Digiqole ad

Mu mwaka wa 2050 abatuye Isi bazaba ari miliyari 9,7

 Mu mwaka wa 2050 abatuye Isi bazaba ari miliyari 9,7

Umubare w’abatuye Isi uzarushaho kwiyongera muri iki kinyejana

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga iravuga ko umubare w’abatuye Isi uzaba ari miliyari 8,5 mu mwaka wa 2030, mu mwaka wa 2050 bazaba bamaze kuba miliyari 9,7 mu myaka 50 izakurikira, mu 20100 abatuye Isi bazaba ari miliyari 11,2.

Umubare w'abatuye Isi uzarushaho kwiyongera muri iki kinyejana
Umubare w’abatuye Isi uzarushaho kwiyongera muri iki kinyejana

Mu mwaka wa 1990, hashize imyaka 25, Isi yari ituwe na miliyari 5,3 z’abaturage. Ubu bamaze kuba miliyari 7,3.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ku bwiyongere bw’abaturage iratunga agatoki ibihugu bya Africa kuba bifite uruhare mu kuzamura umubare munini w’abatuye Isi muri iki kinyejana.

Hagati y’umwaka wa 2015 na 2050, ubwiyongere bw’abatuye Isi kugera kuri ½ buzaba bwihariwe n’ibihugu icyenda byo ku migabane inyuranye y’Isi.

Ibyo bihugu bitondetse muri ubu buryo ariko uva ku bizaba bifite ubwiyongere bwo hasi ugana ku bizaba bifite abaturage biyongera cyane.

Igihugu cy’U Buhinde (India), Nigeria, Pakistan, Congo Kinshasa (DRC), Ethiopia, Tanzania, USA, Indonesia na Ouganda, iki gihugu abaturage bacyo bari kwiyongera cyane.

Raporo ya UN iravuga ko U Buhinde buzaca ku gihugu cy’U Bushinwa mu kugira abaturage benshi ku Isi mu mwaka wa 2022, ni cyo gihugu kizaba gituwe n’abaturage benshi ku Isi. Abaturage b’U Bushinwa bangana na 19%  by’abatuye Isi, ab’U Buhinde ni 18% by’abaturage batuye Isi.

Mu mwaka wa 2050, igihugu cya Nigeria kizaba gifite umwanya wa gatatu w’urutonde rw’ibihugu bituwe cyane ku Isi.

UN ivuga ko ubwo iki kinyejana kizaba kigezemo hagati, ibihugu bitandatu bizaba bimaze kugeza ku baturage miliyoni 300. Ibyo bihugu ni U Bushinwa, U Buhinde, Indonesia, Nigeria, Pakistan na Leta zunze Ubumwe za America (USA).

Ubu bwiyongere bw’abatuye Isi ku muvuduko udasanzwe ariko burajyana n’uko umubare w’abana bavuka ugenda ugabanuka. Umugore yavuye ku kubyara abana batatu mu mwaka wa 1990, agera ku bana 2,5 mu 2010.

Umugore azaba ageze ku kubyara abana 2,2 mu mwaka wa 2045, uyu mubare uzagabanuka ugere ku bana babiri gusa mu 2095.

Ubu bwiyongere bw’abatuye Isi, UN ivuga ko bwatewe n’uko imyaka yo kuramba ku bantu yiyongereye.Kuramba k’umuntu byavuye ku myaka 65 mu myaka ya 1990, bigera ku myaka 70 mu mwaka wa 2010.

Icyizere cyo kubaho ku batuye Isi kizakomeza kwiyongera, aho bizagera ku myaka 77 mu 2045 ndetse iki kinyejana kizarangira imyaka igeze kuri 83 nk’uko UN ibitangaza. Ikindi kintu cyongereye umubare w’abatuye Isi ngo ni imfu z’abana batoya zagabanutse cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ubu buryo imibare y’abatuye Isi ihagaze byatumye abasaza baba benshi ku Isi. Umubare w’abantu bagejeje ku myaka 60 kuzamura bizikuba kabiri mu 2050, ndetse bizagera mu 2100 umaze kwikuba gatatu.

Abagejeje ku myaka 60 bari miliyoni 500 mu 1990, muri uyu mwaka ni miliyoni 900. Mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri miliyari 2,1 mu gihe mu 2100 bazaba ari 3,2.

UN igaragaza ko ku mugabane w’Uburayi abaturage bagejeje ku myaka 60 bazaba ari 34% mu mwaka wa 2050. Muri America y’Epfo no ku mugabane wa Aziya abaturage bagejeje ku myaka 60 bazava kuri 11% na 12% bagere kuri 25% mu 2050.

Umugabane wa Africa utuwe n’abaturage bakiri batoya mu myaka: abana bari munsi y’imyaka 15 ni 41% by’abaturage, urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 rwihariye 19% by’abaturage.

Gusa Africa na yo umubare w’abasaza uzazamuka, aho abagejeje imyaka 60 bazava kuri 5% by’abaturage nk’uko bimeze ubu, bagere kuri 9% mu 2050 nk’uko bikubiye muri raporo ya UN.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi bintu birakabije pe, umenya bikenewe ko bazazana uburyo bwo kuboneza urubyaro buhamye.

    Ntekereza Isi ituwe n’abantu miliyari 12, bakazagera kuri miliyari 100! Ubwo u Rwanda ruzaba rutuwe na miliyoni 100 z’abaturage bitwa Abanyarwanda.

    Mu 2100 wowe uzaba ufite imyaka ingahe? Jyewe nzasanze nzaba mfite imyaka 116!

Comments are closed.

en_USEnglish