Digiqole ad

Ingamba ku mashuri makuru “yahawe Butamwa akiyongereraho Ngenda”

 Ingamba ku mashuri makuru “yahawe Butamwa akiyongereraho Ngenda”

Kuri uyu wa gatanu ubwo Innocent Mugisha asobanura ifungwa ry’ibi bigo n’amashami amwe yabyo

Mu kugaragaza impamvu y’ihagarikwa ry’amwe mu mashuri Makuru yigenga n’amwe mu masomo (programs)yigishwa muri amwe muri aya mashuri, kuri uyu wa gatanu umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru yavuze ko aya mashuri yahagaritswe yatangijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko naho amasomo akaba ari ayagiye atangizwa kwigishwa mu buryo butemeranyijweho; Ibyo we yise guhabwa Butamwa akiyongereraho Ngenda.

Kuri uyu wa gatanu ubwo Innocent Mugisha asobanura ifungwa ry'ibi bigo n'amashami amwe yabyo
Kuri uyu wa gatanu ubwo Innocent Mugisha yasobanuraga ku ifungwa ry’ibi bigo n’amashami amwe yabyo

Ishuri rikuru rya Mount Kenya (ishami rya Rusizi) n’Ishuri Rikuru ryigenga rya Kigali, Unibersity of Kigali (ishami rya Musanze); ni amwe mu mashuri yahagaritswe kuko yatangijwe mu buryo butazwi ndetse butemeranyijweho n’inzego bireba.

Na none kandi mu iri shuri rya Mount Kenya, ishami rya Kigali hahagaritswe amwe mu masomo yari asanzwe yigishirizwagamo nk’Ubuforomo (Nursing), ibijyanye n’imiti (Pharmacy ), Ubumenye bw’imiti (Medical Laboratory Sciences);  na Public Health yo ku rwego rw’ikiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza.

Ifungwa ry’aya mashuri n’aya masomo (Programs) biherekejwe n’itangazo ryasohowe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru riburira buri muntu wese wifuza kwiga mu mashuri makuru na za kaminuza ko agomba kubanza agashishoza mbere yo kwiyandikisha akabanza akamenya niba ayo mashuri, ishami yifuza kwigamo n’amasomo yigishwa muri iryo byemewe.

Ntibikubiye muri iri tangazo, ariko umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru yabwiye abanyamakuru ko gutangizwa mu buryo butazwi kw’aya mashuri n’izi gahunda ari byo ntandaro yo kubihagarika.

Nyuma yo gusomera abanyamakuru iri tangazo ryanditse mu Kinyarwanda; umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru Dr. Innocent Mugisha yagize ati “…ni kwa kundi ikigo (ishuri) gisaba gutangiza amashami; kigahabwa nk’atanu kikishyiriramo andi abiri atazwi; ni kwa kundi Abanyarwanda bavuga ngo ahabwa Butamwa akiyongereraho na Ngenda.”

Nubwo byumvikana ko ingaruka zitazasiga abanyeshuri basanzwe biga aya masomo (programs); Dr. Mugisha avuga ko akenshi ikosa atari iryabo kuko iyo bajya kwiyandikisha berekwa udushami (departments) bifuza kwigamo ariko ntiberekwe amasomo (programs) atangwamo kandi akenshi ari yo aba atemewe.

Uyu muyobozi wa HEC avuga ko hari n’igihe ikosa riba riri ku mpande zombi kuko akenshi abakurikirana aya amasomo akurikiranwa n’abatujuje ibisabwa kugira ngo bemerwe kwinjira mu kaminuza.

Aya mashuri n’amwe mu masomo byagiye bihagarikwa; Dr. Mugisha avuga ko amwe muri yo yari yanabisabye ariko agatangira gukora cyangwa kwigisha ayo masomo hataraboneka igisubizo giturutse mu nzego zibishinzwe.

Ishuri rya Mahatma Gandhi University ryari ryarasabye kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga (online) nyamara bikaza kugaragara ko ubu riri kwigisha imbona nkubone; bityo rikaba na ryo riri mu mashuri yagize ibyo abuzwa.

Mu gukuraho urujijo; Dr. Mugisha yavuze ko ku rubuga rwa Internet rw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru; HEC hashyizweho urutonde rw’amashuri makuru na za Kaminuza byemewe gutanga uburezi mu Rwanda n’amasomo (programs) yemewe kwigishwamo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nagira ngo mukosore bimwe mu byo mwanditse mu nkuru yanyu bitari byo.
    ICK na INES zemerewe officiellement kwigisha programmes kugeza ubu zari zitaremerwa na HEC. Ibi byatangajwe na Executive Director wa HEC, i Huye muri PIASS, kuwa kabiri, tariki 25/08/2015. Amabaruwa abyemeza arahari. Hagati aha, hari programmes zitangwa mu zindi kaminuza zavuzwe mu nkuru yanyu zo zahagaritswe.

  • babonye ama universite ya leta atabona abayigamo batangiye gushakira ibibazo aho bitari ubwo se muri universite za leta niho bigisha neza abanyeshuri barangiza umwaka bize iminsi itarenga ukwezi kubera kubura abarimu mujye mureka bana…

    • Ubwo se niba leta itagira abarimu urumva ko hatarimo ikibazo? leta itita ku burezi ni leta nyabaki? Ejobundi nakurikiranye ibiganiro bya bariya bana bari mw’itorero ry’urubyiruko rwiga mu mahanga.Abenshi biga Uganda yewe nasanzemo n’abari mu mashuli yisumbuye biga Uganda.

  • High Education Council niyo nyirabayazana w’ibi byose. Kuri website yayo yerekana Kaminuza zemewe ariko ntiyerekane programs yemerewe gutanga. umunyeahuri akajya kwiyandikishamo none barabihagaritse!

  • Hari ikintu kimwe ntumva neza.Kera habagaho inspections scolaires abantu bashinzwe kureba niba ishuli rujuje ibyangombwa.Ako ni akazi ka leta ntabwo ari akazi k’abikorera ku giti cyabo kuko tuzi ko abikorera baba bashaka inyungu cyane.Twaretse ibintu birazamba tubirebera turicecekera none muti twasabye abana cg ababyeyi kujya bashishoza mbere yo kujya mu ishuli?Birambabaje cyane, kuko umubyeyi aba ahangarikijwe no kubona ayo mafaranga ya buri gihembwe yizeyeko umwana we aziga akarangiza.None muti babahaye Butamwa biyongereraho na Ngenda.Iyo butamwa na Ngenda ntabwo bayihaye ejo cyangwa ejobundi kuko n’ahandi niko bimeze.Ubu se abo bana bashyizwe hanze kubera gufunga ayo mashami babaye abande?

  • abanyeshuli barangije izo programs abenshi bahawe equivalence na HEC yemeza ko bize neza kandi abenshi bafite akazi k’izo levels babonye kandi na za councils zabemereye kwiga ikindi cyiciro nko muri nursing for upgrading courses.babirebane ubushishozi.
    Murakoze

  • Ese HEC kuki itamenye hakiri kare ko biyongereyeho BUTAMWA NA NGENDA bityo ngo ibabakumire, abana babanyarwanda ntibirirwe bapfusha umutungo wabo ubusa ? None ibonye abanyeshuli bari hafi yo kurangiza amasomo yabo ngo barabafungiye ?! Ntanokubimurira ku bindi bigo nibura ? Mubyukuri iyi ni inkuru mbi ku munyeshuli wigaga kuri izi Kaminuza kubwo gupfusha umwanya n’ umutungo we yakagombye kuba yarabishooye mubindi byamugirira akamaro.

  • Ndumiwe ariko biranababaje. Uriya mushoramari yakiriwe n’ Abayobozi babishinzwe b’ u Rwanda. Ni bo bamurikiwe ibyo umushramari azanye mu iterambere ry’ Igihugu cyacu. Barabisuzuma basanga ari byiza bamuha ibyangombwa byo gutangiza ibikorwa bye. Abanyarwanda nta kindi bamenyeshwa uretse itangazo ry’ igikorwa cy iterambere kizanwe mu gihugu ababona kibafitiye akamaro bakakigana. Ni gute umuturage yamenya ibyo Abayobozi bahagarariye abaturage bemeranijwe n’ umushoramari n’ ibyo batemwemeranijwe batarabisize ahagaragara!

    Ibi ni bya bindi bavuga ngo izovu zirarwana ibyatsi bikahababarira. None se murashaka kutubwira ko umushoramari muherukana mumwemerera ibyo akora mu rwanda ubundi mukiyicarira ntimurebe ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyo yababwiye! Byaba bibabaje! Aramutse ari products se yazanyemo zitujuje ubuziranenge ziswe NGENDA abantu nabo mwababwira bamaze gushira ngo bajye bashishoza ! Bashishoze iki batazi kandi abo bazi babarebera na bo batabizi cyangwa se bakaba babizi bakabyirengagiza! Amazi amaze kurenga inkombe ngo ntibashishoje! Uwashishoje ni uwatangaje ibitagenda ari uko amazi yarenze inkombe! Kuvuga ngo haba hagiyemo abana bafite amanota make , kubona amanota make mu kizamini cya Leta si ko kuba umuswa, byongeye umuntu yiga icyo abona kizamugirira akamaro kandi akunze. Ubu se nta we uhabwa ishuri rya Leta adakunze amasomo ahabwamo akirihira privé?

    Ariko ubundi niba mugira ikibazo ku myigire ya za privé ni bwo mwagombye no kuzihora hafi mugakurikirana hafi imyigire cyane ko ari abana b’ Igihugu b’ejo hazaza bategura. Ubivuga birumvikana nta mwana aba agiramo ariko n’ aba abandi n’ ab’ igihugu ingaruka bagira zakugeraho directement ou indirectement. Twe kuba ba ntibindeba ahubwo hashakwe igisubizo kugira abana abameke si wo muti w’ ikibazo. bazagenda ubishoboye ajye ahandi yige utabishoboye ahagarike ariko iyo sura ntazayibagirwa! twegutera abantu kuganya rero ahubwo dushake igisubizo.

  • Hi, Amashami yose, n’udushami twose by’Ishuri Gatolika rya Kabgayi byemewe na Leta y’u Rwanda kandi rikomeje kwandika abanyeshuri bashya mu mwaka w’amashuri 2015-2016, kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi kuri ICK i Muhanga, cyangwa ku rubuga: http://www.uck.ac.rw/index.php/admission/online

Comments are closed.

en_USEnglish