Digiqole ad

Ubushinwa: Yifashishije Caterpillar mu guteka za scorpion

 Ubushinwa: Yifashishije Caterpillar mu guteka za scorpion

Iki kimodoka nicyo bagize ‘Akamamiyo’ bavangisha ibyo kurya

Ubwo mu Bushinwa bari mu irushanwa ryahuje ‘abaryi’  mu minsi ishize, umwe mu batetsi yasanze nta kundi yateka udukoko bita scorpion (ziribwa kuko hari nizitaribwa) nyinshi zariwe muri ririya rushanwa atifashishije caterpillar(cya kimodoka gikora imihanda) ngo imufashe kuvanga amafi n’ibindi birungo.

Iki kimodoka nicyo bagize 'Akamamiyo' bavangisha ibyo kurya
Iki kimodoka nicyo bagize ‘Akamamiyo’ bavangisha ibyo kurya

Iyi mashini yagombaga guteka turiya dukoko tugera kuri 800 hanyuma ‘abakinnyi’ bakaturya vuba vuba. Uyu mukino wabaye ari uwa nyuma mu iserukiramuco ry’Abashinwa ryari rimaze igihe riba, muri ryo kandi ngo barushanyijwe no kurya imbwa zokeje.

Iri rushanwa ryaberaga mu Bushinwa bwo hagati. Batatu ba mbere bariye nyinshi kandi vuba nibo bahembwe n’ubwo bwose XHNews itavuga ibihembo bahawe.

Utu dukoko ngo turakundwa cyane mu Bushinwa cyane cyane mu gihe k’izuba ryinshi kuko ngo twongera amazi n’ingufu mu mubiri.

Ibyinyo by'iki kimashini biri mu kazi
Ibyinyo by’iki kimashini biri mu kazi
Nyuma batangiye irushanwa
Nyuma batangiye irushanwa
Aka gakoko ngo Abashinwa baragakunda cyane
Aka gakoko ngo Abashinwa baragakunda cyane

UM– USEKE.RW

en_USEnglish