Digiqole ad

Ndabakunda ariko mukazi niko bimera – Djihad Bizimana abwira Rayon

 Ndabakunda ariko mukazi niko bimera – Djihad Bizimana abwira Rayon

Djihad Bizimana ubwo yishimiraga igitego yari atsinze, bagenzi be Ndatimana (ibumoso) na Lomami (iburyo) bishimana

Nyuma yo gusinya mu ikipe ya APR FC kuri uyu wa 10 Nyakanga avuye muri Rayon Sports, bumwe mu butumwa uyu mukinnyi yanditse abwira ubuyobozi bwa Rayon Sports yavuze ko akunda iyi kipe ariko ayivuyemo kuko mu kazi ari ko bigomba kugenda.

Djihad Bizimana ubwo yishimiraga igitego yari atsinze, bagenzi be Jean Paul Havugarurema (ibumoso) na Lomami (iburyo) bishimana
Djihad Bizimana ubwo yishimiraga igitego yari atsinze, bagenzi be Jean Paul Havugarurema (ibumoso) na Lomami (iburyo) bishimana

Djihad Bizimana amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yahawe na APR FC miliyoni eshanu ya ‘recruitment’ ndetse yemererwa umushahara wa 400 000Rwf ku kwezi. Nubwo bwose Rayon Sports yamuhaga ibirenze ibi uyu mukinnyi ngo yaba yagiriwe inama yo kujya muri iyi kipe akazumva.

Mu butumwa bwa Bizimana yaguze ati “Munyihanganire ku byabaye, gusa twabanye neza kandi tuzabana neza. Ndabakunda ariko mu kazi niko bimera. Ndagiye kandi mbifurije amahirwe masa saison itaha”

Djihad Bizimana agiye muri APR FC nyuma y’uko iyi kipe yamushakaga cyane ngo asimbure Mugiraneza Jean Baptiste uherutse kwerekeza mu ikipe ya AZAM FC muri Tanzania. Aba bombi bakina hagati mu bugarira.

Djihad Bizimana ateye ikirenge mu cya ba nyirarume Haruna Niyonzima na Sibo Abdul nabo baciye muri Rayon Sports na Kiyovu (Sibo) bagakomereza muri APR FC mbere y’uko bo bajya gukina mu mahanga.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ahubwo uri indyarya!

  • genda muri prison

  • nagirango udusobanurire niba:1: Sibo abd
    ul yarigeze akina nanze y’urwanda? 2:nibakandi Sibo abdul mubuzima bwe yarigeze akina muri Rayon sports yo mu rwanda kereka niba wenda ari rayon sports yo muri america cyangwa mu buhinde. so twagusabaga kujya mwandika ibyo muzi neza.murakoze cyane.

  • Uzakunde nyoko nabene wanyu

  • nta rukundo rwawe dukeneye. uburyarya gusa.

  • Umuseke ubwo ntutubeshye ra? ngo”Djihad Bizimana ateye ikirenge mu cya ba nyirarume Haruna Niyonzima na Sibo Abdul nabo baciye muri Rayon Sports bagakomereza muri APR FC mbere y’uko bo bajya gukina mu mahanga.” Abazi amateka mwambwira igihe Sibo Abdul yaba yarakinnye muri Rayons Sports????????

  • Ahubwo iyo avuga ati mu kazi niko bimera naho ibyo urukundo akabireka kuko muri iyi minsi nta mukinnyi urugirira ikipe, haba mu Rwanda no mu mahanga!
    Naho ubundi abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kubimenyera kuko akaruta akandi karakamira! Bajye bareba n’ibibera ahandi nko mu Budage aho umukinnyi wese ukomeye ari muri Borussia Dortmund Bayern Munich ihita imugura kandi ari amakipe y’abakeba kuko nyine iyirusha ubushobozi.

  • Ese ubwo Djihadi ntasoni afite zo gushinyagurira rayon! Genda uri umugambanyi
    gusa gikundiro izahora ikunzwe. ngusabiye kudahirwa nagato muri APR

  • Ubivuze neza Kalisa akaruta akandi karakamira,ari mu kazi aho bamuha menshi niho ajya,erega ashobora kuba anabakunda(Aba Rayon sport) nonese muri mu mutima we?Mwakwisuganye mugakemura ibibazo internes by,amafaranga mufite murebe ko mutazigaruri abakinyi n,abakunzi benshi muri iki Igihugu.Gikundiro ibuze iki uretse organisation gusa.

  • ni kagende ,kaliya karyarya ,kandi tuzaguma turi Rayon .hoshi hoshi wa mugambanyi we

  • APR ntabwo ari prison nshuti zanjye, nonese kuki abakinnyi baba bifuza kujya muri prison bayireba!Haruna-young,Uzamukunda -France, migg -azam, mafisango -young, emery -test in france,karekezi-sweden,bakame-rayon sport etc …. ahubwo APR numugisha kubakinnyi bo murwanda,most welcome Djihadi Bizimana.

  • reka mbabwire bavandimwe dukukunda ruhago pe kandi kuba abakeba bituma ruhago iryoha njyewe reka mbagayire gikundiro nayimenye kuva nfite 10ans ndayikunda ariko icyo nyigayaho ni kimwe : Rayons nive mu mafuti ishyireingufu mu bana bato b’abanyarwanda ireke kwirirwa izana banyamahanga bayi kwepa niyubake ihereye hasi neza yemere itakaze byinshi ariko twibonemo abana bacu gusa dore nicyo Mucyeba aturusha
    naho ubundi umusaruro ntuzabura na gasuzuguro ka bakeba kazashira
    murakoze

    • Ongeraho ko mwifitemo ibisahiranda byinshi bityo umutungo wanyu ugasesagurwa mukaba aka bwa buro bwinshi butagira umusururu

  • Bashyire ingufu mu banyarwanda izo bashyize kuri gihad zigiyehe

  • Rayon amatiku gusa gusa,,,,Ese kuki babavika buri gihe bajya muri APR?

  • @ Pusi

    Ibyo uvuze nibyo ariko Rayon Sports ntikeneye kugura abakunzi kuko barahari ku bwinshi. Hakenewe gusa kubabyaza umusaruro.

  • Hari ikintu mbona gikwiye gusobanuka neza. Kuki buri gihe abakinnyi ba rayon sports itegereza ko babanza kurangiza amasezerano? Njye nkeka ko hari abantu baba bategereje kubyungukiramo. None se iyo ikibazo kikubayeho 1, 2, 3, … ntihagire igihinduka ubwo wabisobanura gute? Djihad baramuretse amasezerano ararangira, kuba ahisemo equipe ashaka ntacyo twabinduraho. Ikibazo gikomeye ahubwo ni uko n’ubutaha tuzongera tukabona ikibazo kimeze gutya. Abayobozi ba rayon sports bakwiye kujya bakemura ibijyanye n’amasezerano mbere y’uko championat irangira. Murakoze.

  • Mugabo we Rayon ifite icyibazo kuko umuyobozi wese uyoboye aririra kandi barya birengagije ko umuterankunga wambere bafite ari abarayon iyompamvu birindiriza ko saison irangira naho ubundi mwebwe abafana ba rayon mufana ibyo benshi mutazi mukagendera mu kigare mugatukana ibyo ntibizatuma Rayon itera imbere mukore mureke amatiku nange ndi Djihad nahakwa ahagaragara mwabanza mukareba impamvu itera ibyobyose mukareka kwica Gitera mukica ikbimutera.

  • NKUSI nkusi nigute ruhago yacu yatera imbere 90/100 babafana batekereza nkawe ?ntuntuke kuko ukuri kuraryana ndabizi ikibazo ni djihad cg ni Rayon sport ?ariwowe wakwihambira ubona ahari umutekano wawe? erega ifaranga niry byose ntaryo mufite imibereho ntayo ni ukubeshya beshya wese ugirango yanze Rayon hoya ntamutekano nta mafaranga ikipe yanyu ntan organisation igira kuburyo abakinnyi bagira mood nicyo amakipe menshi abarusha uziko aho gukina muri Rayon nakina mu Ntare kuko burya disprine muri byose .reba nkawe utangiye gutukana uri umufana harya ngo mwigana i BURAYI huuuuuuu ndagusetse ninacyo gituma ruhago yacu itazatera imbere kweri murigana abajyeze iyo bagera ndakuretse nukura uzabibona .

  • Mbega abafana ba GIKUNDIRO ubwo se gutukana no ku bamama sha nta gaciro bya guha ariko wanakoze ntowandika amazina rwose niba ufite mamam wawe genda umusabe imbabazi ko watutse umubyeyi nkawe pu pupu bafana ba Rayon mushyigikiye umuntu ubasebya ?muratukanase ?niko mufana? foot si intambara si ibitutsi ,kubaka Rayon ntibizava mu bitutsi bizava kurimwe mukanabiraga abana banyu muzabaraga n’ibitutsise?munsubize ndababajije .

  • KALISA na FIFI nda bashyigikiye ahubwo icyo nakongeraho nibave muri shywa shywa shywa bakore biheshe agaciro amagambo ntacyo azahindura Djihad yagiye wagirango Rayon irasenyutse abana barahari mureke gutukana mubashake hakiri kare mufate umurongo mugenderaho uhamye murebeko APR muvuga haricyo izabarusha naho murata igihe APR ikiyubaka biyibwiye iki ?mukomeze ahubwo nmwangize igihe cyanyu muzamenya ko mwasibye ari uko musubiyemo ndababwiye ahaaa abarayon ntimujya mubwirwa ngo mwumve kandi umwana utumva yishe inyoni itaribwa.

  • Ibi bihe Rayon irimo nta bindi nigeze mbona aho abayobozi, wagira ngo babashyize muri gereza kugira ngo amakipe akomeye abanze agure. Muperereje mwasanga bariya bayobozi bafite igitutu cyangwa se nabo bafite mission.

  • nNtakundi bibahoooooo!!!!!!!!!!!! Nawe3 byakugeraho…

Comments are closed.

en_USEnglish