Kenya: Police yashyizeho ibihumbi 20$ byo gufata umugore Rukia Faraj
Polisi ya Kenya yakwirakwije amafoto ahantu henshi y’umugore witwa Faraj Rukia Mbarak umugore wa Ramadhan Kufungwa nyuma y’ibitero bya amagerenade byahitanye batatu mu mujyi wa Mombasa.
Umuntu uzatanga amakuru amenyesha aho uyu mugore aherereye azahembwa ibihumbi 20$. Uyu mugore wahitanye abantu batatu kuri uyu wa kane Police ifite amakuru y’uko yaba aherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya.
Polisi yavuze kandi ko Faraj Rukia Mbarak ashakishwa kubera ibikorwa byo gutwara urubyiruko arushyira umugabo we aho yigisha ibikorwa by’ubwihebe bamara gucengerwa n’amahame bagahita biyunga n’umutwe wa Al Shabaab.
Umugabo we Ramadhan Kufungwa amaze igihe ashakishwa n’inzego z’umutekano kubera gukekwago gutegura ibitero byinshi bigabwa muri Kenya.
Polisi ya Kenya kandi yavuze uyu mugore Faraj akekwaho ubucuruzi bw’intwaro n’ibiturika bikoreshwa bategura ibitero by’iterabwoba.
Amafoto y’uyu mugore akwirakwijwe ndetse na kiriya gihembo bizamuwe nyuma y’umunsi umwe havumbuwe ububiko bw’intwaro zitandukanye mu gace ka Garissa kubatsemo Kaminuza yahitiriwe (Garissa University) haherutse kugabwa igitero kigahitana abanyeshuri n’ abakozi barenga ijana.
Abandi bashakishwa harimo Mohammed Kuno usigaye wiyita Gamadere Dhaliadein ushinjwa gupanga igitero cyabaye kuri kaminuza ya Garissa.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ko mutatubwiye inkomoko ye se?
Iyomutubwira aho mwirodorowe wose
Kenya ni amagangster gusa gusa
nonese uwamubona yahamagara kuzi nimero cyangwa kuyihe email?so haruwo nabonye kandi si nshidikanya ka riwe ahubwo niwe.
Comments are closed.