Digiqole ad

Mu ihinga ritaha hitezwe umusaruro nibura wa Toni 4/Ha – MINAGRI

 Mu ihinga ritaha hitezwe umusaruro nibura wa Toni 4/Ha – MINAGRI

MINAGRI yiteze umusaruro wa Toni 4 nibura kuri buri Ha mu ihinga rije

Kuri uyu wa gatanu, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku gihembwe gitaha cy’ihinga cya 2016 A, bavuga ko ku mbuto y’ibigori yatanzwe ku bahinzi bayitezeho umusaruro ungana nibura na toni enye(4) kuri Hegitari imwe.

MINAGRI yiteze umusaruro wa Toni 4 nibura kuri buri Ha mu ihinga rije
Ku mbuto y’ibigori yatanzwe, MINAGRI yiteze umusaruro wa Toni 4 nibura kuri buri Ha mu ihinga rije

Imbuto y’ibigori izahingwa kuri Hegitari ibihumbi 220 naho ubuso bwose buzahingwa muri iki gihembwe gitangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2015 bungana na Ha 700 000 nk’uko byatangajwe muri iyi nama.

Ibihingwa Leta izunganira mu gihimbwe cy’ihinga cya 2016A$B harimo ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.

Telesphor Ndabamenye ukuriye agashami k’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa mu Kigo cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB arakangurira abahinzi kwitabira kugura imbuto bahawe kuko ngo zatoranijwe kandi zikaba zitezweho umusaruro uhagije.

Ku kibazo cy’abaturage bafite impungenge z’uko bahabwaga imbuto ariko ntijyane n’ubutaka bwabo bityo zikabahombera,  ngo ibi byose byarebweho muri iki gihembwe gitaha bitewe no kwiga imbuto neza n’aho igomba guterwa.

MINAGRI ishishikariza abahinzi kurushaho gukoresha imyunyungugu(ishwagara) ya SULFUR, BORON na ZINC kuko ngo yongera umusaruro nk’uko byagaragaye mu bayikoresheje umwaka ushize aho byavuye kuri toni 3,700 bikagera kuri toni 7,300 kubera iyi myunyungugu.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI Innocent Musabyimana yavuze ko igihimbwe cy’ihinga kizatangirana na Nzeri ari cyo kirekire kandi gitanga umusaruro mwinshi bityo ngo hakaba hakenewe imbaraga nyinshi mu rwego rwo kudatakaza umusaruro uzaba wabonetse.

Aha yavuze ko Leta yunganira umushoramari utumiza imashini zumisha imyaka kugirango ibashe guhunikwa ku kigero cya 40%.

Aha arashishikariza abashoramari kwitabira ibi bikorwa mu rwego rw’ubufatanye no kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • umusaruro w’ubuhinzi ugomba kwiyongera maze tukihaza

Comments are closed.

en_USEnglish