Month: <span>August 2015</span>

Ubukungu bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere

Ubwo hasokaga raporo igaragaza uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere cya 2015, ngo ikizere kirahari ko buzakomeza kuzamuka ku muvuduko wari uteganyijwe. Icyegeranyo gikubiyemo uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda ndetse n’uko ubukungu bw’Isi […]Irambuye

King David Academy, barahakana amakuru yahavuzwe y’uburozi mu biryo

Kicukiro – Annet Mujamuliza umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yismbuye cya King David Academy giherereye mu murenge wa Nyarugunga aravuga ko amakuru yakwirakwijwe kuri uyu wa kane avuga ko hari abana barogewe mu biryo mu kigo ndetse umwe agapfa ari ibihuha, ko icyabaye ari abana 14 bariye amasambusa akabatera ibibazo by’uburwayi bakajyanwa kwa muganga. Ubu ngo bakaba […]Irambuye

I&M bank yungutse Miliyari 2.5 mu mezi atandatu ya mbere

Banki y’ubucuruzi I&M yahoze ari ‘BCR’ iratangaza ko mu gihe cy’amezi atandatu abanza y’umwaka wa 2015, inyungu yayo yiyongereyeho 11.5%, ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize. I&M ivuga mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka imaze kunguka Miliyari ebyiri na Miliyoni 500, mu gihe mu mezi nka yo y’umwaka ushize yungutse Miliyari ebyiri na […]Irambuye

Kayonza: Imodoka ya Police yakoze impanuka hapfa 3 barimo n’abafungwa

Kuri uyu wa 27 Kanama 2015 saa tanu n’igice mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Nyagatovu mu karere ka Kayonza, imodoka ya Police yari itwaye abafungwa bagera kuri 14 yakoze impanuka irenga umuhanda hapfa umupolisi wari uyitwaye n’abafungwa bagera kuri babiri, abandi barakomereka. Supt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye […]Irambuye

Brazil: Team Rwanda yihagazeho muri Tour do Rio

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” iri mu irushanwa ryo kuzenguruka Umujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil yihagazeho ku munsi wa mbere wakinwe ejo kuwa gatatu. Ku munsi wa mbere, abasiganwa bakoze urugendo rwavaga Rio rwerekeza Angra dos Reis, rureshya n’ibilometero 158. Abanyarwanda n’ubwo bategukanye imyanya myiza, bagiye baza imbere, […]Irambuye

“Gukorera indirimbo Pallaso ni ugukura mu kazi”- Pacento

Akimana Patient umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi (Producer) uzwi nka Pacento ukorera mu nzu yitwa CB record, nyuma yo gukorera indirimbo umuhanzi Pallaso wo muri Uganda avuga ko aribwo akibona ko inzozi ze arimo kugenda azigeraho. Palloso umuvandimwe wa Chameleon na Weasel umaze kumenyekana cyane mu Karere ubwo yazaga mu Rwanda mu minsi […]Irambuye

Miss Joannah niwe ambassador wa Hobe Rwanda 2015

Bagwire Keza Joannah wabaye nyampinga w’Umuco 215 (Miss Heritage), niwe watoranyijwe ngo abe uhagarariye Hobe Rwanda mu mwaka wa 2015 nk’umwe muri ba nyampinga banafite ikamba ry’Umuco. Hobe Rwanda, ni igikorwa kigamije guteza imbere Umuco nyarwanda mu bijyanye n’ubuhanzi ndetse n’ubugeni. Ni ku nshuro ya gatatu iki gikorwa ngaruka mwaka kigiye kuba. Raoul Rugamba umwe mu […]Irambuye

Nyabihu: Polisi yarohoye umwana watawe mu musarani

Kuwa kabiri w’iki cyumeru, Polisi mu Karere ka Nyabihu ifatanyije n’abaturage mu mudugudu wa Ruhunga, Umurenge wa Jomba, mu Karere ka Nyabihu yarohoye uruhinja rwari rwajugunywe mu musarani, na nyina wari umaze akanya gato arwibarutse. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Teobard Kanamugire, yavuze ko umukobwa witwa Bavugirije Ziripa w’imyaka 19, […]Irambuye

Flavien na Olivier Ntagengwa bakuwe mu ikipe y’igihugu izakina imikino

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) bwari bwatangaje ko Ndamukunda Flavien na Ntagsengwa Olivier bazakina Volley isanzwe (yo muri sale), bakana kina Volley yo ku mucanga mu minkino ny’Afurika, cyane ko iyi mikino izajya iba mu bihe bitandukanye. Ariko ubu habayemo impinduka. Paul Bitok utoza ikipe z’igihugu muri Volleyball avuga ko baje gusanga […]Irambuye

Kigali: Umuyobozi afunze ashinjwa kwandagaza umugore we ku karubanda

James Kansiime usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke ari mu maboko ya Polisi mu Mujyi wa Kigali  akurikiranyweho kwandagaza umugore we akoresheje ifoto ikwirakwizwa kuri WhatsApp igaragaza umugore we ari kumwe n’undi mugabo babashinja gufatwa basambana. Umwe mu nshuti z’uyu muryango umaze iminsi muri iki kibazo, yabwiye Umuseke ku mugoroba wo kuri uyu wa […]Irambuye

en_USEnglish