Digiqole ad

Umuhanzi mushya Jay-B arifuza kwigaragaza muri Afro-beat

 Umuhanzi mushya Jay-B arifuza kwigaragaza muri Afro-beat

Umuhanzi ukizamuka Jay-B, ni umusore umaze igihe gito yinjiye muri muzika Nyarwanda, ariko ngo afite intego nyinshi, kandi imikorere ye yerekana ko afite icyerekezo.

Jay-B

Jay-B ubu umaze gukora indirimbo eshatu gusa, zirimo n’iyo yakoranye na Bruce Melody na Jay Polly itarasohoka, yabwiye Umuseke ko yiteguye kugaragaza ko injyana ya Afro-beat ifite impano nshya, nyuma y’uko ngo abayikoraga basa n’abayitereranye bakigira mu bindi.

Jay-B avuga ko ashaka kwerekana ko Afro-beat ari injyana ikomeye idakwiye gutereranwa nk’uko bagenzi be bagiye bayireka bakigira mu zindi njyana, ndetse akemeza ko we atazigera avanga cyangwa ngo ate injyana yatangiriyemo.

Kanda HANO urebe amashusho y’indirimboye nshya yise “Sinakureka

Jay-B ngo arifuza kuzana impinduka muri Afro-beat y'u Rwanda.
Jay-B ngo arifuza kuzana impinduka muri Afro-beat y’u Rwanda.

Jah Ras
Umuseke.rw

en_USEnglish