Rwanda: Imiryango iracyumva ko umukobwa akwiye ‘umunani’ muto
*Abashakanye bitemewe n’amategeko ngo ntibakwiye kwirengagizwa
*Amategeko agendanye n’uburinganire ngo akwiye kuvugurwa agasobanuka
*Icyakora ngo abagore banditse ku butaka bw’imiryango yabo bariyongereye
Ishuri rikuru ryigisha amategeko ILPD riherereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu ryamuritse ubushakashatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa muri rusange bataramenya uburenganzira bafite ku butaka bituma havuka amakimbirane mu miryango ndetse n’ihohotera. Ndetse ngo hari imiryango icyumva ko umukobwa akwiye guhabwa umunani muto ugereranyije na musaza we.
Daniel Ndayisaba, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa muri ILPD yavuze ko nubwo hashize imyaka 16 amategeko yanditse agiyeho kandi agena uburenganzira bwo guhabwa umunani no kuzungura, abagore benshi batarabimenya neza bityo ngo bikaba bisaba ubukangurambaga buhagije.
Ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni uko abana b’abakobwa bahabwa umunani muto ugereranije na basaza babo bitewe n’imyumvire yo hasi ikiri mu banyarwanda. Gusa ngo nubwo hagiyeho amategeko ntabisobanura neza.
Yagize ati: “Amategeko ntasobanura uburyo umunani ugomba gutangwa kuko abantu benshi nubwo bemera ko abana bose bagomba kuwuhabwa, hari abacyumva ko umukobwa agomba guhabwa umunani muto.”
Asaba Leta kujyanisha amategeko yose agena uburinganire mu miryango, akavugururwa kugirango n’abantu barusheho kubisobanukirwa.
Ikindi kibazo nuko abagore bashatse mu buryo butemewe n’amategeko bahura n’ingorane ku burenganzira bw’imitungo kuko ngo Leta nta mahirwe ibaha yo kugira ibyo bavuga ko mitungo bafitanye n’abagabo babo.
Ndayisaba nubwo adashigikiye abantu bashakana mu buryo butubahirije amategeko, ngo ntibakagombye kwirengagizwa ko nabo bagira uruhare mu gushaka iyo mitungo igihe bari kumwe n’abo bashakanye.
Arasaba Leta ko mu gihe bahari igomba kureba uburyo nabo bahabwa uburenganzira bungana ku mitungo urugo rwagize amaze kurugeramo.
Aha biracyari ikibazo kuko 45% ngo nta burenganzira na bucye babona bwo guhabwa umugabane ku mitungo mu gihe umugabo yapfuye cyangwa habayeho butane.
Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’ikigo gishizwe kwigisha iby’amategeko ILPD yavuze ko hakenewe ubukangurambaga mu gihugu hose kugirango n’abagore bamenye uburenganzira bafite mu kunzungura imitungo y’ababyeyi ndetse n’imitungo yabo bashakanye.
Icyo kwishimira ngo ni uko mu buryo bwo gutanga ibyangombwa ku butaka bisaba umugore n’umugabo kandi ngo bigaragara ko abagore banditseho ubutaka bw’imiryango yabo biyongereye bityo mu myaka iri mbere hari ikizere ko nta makimbirane menshi azakomeza kuvuka.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Birakwiye ko abantu bagira uburenganzira bungana. Ariko se ibyo bisobanura iki? Uko kungana ni byo bidasobanutse. Niba abantu bashakanye bakubakana inzu ifite agaciro ka miliyoni 100, umugore akayitangaho miliyoni 80 umugabo agatanga miliyoni 20, igihe biyemeje gutandukana umugore yakagomye guhabwa 80% by’agaciro kayo, umugabo agahabwa 20%. Ibyo nibyo byaba uburenganzira bujyanye n’uruhare rwa buri wese.
Ariko ugira utya ukumva ngo abantu bavanze umutungo ngo baragabana baringanize. Itegeko rigena ibyo rirarenganya, ndetse ritera akaga gakomeye.
Uvuze kuvanga aba anavuze kuvangura. Kugabana ibyavanzwe ntibisobanura na gato gugabanyamo imigabane ibiri ingana. None se umutungo w’ amabanki ntugizwe n’imigabane y’abanyamuryango. Iyo bagabana inyungu se bose baranganya? Oya siko biri, ahubwo buri munyamuryango abona inyungu hakurikijwe umugabane yashyizemo.
Iby’umuryango nabyo bikwiye kurushaho gutekerezwa neza. Nyirumuryango, (iyo ari umuntu muzima mu buryo bw’ibitekerezo) akunda abawugize kurusha Leta n’abanyamatekeko bose. Ninawe ushobora kugena mu buryo bukwiye icyo agenera buri munyamuryango mu gihe atanga iminani.
Kunganisha abana si uko umubyeyi ufite abana 10 yaha buri wese hegitari y’ubutaka mu gihe afite 10 cyangwa miliyoni 10 mu gihe afite 100. Ahubwo ni ukugena mu buryo bushyize mu gaciro icyatuma buri mwana kubaho muburyo bukwiriye bushoboka.
Niba mfite umwana w’ufite imyaka 30 y’amavuko, narihiye amashuri akiga akaminuza akaba afite akazi kamuhemba neza, uragirango muhe miliyoni 10 maze umwa wanjye urangije amashuri abanza nawe mugenere miliyoni 10? Ubwo se niba nshaje ndi hafi gupfa inama zanjye azazikura he, azitabwaho nande nk’uko nari ku mwitaho cyangwa nk’uko nitaye kuri bakuru be. Ngomba kumugenera uko numva bikwiye ibizatuma aba umugabo cyangwa umugore washobora kwibeshaho.
Ese ubundi umuntu ategekwa ate ijana % uko atanga cyangwa agabanya abandi ibyo we ubwe yaruhiye?
Ese ko ntategeko ritegeka umwana kugenera ababyeyi be 50% by’ibyo atunze mu gihe batacyishoboye kabone n’iyo ibyo atunze aribo abikesha. Abashyiraho amategeko nibareke gukinira ku bantu.
amategeko agenga umuryango nayo akwiye kwitongerwa. Uburyo ateye muri iki gihe bifite uruhare rukomeye mu gusenya umuryango aho kuwubaka.
Ibuye ryabonetse ntiriba rikishe isuka, bakomeze basabe ababishinzwe bazamure imyumvire kugeza igihe igihugu cyose umukobwa zajya ahabwa uburenganzira kimwe na Musaza we
Comments are closed.