Digiqole ad

UAP-Akanigi ije gukemura ibibazo abagore batwara imodoka bahura nabyo

 UAP-Akanigi ije gukemura ibibazo abagore batwara imodoka bahura nabyo

Anny ushinzwe imenyekanishabikorwa muri UAP

UAP Insurance Rwanda   sosiyete y’ubwishingizi kuri uyu wa kabiri  yatangaje serivise nshya yitwa UAP-Akanigi igenewe abagore cyangwa abakobwa batwara ndetse n’abafite amamodoka. Ni umwihariko w’imodoka zabo zishingirwa yaba iri mu ikosa cyangwa itari mu ikosa, zigahabwa ubufasha ku bibazo bitandukanye zagirira mu nzura. Iyi serivisi ije yiyongera ku zindi zatangwaga na UAP.

Anny ushinzwe imenyekanishabikorwa muri UAP
Anny ushinzwe imenyekanishabikorwa muri UAP

UAP ni Sosiyete y’ubwishingizi isanzwe yishingira ibintu bitandukanye birimo ibinyabiziga, amazu, za business n’ibindi byinshi. UAP-Akanigi ikaba ije yiyongera kuri izi.

Anny Niyibishaka umukozi ushizwe ubucuruzi muri UAP Insurance Rwana avuga ko UAP-Akanigi izajya yihuta cyane mu kugoboka uwayishinganishijeho wagize ikibazo nk’impanuka cyangwa ikindi.

Ati “Hari bimwe na bimwe bigora abagore mu gihe bagize ikibazo nko mu nzira, murabizi ko nk’abagore akenshi usanga adashoboye nko guhita ahindura ipine y’imodoka igize ikibazo cyangwa se imodoka igize akandi kabazo ka tekiniki, ni utubazo twinshi abagore bahura natwo batwaye. UAP-Akanigi rero uzajya uhita uhamagara bakugereho vuba bakugoboke aho uri.”

Anny avuga ko UAP kandi yagiranye amasezerano n’abasalon de coiffure atunganya imisatsi y’abagore, ama-restaurant, na za Gym kugira ngo bijye byita ku bakiriya ba UAP babagabanyirize ibiciro.

Izi serivisi ngo zizajya zungukira kandi umuryango w’Umugore kuko imodoka imwanditseho ari iy’umuryango we nayo izajya ifashwa kuri ziriya serivisi zihutirwa za UAP-Akanigi mu gihe cyose igize ikibazo mu muhanda, yaba iri mu ikosa yangwa itari mu ikosa.

Anny Niyibishaka yavuze kandi ko UAP iri hafi kugirana amasezerano na Rwandair kugira ngo abakiliya ba UAP Insurance Rwanda bajye bagabanyirizwa ibiciro mu gihe bagiye gutega Rwandair.

UAP ngo iri kugerageza korohereza abakiliya bayo muri serivisi zitandukanye
UAP ngo iri kugerageza korohereza abakiliya bayo muri serivisi zitandukanye

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Njyewe nabimenye ubungiye guhindura asirance nyishyire ku mugore wanjye.

  • Dore imitwe sasa! Ntacyo mpfa n’iki kigo cy’ubwishingizi ariko baca umugani ngo “amareshyamugeni siyo amutunga”. Abagore n’abakobwa babanze bashishoze ndetse bagishe inama mbere yo kwinjira muri izi gahunda kuko guhitamo ikigo cy’ubwishingizi hari byinshi bindi bigomba kwitabwaho.

  • Oya ntimukabeshye abantu ngo ari mwikosa cy ataririmo? ubwo se mufite anganiki yo gufasha abagore n`abakobwa? reka sha muge mwiga neza Marketing kuko iyi hajemo kubashya biba ikibazo

  • ikibazo cy’uburinganire bari kugikemuza ikindi. mu myaka 10 iri imbere hazabaho gusubiza abagabo uburenganzira kuko bari kwibagirana mu majyambere.
    mu mashuri ……

  • Aba batekamutwe ngo Barafasha abagore nabakibwa ni amayeri ngo babasambanye ni bajyane uburaya bwabo hirya bana twarabamenye

Comments are closed.

en_USEnglish