Digiqole ad

Abanyarwanda ntibakora ibitangaza, bakora ibikorwa bishoboka- Kagame

 Abanyarwanda ntibakora ibitangaza, bakora ibikorwa bishoboka- Kagame

Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu kagali ka Karama mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wo kuri uyu gatandatu, Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese aramutse arebye ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ashobora gukeka ko ibyo bakora ari ibitangaza, ariko ngo mu by’ukuri si byo ahubwo ni ibikorwa bifatika.

Umukuru w'igihugu mu muganda wabereye mu murenge wa Kigali muri Nyarugenge
Umukuru w’igihugu mu muganda wabereye mu murenge wa Kigali muri Nyarugenge

Yashimiye abaje kwifatanya muri uyu muganda baturutse mu  murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge aho bubakaga umuhanda uhuza utugari dutatu two muri uyu murenge,twa Karama, Mwendo na Rwesero.

Umukuru w’igihugu yabwiye abari aho ko ubwo abasenyaga iki gihugu babikoraga bibwira ko kitazongera kuzanzamuka, ubu bagarutse batangara cyane, bakagira ngo ni ibitangaza ariko ngo ibyo Abanyarwanda bakora ni ibintu bishoboka, bifatika.

Ati: “Abashenye u Rwanda bagarutse bakumirwa! Babona ko abantu bakora ibitangaza, ariko ntibakora ibitangaza bakora ibishoboka.”

Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko kugira umutekano mu bintu byose.

Ati: “Kuva mu bukene abana bakiga, bakagira ubuzima bwiza, Abanyarwanda bakabona igitunga umubiri, tukihaza mu biribwa, tukubaka imihanda, ndetse tukabona n’ibigenda muri iyo mihanda  ni byiza ariko mbere ya byose habanza umutekano.”

Nubwo yemera ko igihugu gifite umutekano, Perezida Paul Kagame yemeza ko Abanyarwanda bagomba gukomeza gukora bakiteza imbere.

Ati: “ Ugomba kujya mu murima ugahinga, ukorora kuko umutekano ari umusingi w’iterambere aho riva rikagera.”

Yasabye abaurage gukura amaboko mu mifuka bagakora bakabasha kwihaza muri byinshi  ndetse bagasagurira abaturanyi.

Umukuru w’igihugu yemeje ko gukira biharanirwa. Umurenge wa Kigali uherereye mu karere ka Nyarugenge, ni umurenge ukomeje gukataza mu iterambere aho bubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, kugeza amashanyarazi mu ngo ndetse n’ibindi.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, ngo hari ibikorwa remezo bitarahagera,  ariko ngo bazakomeza kubyongera.

Mukasonga yemeza ko ngo uriya murenge ugeze ku rugero rwiza, abaturage ngo basigaye bahita Norvège kubera ibikorwa remezo bimaze kuhagera ndetse n’icyizere cy’iterambere bahiteze.

Perezida wa Repubulika yari ategerejwe n'abaturage benshi
Perezida wa Repubulika yari ategerejwe n’abaturage benshi
Umuganda usigaye witabirwa n'abogore benshi
Umuganda usigaye witabirwa n’abogore benshi
Perezida wa Repubulika na bamwe mu baminisitiri n'abandi bayobozi muri morale
Perezida wa Repubulika na bamwe mu baminisitiri n’abandi bayobozi muri morale
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda  Paul Kagame yafashe ijambo asoza umuganda asaba Abanyarwanda gukora cyane
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafashe ijambo asoza umuganda asaba Abanyarwanda gukora cyane

 

Gasabo:

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko, abaturage bo mu kagari ka Nyagatovu bakoze umuganda wo gusiba ibinogo mu muhanda no gukora isuku mu ngo zabo.

Muri Nyagatovu, Kimironko, bamwe mu baturage bakoraga umuganda wo gusiba ibinogo mu muhanda
Muri Nyagatovu, Kimironko, bamwe mu baturage bakoraga umuganda wo gusiba ibinogo mu muhanda
Bamwe bapakira igitaka cyari ku rugo rw'umuturage abandi baritundira mu muhanda batsindagira imifuka
Bamwe bapakira igitaka cyari ku rugo rw’umuturage abandi baritundira mu muhanda batsindagira imifuka
Nyuma y'umuganda abaturage bajya mu nama biga ku bibazo bibugarije bahita babonera umuti
Nyuma y’umuganda abaturage bajya mu nama biga ku bibazo bibugarije bahita babonera umuti

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • 2017 dukeneye rwanda president mushya. Dufite beshyi cyane bashoboye bariho.

  • Umutekano urahari, udakora sinzi icyo yitwaza, ibihugu byateye imbere ubonako byagiye bibikesha gukora bativuye inyuma. Bravo HE, urugero atanga ni urw’agatangaza.

  • @Gahima:Wowe na nde ??? Maze reba na “like” imwe iri kuri message yawe ni iyo wihaye none uravugira abatagutumye?!

    • Wowe wibasiye Gahima sinzi icyo umuhora, yavuzeko nta guhindura itegekonshinga.kandi ari mu kuri.

  • Oya oya wowe uvuga ngo urashaka perezida mushya
    Sinzi ibyurimo
    Reba iyo foto urebe ko atameze nkumubyeyi uri kwita kurugorwe pe!!
    Iyi foto ndanayibika murinjye
    Impaye ishusho yumubyeyi
    Rwose uyu birashimishije
    Kugira perezida wu mukozi
    Ndanezewewe

  • mbisubiremo rwose
    Perezida yita ku rwanda nkumubyeyi
    Wita kurugo rwe
    Ibi ntaho nabibonye
    Usibye muri we
    Namwe ni murebe neza iriya photo
    Ifite ubumuntu, uburyohe , byandenze
    Mbuze icyo mvuga
    Mfite umunezere wo kubona ibikorwa
    Nkibi bikorwa na perezida wacu
    We love u a lot :)))))))

    • Inkomamashyi ziragwira, ese umuganda ntabandi bawutangije ndetse bawukoze mbere ye? ahubwo abashinzwe communication visuelle mu Rwanda bagire inama HE kuko ishusho atanga itari nziza muriyi nkuru.

  • Reka nkubwire wowe witwa Gahima,uwowifuza ushaka gureranya numusaza wacu ninde sha?gusa niyi yaba wowe cg umuvandimwe kankubwire ko naho agejeje igihugu ubu nuwagiha joint committee yabantu 1000 nawe urimwo akajya kuruhande gato byabadivana sha maze ukareba ukuntu iseneni zirya wa mugani we,uriya mugabo witiranya no saloon kongera mose icyarinwe kuko nabo haraho bagiye batsikira ariko we ntaratsikira.ubusha abatarubwoko twabayebwo sha.Ndamukunda nuko gusa nabuze uko mugeraho ngo mbimwibwirire imbona nkubone kdi shs ngenkore foreigners ariko haruherutse kubwira ngo iyahibdukiye akareba ifotoye ntacyo yakoze NGO Anita agikora sha!!!!aringera NGO icyamubaha iwabo bakamuha nka contract for 2years an abating any iris a igihugu kidukubte ishuro 50 abaturagebabo 17 times zacu.So uwambaye ikirezi ntamenya ko cyeze maaa,

  • HE ibyo abanyarwanda bashoboye gukora ni ukubera ubuyobozi bwanyu bwiza. Uwiteka imana izajye ikomeza ku kurinda iteka ryose.

  • Ikinsetsa ni ziriya gloves abayambaye!!!!!Ubundi ajye abireka

  • Abashenye igihugu bagarutse bakumirwa.Harya nibo bashenye bonyine? Ese iyo wambutse umupaka nibifaru uba wubaka igihugu cyangwa nawe uba uri tura tugabane niwanga mbimene?

  • Gahima we byifuze wenyine nabawe muhuje umuregwe.

    Kagame oyeeee
    RPF oyeeee
    RDF oyeeee

  • go umuganda usigaye witabirwa n’abagore benshi,noe se ko aribo benshi mu gihugu byagenda bite.
    Ibikorwa by’umuganda byo ntabwo aribya none ubanza umuganda atari igikorwa cya kino gihe,Republika iriho ubu yasanze twarawukoraga.

  • gahima ntacyakubuza kuvuga.

  • Abantu bamwe imitima izaturika kubera kugirrira ishyari KAGAME. Mwayoboye imyaka 40 ariko kigali isa nko munkambi naterambere abaturage mwirirwa murwagwa mukarenzaho ibijumba mukibwira ko mwarangije mbese mwari mwaragezeyo ntakindi mukeneye.None mubonye ahinduye isura yigihugu mumyaka 20 gusa.mubihinduye negative kubera ishyari nikimwaro.TUZAMUTORA TU

  • indashima zo zirahari ariko ntizizatesh,umutwe abazi gushima.ng,uwambay,ikirezi ntamenya ko cyera.ariko ababizi barahari kandi bazacyubaka.injiji zo harizikiriho,ariko abeshi bene kanyarwanda barajijutse….ntihazagire uwibeshya.

Comments are closed.

en_USEnglish