Month: <span>July 2015</span>

Kimisagara: Basanze umugabo yapfiriye hafi y’iwe mu ijoro ryakeye

Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo cya kare abaturage bo mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge basanze  umurambo wa Rudasingwa  munsi y’urugo waguye mu mukingo uri hejuru y’urugo rwubatse munsi yawo(umukingo). Abaturage bemeza ko nyakwigendera yari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko, akaba yarafite umugore bamaranye hafi umwaka, ariko batarabyarana umwana. Ubu […]Irambuye

Ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge hazabazwa n’Abanyarwanda baba hanze

Nyuma yaho mu mwaka wa 2010 hasohocyeye ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge bwagaragazaga uko Abanyarwanda babanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri ubu hagiye gukorwa ubundi bushakashatsi nkabwo bugamije kureba intambwe imaze guterwa m’ubumwe n’ubwiyunge n’imbogamizi zikirimo ngo bugerweho mu buryo busesuye. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga […]Irambuye

Mu Kwibuka Jenoside ku nshuyo 21 hatanzwe inkunga ya Frw

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, yabwiye abanyamakuru ko kuba kwibuka byarabereye ku rwego rw’umudugudu, ngo byatumye abantu benshi bitabira ibikorwa byo kwibuka no gukemura ibibazo byinshi by’abarokotse, iyi komisiyo kandi yavuze ko inkunga yatanzwe yiyongereyeho hafi miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Dr. Bizimana Jean Damascene yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu aho yavuze […]Irambuye

Gicumbi:Bishimiye isoko bubakiwe kuko rizabafasha kunguka

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Ruvune abacururizaga mu muhanda bavuga ko bari bahangayikishijwe no gucuruza  ntaho kugama imvura, izuba n’ivumbi bafite ubu bakaba batashye isoko ryishya bubakiwe kugira ngo babone uko bakora neza. Silikari Jonas ukora ubucuruzi  bw’imyenda utuye mu murenge wa Ruvune mu kagari ka Rebero  mu mudugudu wa Gatare avuga ko […]Irambuye

PGGSS5 isigaje ibitaramo bine nyirayo akamenyekana

Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, hasigaye ibitaramo bigera kuri bine uzaryegukana akamenyekana. Ni nyuma y’aho abahanzi bose uko 10 barangije ikiciro cya mbere cy’iri rushanwa cy’ibitaramo bya Semi Live. Imiterere y’iri rushanwa muri rusange, byari biteganyijwe ko rigomba kugira ibitaramo 16 birimo bitanu bya Full Live na 11 […]Irambuye

Kayonza: Urwego rw’abunzi rurashimirwa imirimo rwakoze

Urwego rw’abunzi mu karere ka Kayonza muBurasirazuba bw’u Rwanda rurashimirwa uruhare rwagize mu gukemura amakimbirane muri sosiyete nyarwanda ariko rugasabwa kuzongeramo ingufu mu gihe manda y’uru rwego izaba yongerewe. Ibi barabisabwa n’umuryango International Rescue Committee ufasha abaturage guhabwa ubutabera buboneye binyuze mu nzego z’abunzi. Uyu muryango utegamiye kuri Leta wongeraho ko uru rwego rw’abunzi rugikeneye […]Irambuye

Muhanga: Gahunda ya Tunga TV yegerejwe abaturage ku kagari

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda Cell,  yegereje  abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi gahunda ya Tunga TV izabafasha gukurikirana amakuru yo hirya no hino, kubera ko aho batuye ari kure  n’Umujyi. Iki gikorwa cyo  kwegereza abaturage gahunda ya Tunga TV, cyabereye mu murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga. GASORE Gaston Patrick, Umukozi wa MTN, […]Irambuye

Kuwa kabiri nibwo Inteko izanzura ku busabe bwo kuvugurura Itegeko

Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa gatanu ko kuwa kabiri utaha tariki 14 Nyakanga 2015 saa tatu za mugitondo Inteko rusange umutwe w’Abadepite izaterana ngo “Yemeze ishingiro ry’ibyifuzo by’abanyarwanda ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga.” Mu mpera z’ukwezi gushize mbere gato y’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake […]Irambuye

en_USEnglish