Nyabihu-Ngororero: Abatuye Rugabagaba amashanyarazi agiye kubageraho
Abatuye mu cyaro cy’imisozi miremire mu mirenge ya Shyira (Nyabihu) na Matyazo(Ngororero) ahagana mu masangano y’umugezi wa Rugabagaba barashimira Leta ubu iri kubaka urugomero kuri uyu mugezi ngo rubahe amashanyarazi bave mu icuraburindi n’iterambere ryabo rikihuta.
Umugezi wa Rugabagaba w’amazi y’imbaraga ngo wajyaga ubangiriza imyaka mu gihe cy’itumba ndetse rimwe na rimwe ugatwara abantu ubu ngo ugiye kubakwaho urugomero ruzacanira abatari bacye muri aka gace k’icyaro cyane.
Consolee Murebwayire utuye mu kagari ka Binama mu murenge wa Matyazo muri Ngororero avuga ko bizaba ari ibitangaza nibabona amashanyarazi kuko aka gace kabo ngo babona kari karirengijwe kuva cyera.
Ati “Aya mashanyarazi nituyabona tuzayafata neza kuko azaba adufutiye akamaro gakomeye. Twarayifuje igihe kinini.”
Urwo rugomero rugiye kubakwa ku mugezi wa Rubagabaga ku bufatanye bwa Leta y’u Rwnada n’abashoramari mu by’amashanyarazi bitwa East African Power na Afritech Energy.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru rugomero izatangira muri Nzeri 2015 ikazamara amezi 26. Uru rugomero rukazajya rutanga umuriro ungana na KW350.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ngaho mureke ku mutora ngo niza democratie ndebe uzabaha ayo mashanyarazi mukeneye !!!
Ubuze icyo atuka inka ati dore icyo gicebe cyayo …,bwacya ati akerera !!!
Mwemere erega HE KAGAME arashoboye ikipe itsinda yihesha abafana.
maze twasaba ko ingingo ya 101 ihindurwa bamwe bagasakuza, ubu se ibi hari undi twabikesha atari Paul Kagame? nzamutora ye
NDANEZEREWE CYANE RWOSE KUBWA LETA N’ABATERANKUNGA,AFRITECH ENERGY LTD NA EAST AFRICA POWER NDABEMERA MURI ABAKOZI KABISA MUKOMEREZE AHO!!!
Twishimiye cyane ubufatanye bwiza bugiye kugeza umuriro wamashanyarazi kubaturage batari bawufite kugirango nabo batanjyire biteze imbere.
NTABWO HITWA RUGABAGABA NI RUBAGABAGA NIHO NKORERA UBU URUGOMERO RWATANGIYE KUBAKWA TAYALI. KAGAME PAUL OYE IBYIZA BIRI IMBERE KOMEZA UTUYOBORE UBUZIRAHEREZO NTA MANDA DUKENEYE.
Comments are closed.