Mugesera ntiyavuze ku gihano yasabiwe (burundu) kuko Avoka we arwaye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga; Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya yasubiye aho afungiye atagize icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha baburana bitewe no kuba umwunganira mu mategeko yamenyesheje Urukiko ko arwaye.
Byari byitezwe ko uregwa agira icyo avuga ku gihano cyo “gufungwa burundu” aherutse gusabirwa n’Ubushinjacyaha cyangwa agatanga urutonde rw’abagomba kumushinjura mu gihe Urukiko rwari kuba rubimwemereye.
Mu gihe inteko y’Urukiko yari itaragera mu cyumba cy’Iburanisha; Leon Mugesera yisanze ari wenyine gusa bigaragara ko ategereje Me Jean Felix Rudakemwa usanzwe amwunganirwa mu mategeko.
Bidatinze; inteko isanzwe iburanisha uru rubanza yageze mu cyumba cy’iburanisha imenyesha uregwa n’Ubushinjacyaha ko yakiriye ibaruha ya Me Jean Felix Rudakemwa igaragaza ko arwaye ndetse ko yahawe ikiruhuko cy’uburwayi (repos medical) cy’iminsi ine.
Uregwa wagaragaraga nk’udafite amakuru y’umwunganira yabwiye Umucamanza ko iby’uburwayi bwa Avoka we abimenyeye aho.
Ahawe iyi baruha yoherejwe na Avoka; Mugesera yagize ati “ Mumpe akanya mbanze nyisome.”
Akimara gusoma ibikubiye muri iyi baruha, uregwa yagaragaye nk’ubabajwe no kuba umwunganira arwaye ndetse asaba Urukiko n’Ubushinjacyaha ko bamwifuriza kurwara ubukira, ati “…ndumva twese twamwifuriza kurwara ubukira.”
Kwifuriza Avoka we kurwara ubukira, Mugesera yongeye kubisubiramo agira ati “Nyakubahwa perezida w’Urukiko sinzi niba mwumvise, Me Rudakemwa tumwifurije kurwara ubukira.”
Ubushinjacyaha busanzwe bwubahiriza ko uregwa aburana yunganiwe bwagaragaje gushidikanya kw’ibaruha yanditswe na Me Rudakemwa bitewe no kwibeshya ku matariki kwa muganga wanditse iyi “Repos medical” aho yanditse ko ari iyo kuwa 29/07 kugeza kuwa 01/09/2015, nubwo bwose ivuga neza ko ari iminsi ine y’ikiruhuko.
Hemejwe ko habayeho kwibeshya ku mezi aho kwandika ukwezi kwa munani akandika ukwa cyenda.
Urukiko rwahise rusubika iburanisha hatagize ikindi kiburanwaho; rwimurira iburanisha kuwa mbere; tariki ya 03 Kanama 2015.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
igihe kiri kwerekeza ku musozo ngo uyu mugome mugesera akanirwe urumukwiye
Natwe Me Rudakemwa tumwifurije kurwara ubukira, ariko bitarenze itariki ya 2 Kanama 2015. Maze iri kinamico rihagarare.
Suzana we ntukifurize ikibi mugenzi wawe kuko ejo utazi ibizakubaho nawe. Ima a niyo yonyine uzaca Imanza zitabera naho abantu bo birashoboka ko bakurenganya cg bakakugira umwere. Naho urwo uvuga rumukwiye rwo ntarwo kuko ibyo yakoze nta gihano mbona kiri mu rwanda kimukwiye nubwo njye ntamwifuriza ikibi nkuko yabyifurije abandi.
Comments are closed.