Month: <span>July 2015</span>

Mu kwiregura ‘Leta’ yavuze ko Green Party itazi icyo ishaka

Mu rubanza Ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga Ibidukikije Green Party riregamo Leta y’u Rwanda gushaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame azongere kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda; kuri uyu wa 29 Nyakanga umwe mu ntumwa ziburanira Leta yavuze ko iri shyaka ritazi icyo rishaka kuko icyo bita ikirego kitari gikwiye kuzanwa mu rukiko. […]Irambuye

Uyu NTABWO ari Babou-G tuzi – Abakoranye nawe

Salama wowe! NiKwakundi! Ibaze nawe!!…Imvugo ziri gukoreshwa cyane n’urubyiruko mu Rwanda kubera umusore kugeza ubu ugibwaho impaka nyuma y’uko hagaragaye uwaje uvuga ko ari we Babou G. Nyacyonga abakoranye na Babou G umunsi yahabonetse bahakaniye Umuseke ko uwo bereba mu itangazamakuru atari we bakoranye. Ku kinyamakuru Igihe.com bazaniwe umusore witwa Emmanuel Nsabimana azanywe n’uwitwa Nickson Mihigo […]Irambuye

Hamuritswe indege ya mbere y’intambara ihambaye ku Isi

Abanyamerika bashyize hanze indege bise Fighter-35( F-35) bivugwa ko ariyo ifite ikoranabuhanga rikomeye rituma ibasha kwiruka no kudahusha umwanzi kurusha izindi zose zakozwe mu mateka. Iyi ndege ngo bamaze imyaka 15 bayikora. Iyi ndege iri mu bwoko bw’indege ziguruka zidasakuza ngo izafasha USA kwivuna umwanzi aho yaba ari hose kandi vuba cyane. Ibyayikoreweho byose byatwaye […]Irambuye

Abakozi ba 5 ba MINISANTE barimo Umuvugizi wayo barafunze

Kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize, Nathan Mugume umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru y’ubuzima (Rwanda Health Communication Center Division, RHCC) akaba n’umuvugizi mukuru wa MINISANTE afunganye n’abandi bakozi bagera kuri bane b’iyi Minisiteri cyane bo mu kigo RBC. Amakuru agera k’Umuseke avuga ko aba bakekwakho ibyaha byo gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko no kunyereza umutungo wa Leta. Umuseke wabashije kumenya ko […]Irambuye

Uganda: Kugura isegereti imwe bigiye kuba ICYAHA. Hemewe ipaki gusa

Abadepite bo muri Uganda baraye bemeje ko umushinga w’itegeko wari waratanzwe na Komite y’ubuzima  uba itegeko nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’uko nta muntu uzongera kugura isegereti imwe ahubwo bajya bagura ipaki. Ibi ngo bizatuma abana ndetse n’abantu bafite amikoro make batabasha kugura itabi uko babishaka bityo birinde ubuzima bwabo kuko ngo kubabuza kurigura byo ‘bidashoboka’. […]Irambuye

Bugesera: Umuturage arashinja ubuyobozi kutita ku bibera mu gishanga cya

Umwe mu baturage bafite imishinga mu gishanga cya Rurambi uvuga ko imicungire y’icyo gishanga kinini (ha 1000 zitunganyijwe) ituma kidatanga umusaruro cyakagombye gutanga bitewe n’uko abashoramari bashoboye ngo bananizwa n’ushinzwe gukurikirana abahinzi ari na we utanga ubutaka, gusa we ahakana aya makuru. Uyu muturage witwa Mugabo Francois ni umwe mu banyamuryango ba Koperative CORIMARU ishinzwe […]Irambuye

USA: Umuganga warashe intare ‘Cecil’ batangiye kumwita injiji n’umwicanyi

Abantu batandukanye bibumbiye mu muryango wita ku nyamaswa witwa People for the Ethical Treatment of Animals(PETA) banyujije ubutumwa bwabo kuri Twitter baramagana Dr Walter Palmer  ndetse bamwe  bagiye ku  rugo rwe kumwamagana nyuma yo kwemera  ko ariwe warashe intare yitwaga Cecil yari izwiho kugira umutima mwiza no gukunda ba mukerarugendo cyane bazaga kuyisura muri pariki yo […]Irambuye

Rwanda: Abana, abasirikare, abaganga, abafite SIDA nibo benshi bakingiwe Hépatite

Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hizihijwe ku nshuro ya kabiri umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya z’umwijima (Hépatite) abantu barenga 1 000 uyu munsi bakingiwe nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima. Muri rusange abantu barenga miliyoni 5 nibo bamaze gukingirwa Hépatite B mu Rwanda aba biganjemo abana, abanduye SIDA, abasirikare abapolisi n’imiryango yabo, abaganga, abajyanama […]Irambuye

Kamonyi: Inzu y’amateka ya Jenoside  yeguriwe Akarere

*Iyi nzu yubatswe hashize imyaka 8, kugira ngo ibike amateka ajyanye na Jenoside ntibyakozwe *Yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 300, ubu hazatangwa andi yo kuyisana, *Abaturage bavuga ko batanze amafoto y’ababo bazize Jenoside n’uyu munsi ntibazi aho ari, *Min.Uwacu avuga ko kudakoresha iyi nzu yatwaye akayabo ari ugupfusha ubusa Mu biganiro byahuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne […]Irambuye

Amavubi yatsinzwe 2 -0 na Afrika y’epfo U-23

Ikipe y’Afurika y’Epfo y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Johannesburg kuri uyu wa kabiri. Keagan Dolly ukinira ikipe ya  Mamelodi Sundowns  yo muri Afrika y’epfo yatsinze igitego cya mbere ku munota wa kane gusa w’umukino. Mbere gato ko igice cya […]Irambuye

en_USEnglish