Digiqole ad

Zimbabwe: Pasitoro yapfiriye mu cyumba cy’indaya

 Zimbabwe: Pasitoro yapfiriye mu cyumba cy’indaya

Umugore usanzwe akora ibyo kwicuruza yatawe muri yombi na Police muri Zimbabwe kuwa mbere w’iki cyumweru ngo abazwe iby’umugabo w’imyaka 67 w’umushumba mu itorero basanze yapfiriye mu cyumba cy’uyu mugore.

Police y’ahitwa Masvingo yasanze uriya mugabo Gifford Mudondo, usanzwe yubatse urwe, yashizemo umwuka mu nzu ya Maida Chin’anga usanzwe ari indaya yicuruza.

Police ngo yahageze kare nk’uko bitangazwa na Dailynews, maze isanga Mudondo aryamye ku buriri bw’iyi ndaya akambaro ke k’imbere kari hasi.

Abo mu muryango wa Pastor Mudondo bavuga ko yari yagiye ku rugo rw’uriya mugore gusana imyenda kuko ngo asanzwe ari ‘umutayeri’ (tailleur).

Bavuga ko uyu Pasitoro atigeze asambana n’iriya ndaya nubwo bwose badasobanura impamvu bamusanze aryamye yambaye ubusa mu buriri bwayo.

Maida we aracyafunzwe na Police mu gihe bategereje icyo ibizamini bikorerwa abapfuye icyo bivuga ku cyaba cyamwishe.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hhhh!! baranga guseba naho icyamwishe cyo kiri bugaragare. ubusambanyi nabwo yarari muri iyo chambre akorayo iki? niho uwo mugore adodera se?

  • Mugabe yabahaye icyumweru ngo bamushyikirize uwagandaguye Pasitoro ubushinjacyaha bukore akazi.

Comments are closed.

en_USEnglish