Social, Gisa na Kid Gaju mu mushinga w’imikoranire
Abahanzi barimo Social Mula, Gisa Cy’Inganzo na Kid Gaju ni bamwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo. Nyuma yo guhurizwa hamwe bagakorana indirimbo, ubu bari mu mushinga y’imikoranire hagati yabo.
Ubusanzwe buri muhanzi akora muzika ku giti cye. Kuri iyi nshuro biravugwa ko aba bahanzi bose bashobora gukomeza gushyira hamwe bakaba bakora itsinda rihoraho.
Mu kiganiro na Umuseke, Dj Theo umwe mu bantu bakunze gukurikiranira hafi ibikorwa by’abahanzi ndetse akaba ari n’umuyobozi wa label yitwa ‘Real Entertainement’ avuga ko iyo gahunda ishobora gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Social Mula, Gisa Cy’Inganzo na Kid Gaju, ni abahanzi buri muntu wese uzi imiririmbire yabo ashobora guhita avuga ko bazi ibyo bakora.
Gusa kuri iyi nshuro nabahurije hamwe bakora indirimbo yitwa ‘I Need You’ mpamya ko nimara kujya hanze abakunzi ba muzika nyarwanda bazumva ko abo bahanzi bashoboye”.
Abajijwe niba nyuma yo guhuriza hamwe abo bahanzi bitashoboka ko bazagumana hamwe nk’itsinda, yavuze ko ibyo bizaterwa n’ibiganiro bashobora kugirana.
Yakomeje agira ati “Namaze gushing label yanjye nshyashya. Ubu icyo ndeba ni uko nkeneye buri muntu wese ufite inama cyangwa ubundi bufasha yamfasha tukarushaho kwagura muzika ndetse n’abahanzi benshi bafite impano bakamenyekana.
Nta muntu ushora kwihaza muri byose kuko twese turakenerana. Rero uretse kuba nagumana aba bahanzi ahubwo nkeneye no gushyigikirwa n’abanyarwanda tukarushaho kwagura muzika nyarwanda”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW