwa. Ibi ngo bigatera igihombi ibi bitaro bya Byumba.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

  • Niba baba bafite mitiweli bazabakurikirane babishyuze kugirango batazabakupira umuliro.Cyangwa se RSSB irebe ukuntu yakemura ako kabazo niba harikintu yibitseho.

  • cakora ako karere karasekeje ese nanubu abaturage bâ gicumbi nta mitiweli baragira koko imyaka itatu yose irashira ntabukngurambaga inzego zbanze zikora mumidugudu pee aha!! kandi kategereje uko kazaza mû twa mbere mumihigo ngaho ibitaro birarengana byabandi kubera ibitaro s’uboroko wasac rero ntizabakupire bifitiye Ikibazo compain mbi mû baturage

Comments are closed.

en_USEnglish