Month: <span>July 2015</span>

Mugesera ntiyavuze ku gihano yasabiwe (burundu) kuko Avoka we arwaye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga; Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya yasubiye aho afungiye atagize icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha baburana bitewe no kuba umwunganira mu mategeko yamenyesheje Urukiko ko arwaye. Byari byitezwe ko uregwa agira icyo avuga ku gihano […]Irambuye

Mu mwaka wa 2050 abatuye Isi bazaba ari miliyari 9,7

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga iravuga ko umubare w’abatuye Isi uzaba ari miliyari 8,5 mu mwaka wa 2030, mu mwaka wa 2050 bazaba bamaze kuba miliyari 9,7 mu myaka 50 izakurikira, mu 20100 abatuye Isi bazaba ari miliyari 11,2. Mu mwaka wa 1990, hashize imyaka 25, Isi yari ituwe […]Irambuye

Social, Gisa na Kid Gaju mu mushinga w’imikoranire

Abahanzi barimo Social Mula, Gisa Cy’Inganzo na Kid Gaju ni bamwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo. Nyuma yo guhurizwa hamwe bagakorana indirimbo, ubu bari mu mushinga y’imikoranire hagati yabo. Ubusanzwe buri muhanzi akora muzika ku giti cye. Kuri iyi nshuro biravugwa ko aba bahanzi bose bashobora gukomeza gushyira hamwe bakaba bakora itsinda rihoraho. […]Irambuye

Ubushinwa: Yifashishije Caterpillar mu guteka za scorpion

Ubwo mu Bushinwa bari mu irushanwa ryahuje ‘abaryi’  mu minsi ishize, umwe mu batetsi yasanze nta kundi yateka udukoko bita scorpion (ziribwa kuko hari nizitaribwa) nyinshi zariwe muri ririya rushanwa atifashishije caterpillar(cya kimodoka gikora imihanda) ngo imufashe kuvanga amafi n’ibindi birungo. Iyi mashini yagombaga guteka turiya dukoko tugera kuri 800 hanyuma ‘abakinnyi’ bakaturya vuba vuba. […]Irambuye

Zimbabwe: Pasitoro yapfiriye mu cyumba cy’indaya

Umugore usanzwe akora ibyo kwicuruza yatawe muri yombi na Police muri Zimbabwe kuwa mbere w’iki cyumweru ngo abazwe iby’umugabo w’imyaka 67 w’umushumba mu itorero basanze yapfiriye mu cyumba cy’uyu mugore. Police y’ahitwa Masvingo yasanze uriya mugabo Gifford Mudondo, usanzwe yubatse urwe, yashizemo umwuka mu nzu ya Maida Chin’anga usanzwe ari indaya yicuruza. Police ngo yahageze […]Irambuye

IBURENGERAZUBA: Baribaza uko bataha kuko ubwato Perezida yatanze bwapfuye

Abanyeshuri bo mu turere twa Rubavu, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi biga mu mashuri yisumbuye mu Burengerazuba cyane cyane mu karere ka Karongi bafite ikibazo cyo gutaha kuko ubwato bwatanzwe na Perezida Kagame bakoreshaga cyane bumaze hafi icyumweru bwarapfuye. Abanyeshuri barataha kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, imodoka (bus) yerekeza i Rubavu ihagurukiye i Rubengera ku […]Irambuye

Rwanda: Imiryango iracyumva ko umukobwa akwiye ‘umunani’ muto

*Abashakanye bitemewe n’amategeko ngo ntibakwiye kwirengagizwa *Amategeko agendanye n’uburinganire ngo akwiye kuvugurwa agasobanuka *Icyakora ngo abagore banditse ku butaka bw’imiryango yabo bariyongereye Ishuri rikuru ryigisha amategeko ILPD riherereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu ryamuritse ubushakashatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa  muri rusange bataramenya uburenganzira bafite ku  butaka bituma havuka amakimbirane mu miryango ndetse […]Irambuye

Nyabihu-Ngororero: Abatuye Rugabagaba amashanyarazi agiye kubageraho

Abatuye mu cyaro cy’imisozi miremire mu mirenge ya Shyira (Nyabihu) na Matyazo(Ngororero) ahagana mu masangano y’umugezi wa Rugabagaba barashimira Leta ubu iri kubaka urugomero kuri uyu mugezi ngo rubahe amashanyarazi bave mu icuraburindi n’iterambere ryabo rikihuta. Umugezi wa Rugabagaba w’amazi y’imbaraga ngo wajyaga ubangiriza imyaka mu gihe cy’itumba ndetse rimwe na rimwe ugatwara abantu ubu […]Irambuye

Uyu mwaka ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro kuri 6%

*BNR yasobanuye impamvu idolari ryabuze *i$ ubu ngo ryihagazeho kuko ubukungu bwa Amerika bwasubiranye *Kuva mu kwa mbere kugeza ubu irinyarwanda ryataye agaciro kuri 3,6% *Kuva mu Ukuboza 2014 iri-Euro rimaze guta agaciro kuri 10,1% *Mu karere hari amafaranga yataye agaciro kugera kuri 20% Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ibura ry’idolari ry’Amerika ndetse no […]Irambuye

UAP-Akanigi ije gukemura ibibazo abagore batwara imodoka bahura nabyo

UAP Insurance Rwanda   sosiyete y’ubwishingizi kuri uyu wa kabiri  yatangaje serivise nshya yitwa UAP-Akanigi igenewe abagore cyangwa abakobwa batwara ndetse n’abafite amamodoka. Ni umwihariko w’imodoka zabo zishingirwa yaba iri mu ikosa cyangwa itari mu ikosa, zigahabwa ubufasha ku bibazo bitandukanye zagirira mu nzura. Iyi serivisi ije yiyongera ku zindi zatangwaga na UAP. UAP ni Sosiyete […]Irambuye

en_USEnglish