Digiqole ad

Uyu mwaka ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro kuri 6%

 Uyu mwaka ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro kuri 6%

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru yIgihugu. Photo by A E Hatangimana/UM– USEKE

*BNR yasobanuye impamvu idolari ryabuze
*i$ ubu ngo ryihagazeho kuko ubukungu bwa Amerika bwasubiranye
*Kuva mu kwa mbere kugeza ubu irinyarwanda ryataye agaciro kuri 3,6%
*Kuva mu Ukuboza 2014 iri-Euro rimaze guta agaciro kuri 10,1%
*Mu karere hari amafaranga yataye agaciro kugera kuri 20%

Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ibura ry’idolari ry’Amerika ndetse no guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda. Banki Nkuru y’igihugu kuri uyu wa kabiri yatangaje ko idorari koko ryabuze ndetse biri gutera guta akaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda. Gusa ibi ngo nta gitangaje kirimo ukurikije imiterere y’ubukungu bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru yIgihugu. Photo by A E Hatangimana/UM-- USEKE
John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru yIgihugu. Photo by A E Hatangimana/UM– USEKE

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu ubwo bamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi  ku ifaranga ry’u Rwanda yavuze ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2014 ifaranga ry’u  u Rwanda ryataye agaciro 3.6%, bitewe n’ibura ry’amadorari y’amerika asigaye ngo yihagazeho.

Rwangombwa ati “Nibyo koko hashize iminsi havugwa ibura ry’idorari ariko ukurikije imiterere y’ubukungu bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere guta agaciro kw’ifaranga umwaka ku wundi nta gitangaza kirimo kuko ni imiterere y’ubukungu muri rusange.

Nk’igihugu cyacu kiri mu iterambere ryihuse dukeneye gutumiza ibintu byinshi (mu mahanga) bikoreshwa mu ishoramari, bagatanga amadorari menshi mu mahanga.”

Rwangobwa yavuze ko uyu mwaka icyabaye kidasanzwe ari ugukomera kw’idorali ry’Amerika ku rwego mpuza mahanga kuko ubukungu bwabo bwifashe neza muri iyi myaka ibiri.

Rwangombwa avuga ko nk’iri Euro kuva mu Ukuboza kugeza ubu ryataye agaciro ka 10.1%, ndetse na hano mu karere hari ibihugu amafaranga yabyo yataye agaciro kugera kuri 20%.

Ku Rwanda kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Gicurasi 2015 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro kuri 3.6% , byitezwe ko uyu mwaka wose uzarangira irinyarwanda ritaye agaciro ka 6.1%, igipimo ngo kidateye impungenge ugereranyije n’uko ibintu byifashe ku rwego mpuzamahanga no mu karere.

Rwangombwa yagize ati “Urebye ifaranga ryacu ku isoko mpuzamahanga ubona rihagaze neza, ugereranyije usanga ifaranga ry’iri Euro ryarataye agaciro kurusha iry’u Rwanda, ubu abagura ibintu mu burayi barahendukirwa kereka iyo mu bihugu duhahiramo batugurishije mu ma dolari.”

Mu kwezi kwa gatandatu ku masoko y’amafaranga abantu bakunda kungukira mu gihe ibintu bitameze neza ngo bihutiye kugira idolari rya Amerika bituma ribura ku bari bakeneye ayo gutumiza ibintu byabo, bituma bamwe ngo  batangira kujya bayavana kuri konti zabo bakayacuruza bashaka inyungu nini.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko guta agaciro kw’ifaranga nta gitangaza kuba kirimo igihe bibayeho kuko biba bisa n’ibyagenwe kandi biterwa n’imyifatire y’ubukungu gusa ko hari ubwo abantu bashaka kungukira mu kavuyo n’ibihuha (speculations) bigatuma habaho guta agaciro bitagendanye n’ikigero kitezwe.

Mu bijyanye n’amasoko y’ifaranga, ibihuha (speculations) nabyo ubwabyo ngo bishobora gutuma habaho guhungabana kw’ibijyanye n’ivunjisha ku masoko y’amafaranga.

John Rwangombwa yavuze ko BNR igiye kongeera amadolari ku isoko kugira ngo abayakeneye ngo batume ibintu bayabone.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Governor rwose ibyo uvuga birumvikana ariko si ukuri kuko uri gusobanura ikibazo mu uburyo bwa politike aho kuba mu uburyo bwa economy.

    1. Gutakaza agaciro bituruka uko ifaranga rimeze mu igihugu imbere (monetary stability) kandi mu Rwanda ifaranga rihagaze nabi pe, ibintu birimo guhenda cyane yemwe nibidatumizwa hanze birurira umunsi ku uwundi.

    2. Gutaka agaciro bituruka ku umusaruro w’igihugu imbere (GDP) umusaruro warahungabanye cyane kuko ibyo igihugu gikora cg cyeza byasubiye inyuma cyane, ubuhinzi bwarazambye, inganda zirimo guhomba umusubizo….

    3. Gutakaza agaciro bituruka kugushingira cyane kubituruka hanze kuruta ibyo twohereza (Excess imports) aha rero kubera ko ibyiwacu byazambye cyane bituma dukoresha ibivuye hanze ibi bigatuma ifaranga ryacu duhora turivunjisha ngo tubone amafaranga y’amahanga, uko dukenera cyane ayo mafaranga ninako iryacu rigenda rihata ibaba.

    Nshingiye kuri ibi bintui bitatu niho mpera mvuga ngo ifaranga riri guta agaciro, naho kuvuga ngo speculation byo natabwo aribyo namba, ahubwo Leta igerageze ibishoboka byose ubuhinzi n’inganda bigarure agatege.

    Murakoze

    • Oya nawe aha uratujijishije! Buri igihe cyose “ifaranga” iryo ari ryo ryose rita agaciro, “Speculation” nayo ihita ibona uko ishyirwa ku isoko!

  • Njye mbona ukuntu turira indege tugiye gukura imari hanze bikantangaza, mu gihe iyo tujyayo tugendda mara masa nkabona y’uko u Rwanda nitutitonda amafaranga azata agaciro 100% tube nko kwa Mugabe. Sinzongera kubika amanyarwanda.

  • Nyamara nabonaga Karibata Agnes yarashoboye cyane iby ubuhinzi!!nta bintu byinshi twohereza hanze niyo mpamvu biduhenda!

  • @Kamugisha ibyuvuga birumvikana kurusha ibyo Rwangombwa asobanura.Ikindi nuko umwaka ushize idolari warigulishaga kuri 620frw Ubu rikagulishwa 750 ntabwo ar 6% ahubwo ni hejuru ya 20%

  • Ariko ni gute ifaranga ry’u Rwanda ritata agaciro kandi ubona mu gihugu abafite ubushobozi bakora uko bashoboye ngo batungwe n’ibivuye hanze ndetse ugasanga banshaka kubaho mu Rwanda ariko mu buzima busa n’ubwo mu mahanga. Ahenshi kwa ba Naykubahwa ngo banywa n’amazi atumijwe mu mahanga! Igihe rero hakenerwa amafaranga menshi yo kugura mu mahanga ibintu bihenze cyane kandi wenda atari nabyo bikenewe cyane bituma agaciro k’ifaranga kagwa hasi. Hakwiye gufatwa ingamba zo kwigisha abantu gukoresha ibikorerwa mu gihugu no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

  • Kamugisha avuze ukuri na BNR niyerure abivuge kandi arabizi, ambwire Minicom ikurikirane ihomba ry’inganda nto zitunganya umusaruro zihomba umugenda ugasanga amazu yarabaye amatongo(configi/huye; sonafruits/rusizi), bamenye impamvu n’izikora zikora bike ugereranije na capacity zifite (inyange). Birazwi ko igihe cyose tuzaba dukoresha ibyo tugura mu mafaranga y’amahanga iryacu rizata agaciro 100%. Minagri yo irasinziriye ikitwa RAG igomba gukora ubushakashatsi ku mbuto imirima ya Isar Rubona yabaye ibigunda, amazu y’abashakashatsi yarenzweho na Isar Karama ni uko. Ahubwo ubona bashishikajwe no kugura imbuto zose mu mahanga kuva ku ngeri z’imyumbati uciye ku ifumbire kugera ku murama.

  • @Kamugisha, nibyo ibyo avuga ariko ntitukaze duharanira inyungu za politike ngo niturangiza dusobanurirwe nkaho twese abanyarwanda turi Sociologues kuko nawe nubwo yaba ntacyo abiziho abibona kumasoko,kdi akamenya impamvu kabone nubwo ntamuti yabibonera.
    Merci

  • 1.Igihe cyose ubushomeri buzakomeza kuzamuka bikabije,GDP izakomeza ijye hasi bityo ifaranga rizakomeza guta agaciro. Ni ngombwa ko amafr akoreshwa mu gushakira abantu akazi.Usanga ahubwo abanyarwanda besnhi bajyana amafr hanze (UK,USA,SOUTH AFRICA…)aho kuyakoresha mu gihugu ngo akazi kaboneke.Ibi nibidahagarara,bizakurura ibibazo
    2.Tureke intambara zidashira kandi zidafite akamarokukozituma investors bataza mu gihugu
    3.Dushyire imbere UBUHINZI/UBWOROZI kuko nibwo shingiro ry’ubukungu bw’u Rwanda
    4.TUREKE gutumiza ibintu byinshi biva hanze(IMPORTS) ahubwo muze twongere EXPORTS ,twohereze byinshi hanze
    5.DEMOCRACY: nitutazana DEMOCRACY nyayo,IMFASHANYO zizahagarara,BITYO IFARANGA RITAKAZE AGACIRO 150% bimere nko kwa MUGABE

  • Dore uko twakemura ibibazo byugarije ubukungu bw’u RWANDA. Ntange umusaruro ku gihugu cyanjye kigiye kugira ibibazo bikomeye.
    1. Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku BUHINZI N’UBWOROZI: dukore uko dushoboye dukunde kandi dukundishe urubyiruko ibi bintu. Dusarure byinshi cyane(ECONOMY OF SCALE) maze ibijya mu mahanga bibe byinshi kugirango tubone amadevises. Ibi binaniye nde harya?
    2.MECHANISATION: sibyiza ko dukomezagukoresha isuka(houe).Iyi method ni iyomuri middle age. Mureke dukoreshe imashini zihinga.dukoreshe uburyobugezweho cyane.Bizatuma economy of scale igerwaho vuba,dusarure byinshi maze EXPORTS zibe nyinshi. Ibi koko binaniye LETA?
    3.Mwirinde kwayamwoherezaamafr hanze kuko ayomafr yakagombye gufasha abashomeri.Abo bashomeri babonye akazi GDP yazamuka.
    4.IMPORTS: tugabanye kubaho nka USA/UK.EU kuko nta bushobozi.Tugabanye ibiva hanze kuko bituma GDP igabanuka.Ahubwo twongere EXPORTS cyane
    5.CORRUPTION: twirinde iki kintu kuko ari imungu ya GDP kandi gituma INVESTORS batinya kuza mu gihugu
    6.TAXATION: imisoroni ngombwa ariko twirinde gukabya cyane mu kwaka imisoro abakene. Usanga abo bita BIG FISH badatanga imisoro bityo leta igahomba;ibi bituma GDP ikomeza kujya hasi
    7.TWIRINDE KUBESHYA ngo twateye imbere kandi ataribyo:mu RWANDA abantu bishwe n’inzara.
    8.INFRASTRUCTURES NI NKEYA: ntabwo twatera imbere nta mihanda,nta mazi,nta electricity. ibi biterwa n’iki?
    9.DEMOCRACY: tureke abantu bisanzure,bavuge ….urebe ko GDP itazamuka.Nidukomeza kuryamira DEMOCRACY..Ifaranga rizakomezaguta agaciro kugeza kuli 700% maze bimere nko muli ZIMBABWE.Ibi bizazana INSECURITY MU GIHUGU HOSE kuko manifestations zizaba.
    10.TOURISM: izakomeza ariko nidukomeza gushoza ibibazo mu karere,hari igihe tourists bazabura maze ifaranga rihombe
    NB:Impamvu ifaranga ryagumanye agaciro kuva 2000,nuko Twabonaga imfashanyo nyinshi.Ikindi nuko muli CONGO hsahurwagayo byinshi cyane.Ubu ibi byise byarahagaze,GDP igwa hasi…bityo ifaranga ryaraguye.Mu minsi mikeya niba mutavuguyre ibi mbabwiye,HAZABA ECONOMIC CHAOS IN RWANDA. Mutangire mukosore

    • murakoze cyane DR KALISA JULIUS.Ndi umuyeshuri muli economicshano mu RWANDA.Nsomye ibyomwanditse mbisangamoamasomopee!! mutumye mpumuka. Ikibazonuko hano dugite ba professors bameze nk’impumyi,babaye ibiragi batavuga.Ntabwobandika ngogaragaze icyobatekereza.Ubwonge bwabo bwibera mu bifu gusa. None reba u RWANDA rugiye kugira ikibazocy’ubukungu ariko ntacyoabobaprofessors bavuga. Murakoze cyane kuko ibyomwanditse birampumuye

  • Dore uko imibare yakozwe:
    kuvunja U$ in 2014 byari fr 690
    Ubu mu 2015 ni fr 730
    : if ryataye agaciro: 730-690=fr40
    ie 40 x100/690=5.788=6%
    ifaranga ryataye agaciroka 6%.Urumva ko RWANGOMBWA yakoze nezaimibare.

    • Ko twohereza amadolari turi benshi mu Rwanda ninde wigeze uvunjisha kuri 690frw amenshi umwaka ushize yari 630frw ayo 690frw sinzi aho uyavana wowe.

      • Rutare we uraho neza?niba ushaka kumenya ibyo uwitwa “Mayibobo “yanditse yerekana aho 6% yaturutse,jya kuli BNR website urebye ahandiste history,urabona neza exchange rates za 2014. Nkeka ko ariho yayavanye .NAHO WOWE umenya amafr uyohereza muli WETSERN UNION ahari,ariko ukibagirwa ko igiciro nyacyo kigenywa na BNR.
        None se ko wumva umwaka ushize byari fr630,ubu noneho ni angahe? ntabwo se ubona ko birenze 1000?

        • Izo change rate se niba iyo ushaka amadevise batayaguha ujya kuyeshakira hehe? mu mujyi kimwe nabandi.

  • Dr Kalisa Julius,Economist ( ENGLAND-UK) wakoze mugusobanurira bamwe nka Jean Kabanda(KIGALI/RWANDA) ibijyanye na ECONOMY OF SCALE, GDP etc.

    Ikibazo nagize nuko uwasoma ibyo wanditse adashoboye kubisesengura yagira ngo abantu/abayobozi barasinziriye cg se nta gikorwa ngo iffaranga ry’u Rwanda rigire agaciro- Exports zibe nyinshi, Invistments ziyongere, Corruption yimirwe, Democracy ikomeze yubakwe kugira ngo dukomeze dutere imbere!

    Ntabwo ari ukubeshya, mu Rwanda hari progress muri byose wavuze. Ntibizabaho; kandi ntibikabeho ko twagere aho hagira utujijisha abigambiriye!

  • Dr Julius yavuze ukuri kandi ibi byose biraza kugaraga vuba. Abafite cash muzibike muri $ kuko hatagize igihinduka twabaho nabi cyane.

  • Kubera iibazo cya U$ gikabije mu RWANDA kubera ko mafr yabuze bigatuma frw rita gaciro. Reka mbagire inama:
    1/Mubike muli U$ amafr yanyu. Mwirinde gukomeza kubika ayo mafr yanyu kuko nta gaciro azagira mu minsi mikeya
    2/Abafite amazu bakodesha hose mu RWANDA: mwake abakodesha amafr ari muli U$. Mutabikoze murahomba cyane.
    3/Ibiciro byo gukodesha bigomba kujya n’igihe: ni ukuvuga ngo niba frw ritaye gaciro ,nawe nyirinzu ugomba guhita waka amafr yiyongereyeho
    4/Mwirinde MORTGAGE: mwirinde kugura amazu mukoresheje inguzanyo bita mortgage kuko mushobora guhomba cyane bitewe nuko bazagenda babaka mafr mesnhi cyane.
    5/NUTRITION: mugure ibiryo byo mu RWANDA

  • U RWANDA rugiye guhura n’ibibazo bikomeye cyane:
    1/Inflation igiye kuzamuka cyane maze ibiciro byiyongere cyane ari nako ifrw rita agaciro
    2/AMAZU: abantu bubatse amazu za KIGALI et al,bagiye guhomba cyane maze kahave. KUBERA IKI? kubera ko nyine ibiciro bizaguma kuzamuka maze abaclients babure amafr yo kwishyura. Ayo mazu se bizagenda bite? AZATURWAMO N’IBIHUNYIRA nkuko ubu muli GREECE na ESPAGNE bimeze. None se muli KIGALI ntabwo uzi abantu bamaze imyaka irenga 5 amazu atagira umuntu uyaturamo?

  • Ubu se ya VISION2020 batubwiraga TUZAYIGERAHO KO MBONA IFW ryataye agaciroa?

  • High quality global journalism requires investment. Please share this article with others using the link below, do not cut & paste the article. See our Ts&Cs and Copyright Policy for more detail. Email [email protected] to buy additional rights. http://www.ft.com/cms/s/0/8e4ef612-2b17-11e5-acfb-cbd2e1c81cca.html#ixzz3hNxgl8JH

    The Libyan Investment Authority has launched legal action against four African states alleging that they took advantage of Libya’s political turmoil to nationalise assets belonging to the $67bn sovereign wealth fund.

    Hassan Bouhadi, the LIA’s chairman who was appointed by the internationally recognised Tobruk government in October, said the legal action related to technology assets in Rwanda, Zambia, Chad and Niger.

    “There are some individuals every day that are trying to apply false claims against the assets of the LIA and we have a few incidents where some countries have nationalised some of our assets,” Mr Bouhadi alleged.

    More

    On this topic
    Libya fund factions seek common cause
    Goldman to disclose profit on LIA trades
    SocGen denies bribes claim in LIA lawsuit
    LIA pays security before Goldman UK trial

    IN Financials
    Chinese brokerages report surging profits
    China seeks to tame online finance risks
    Navient adds to fears on US student debt
    FCA cuts down on dawn raids

    Sign up now

    firstFT

    FirstFT is our new essential daily email briefing of the best stories from across the web

    The LIA was created in 2006 by Colonel Muammer Gaddafi to invest the proceeds of Libya’s vast oil wealth, but since 2011, its assets have been frozen under international law.

    In 2014, it launched two separate lawsuits against Goldman Sachs and Société Générale in London’s High Court over controversial trades. Both banks deny any wrongdoing.

    Mr Bouhadi, a former GE and Bechtel executive who grew up in Libya but was educated at London’s University College, said the LIA is “determined” to “regain what was squandered from the Libyan people”. He also hopes that the lawsuits may “shed some light into some practices” within the wider banking industry.

    However, the success of its high stakes litigation was thrown into serious doubt this year because of the rival factions in Libya’s bitter civil war.

    Four years after the fall of Muammer Gaddafi, the country has two rival governments battling for control and is split between Islamists in Tripoli with the internationally recognised government based in Tobruk.

    Each government has appointed officials at state agencies including the National Oil Corporation and the LIA itself. Mr Bouhadi was appointed by the Tobruk government, but Tripoli-based Abdulmagid Breish also claims to be LIA chairman — which Mr Bouhadi’s team fiercely dispute.

    Mr Breish says he was appointed as chairman of the LIA in June 2013 when the country had one government, but agreed to step aside a year later when a political isolation law was passed prohibiting Gaddafi-era officials from taking part in politics. He appealed on the grounds that the isolation law did not apply to him, and in April was reinstated by the Libyan Court of Appeal.

    That month Libya’s deepening political turmoil led to the disbanding of the LIA’s litigation committee, and its longstanding law firm Enyo which had been working on the lawsuits against Goldman Sachs and SocGen, stepped down.

    The confusion surrounding the LIA led one High Court judge to declare that the litigation was in a “state of chaos”. Even Mr Justice Flaux, the High Court judge, noted drily that there is “what might be colloquially described as a dog’s breakfast on the claimant’s side of the fence” and “no doubt that suits the defendants extremely well”.

    Now, the litigation is firmly back on track after the lawyers of both Mr Bouhadi and Mr Breish jointly asked the High Court this month to appoint BDO, the professional services firm, as a receiver and litigation manager by the High Court. In future BDO will handle the litigation, with Enyo acting as lawyers.

    “These are assets of the Libyan people and we are entrusted with safeguarding these assets. It’s not a wish. It’s a duty that we need to continue,” says Mr Bouhadi.

    His resolve is shared by Mr Breish who says the receiver’s appointment was the “best option” available. “We reached a point where the two pieces of litigation were hanging in limbo and at great risk,” Mr Breish said.

    Yet whoever is in charge at the LIA is not able to touch the assets directly until the sanctions are lifted. In 2012, the LIA had the opportunity to unfreeze the assets but decided against it until there was a more stable political process.

    However, Mr Bouhadi would like to apply to the UN and EU to be allowed to manage more efficiently the cash generated from dividends and matured bonds.

    When sanctions are lifted, Mr Bouhadi wants the LIA to play a greater role in liberalising the Libyan economy and in helping business start-ups. Another objective is to demystify the LIA for ordinary Libyans who, Mr Bouhadi says, viewed the wealth fund as opaque and “a mystery” during the Gaddafi era.

    He says: “The Libyan people are all the time asking: ‘What is it? What is it for the Libyans? What is the LIA doing for the Libyans? What are the tangible benefits for the Libyans?’”.

    But the LIA knows that if it is successful in clawing back more than $2bn from Goldman Sachs and SocGen and through other lawsuits, ordinary Libyans should not need to ask that question for much longer.

  • Ibi se by’inkiko bihuriye he n’inkuru? Umuseke ukomeze ugire gahunda comments zitajyanye n’inkuru muziturinde. Si byiza ko igihe abantu bajya impaka ku kibazo gikomeye cy’ubukungu abandi bashyiraho ibyo bishakiye.

  • Niba namwe sha, Aha ho Zambian Kwaca ryataye agaciro 100%

Comments are closed.

en_USEnglish