Digiqole ad

Bolivia: Papa yababajwe n’uko abategeka Isi babaye ‘ibisambo’

 Bolivia: Papa yababajwe n’uko abategeka Isi babaye ‘ibisambo’

Papa asanga abayobozi b’Isi barabaswe n’umururumba

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ubwo Papa Francis yasomaga Misa i La Paz mu murwa mukuru wa Bolivia, yavuze ko abategeka Isi babaye ibisambo kuko batwawe no kunyunyuza imitsi ya rubanda ndetse no gukoresha umutungo kamere mu buryo bukabije bigatuma abana bari kuvuka bashobora kutazabona ibibatunga  mu myaka iri imbere.

Papa asanga abayobozi b'Isi barabaswe n'umururumba
Papa asanga abayobozi b’Isi barabaswe n’umururumba

Papa Francis mu magambo afite ubukana yasabye abakene guhaguruka bakarwanya icyo yise ubucakara bw’ubu (new colonialism) aho ngo usanga ibigo binini binyunyuza imitsi y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi ibi ngo bitizwa umurindi n’amasezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi atuma ibihugu bimwe bikirira ku bindi.

Muri iri jambo rye, Papa yavuze ko itumanaho ry’ubu ryihariwe n’ibihugu bikize birikoresha bicunga uko ibindi bihugu bibayeho bityo bikabona uko byivanga mu micungire yabyo.

Kuri we ariko ngo ukomye urusyo agomba no gukoma ingasire!

Niyo mpamvu yasabye imbabazi z’ibyo yise ‘many grave sins’( ibyaha byinshi bikomeye) byakozwe n’abapadiri cyangwa abandi bo muri Kiliziya gatolika, bakabikora mu izina ry’Imana nk’uko bitangazwa na CNN.

Iri jambo Papa Francis yaribwiye Abakirisitu bagera kuri miliyoni bari barimo ba Perezida wa Bolivia Evo Morales .

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ndemera kw’Imana ari imwe.
    Dat’ushobora byose waremy’ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka.
    Umutegeka wacu n’Umwe Umwana w’Ikinege w’Imana.
    Mbere ya byose Data yar’asanzw’amubyaye;
    Ni Imana yavuye ku Mana

    Ni Urumuri rwavuye ku rundi
    Imana y’ukuri yavuye ku Mana y’ukuri.
    Yarabyawe ntiyaremwe, asangiye kamere na Data
    Ni we wahaye byose kubaho.

    Icyatumy’amanuka mw’ijuru ni twebw’abantu no kugira ngo dukire.
    Yenz’umubiri ku bwa Roho Mutagatifu
    Abyarwa na Bikira Mariya nukw’ab’umuntu.
    Yabambwe ku musaraba ari tw’agirira

    Ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, niho yapfuye maz’arahambwa
    Nuko ku munsi wa gatat’arazuka nk’uko byari byaranditswe.
    Nukw’azamukira mw’ijuru yicay’iburyo bwa Data.
    Kand’azagaruka gucir’imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye,
    Ingoma y’izahorahw’iteka.

    Roho Mutagatifu ni Imana, ni w’utang’ubuzima
    Aturuka kuri Data no kuri Mwana.
    Arasengwa arasingizwa hamwe na Data na Mwana,
    Ni We wabwirij’abahanuz’ibyo bavuze.
    Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika kandi ikomoka ku Ntumwa.

    Batisimu ni imwe ikiza abant’ibyaha.
    Ntegerej’izuka ry’abapfuye n’ukubaho k’ubugingo buzaza.

    Amina.

  • Papa babwir! Ariko ubusambo mu bana biyisi si ubwubu da.bwabayeho kuva zamani

  • Ubucakara si colonialism ni slavery. Wenda mwavuga ubukoloni na mpatsibihugu (ref. National anthem). Pope Francis we ni umuntu uvuga ibintu biri byo. Wumvise inyigisho ze zigukora ku mutima n’iyo waba upinga abagatolika.

  • ubwo busambo se ko babwigiye kuri mwe ubwo se na kiliziya zasubiza ibikingi zihariye raa uzi amazahabu baba babitse i Roma nonese ko ariwe wa mbere mu bayoboye isi azabikoraho iki abakene batunga abakire niko byahoze ariko bizashira muhumure mu ngoma mesiya
    uwomurrurumba ntuzaharangwa maze nintare zizarisha muhumure buri hafi ndetse cyanee

    ngaho Imana ibahe umugisha !!! kandi intore zayomube maso kuko umwanzi nawe adatujee

Comments are closed.

en_USEnglish