Digiqole ad

IBURENGERAZUBA: Baribaza uko bataha kuko ubwato Perezida yatanze bwapfuye

 IBURENGERAZUBA: Baribaza uko bataha kuko ubwato Perezida yatanze bwapfuye

Uyu munsi ibigo by’amashuri yisumbuye byinshi birasezerera abana bajye mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri.

Abanyeshuri bo mu turere twa Rubavu, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi biga mu mashuri yisumbuye mu Burengerazuba cyane cyane mu karere ka Karongi bafite ikibazo cyo gutaha kuko ubwato bwatanzwe na Perezida Kagame bakoreshaga cyane bumaze hafi icyumweru bwarapfuye.

Uyu munsi ibigo by'amashuri yisumbuye byinshi birasezerera abana bajye mu biruhuko by'igihembwe cya kabiri.
Uyu munsi ibigo by’amashuri yisumbuye byinshi birasezerera abana bajye mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri.

Abanyeshuri barataha kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, imodoka (bus) yerekeza i Rubavu ihagurukiye i Rubengera ku Mana y’abagore igaca Ngororero ikagera Karongi iza rimwe mu cyumweru, cyo kimwe n’iyerekeza i Rusizi iciye Nyamasheke. Aho zitegerwa, kuva ubu bwato bwapfa hamaze iminsi abantu benshi baza gutega izi bus z’imbonekarimwe.

Benshi mu bagenzi bakoreshaga ubu bwato mu nzira zigana Rubavu na Rusizi bavuye i Karongi, Ngororero cyangwa Nyamasheke, gusa bumaze iminsi buri gukorerwa i Rusizi kuko bwagize ikibazo tekiniki.

Umuseke wagerageje kuvugana n’ubuyobozi mu karere ka Rusizi ku kibazo cy’ubu bwato bwatanzwe na Perezida Paul Kagame ariko ntibirashoboka ko basubiza.

Iki kibazo cyo gutaha kw’aba banyeshuri kandi kirareba abiga ku ishuri ryisumbuye rya St Pierre riherereye mu murenge wa Nkombo (mu kirwa) barimo abo hakuno i Rusizi na za Nyamasheke nabo bakeneye gutaha.

Kutabona uko bataha mu buryo busanzwe bituma hari bamwe bongera gutega utwato duto bajyaga bifashisha kera, nubwo bwose haba hari ibyago byinshi byo kurohama nk’uko byabagaho ha mbere batarabona ubwato bwiza.

Ubu bwato bukora Rusizi – Rubavu (kugenda no kugaruka) buri munsi, kuva i Rusizi ugera i Rubavu ni 6 000Frw, ariko bugenda butwara n’abaviramo ku myaro itandukanye mu turere twa Nyamasheke, Karongi na Ngororero kugera Rubavu, bigafasha abantu benshi cyane.

Ubu bwato bumeze iminsi bwarapfuye buri gusanirwa i Rusizi
Ubu bwato bumeze iminsi bwarapfuye buri gusanirwa i Rusizi
Iyi nzira ku batega imodoka iracyagoranye kuko Bus igenda rimwe mu cyumweru (mu gihe umuhanda mushya uri kubakwa utararangira neza). Benshi bakoresha ubwato Perezida yatanze ariko muri iyi minsi bwarapfuye, gutega biragoranye
Iyi nzira ku batega imodoka iracyagoranye kuko Bus igenda rimwe mu cyumweru (mu gihe umuhanda mushya uri kubakwa utararangira neza). Benshi bakoresha ubwato Perezida yatanze ariko muri iyi minsi bwarapfuye, gutega biragoranye

Turacyakurikirana iyi nkuru…..

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • yooo! bihangane ariko abo bana babanyeshuri ibigo byihangane bikomeze kubacumbirkira ntibifunge imiryango kuko baba bashyize abo bana mukaga kokubura aho barara kdi ubuyobozi bukomeze bukurikirane ikibazo kugeza gikemutse bakabona ko abana batashye.

  • Kera twebwe twari dufite bus ya Onatracom ndetse dufite n’ubwato bwa Onatracom kuva Gisenyi ugera Cyangugu.Iryo terambere ndabona hamwe ryarahindutse iteranyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish