Digiqole ad

Ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge hazabazwa n’Abanyarwanda baba hanze

 Ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge hazabazwa n’Abanyarwanda baba hanze

Abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge iburyo Xaverine Uwimana ni Visi Perezidante, hagati Bish Rucyahana John Perezida na Dr. Habyalimana Jean Baptiste ibumoso ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Nyuma yaho mu mwaka wa 2010 hasohocyeye ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge bwagaragazaga uko Abanyarwanda babanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri ubu hagiye gukorwa ubundi bushakashatsi nkabwo bugamije kureba intambwe imaze guterwa m’ubumwe n’ubwiyunge n’imbogamizi zikirimo ngo bugerweho mu buryo busesuye.

Abayobozi ba Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge iburyo Xaverine Uwimana ni Visi Perezidante, hagati Bish Rucyahana John Perezida na Dr. Habyalimana Jean Baptiste ibumoso ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Ububiko)
Abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge iburyo Xaverine Uwimana ni Visi Perezidante, hagati Bish Rucyahana John Perezida na Dr. Habyalimana Jean Baptiste ibumoso ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Ububiko)

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2015 cyahuje Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’abafatanyabikorwa bayo hamuritswe imbanzirizamushinga y’ubu bushakashatsi kugira ngo inarabibonye mu ngeri zitandukanye ziyitangaho ibitekerezo.

Igishya ngo ni uko buzagaragaza uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze muri buri Karere aho hari mirenge ibiri yatoranyijwe izakorerwamo ubushakashatsi.

Ubwo uhagarariye itsinda ry’abazakora  ubushakashatsi yamurikaga imbanzirizamushinga y’ubu bushakashatsi yagaragajemo ko hazabazwa abaturage  b’ingeri zose bagabanyije mu byiciro  birimo urubyiruko, abagore n’abagabo, abize n’abatarize, abayobozi muri Leta, abikorera n’abahagariye imiryango itari iya Leta.

Umushakashatsi kandi yagaragaje abandi baturage bazabazwa bitewe n’ibyiciro byihariye barimo harimo Abarokotse Jenoside  cyangwa imiryango yabo, abagize uruhare muri Jenoside cyangwa imiryango yabo, abari impunzi bakaza guhunguka hagati y’umwaka wa 1959, 1960 na 1973 ndetse n’abahungutse nyuma ya 1994.

Abasigajwe inyuma n’amateka ni ikindi cyiciro cyihariye umushakashatsi yavuze ko na cyo kizibazwa muri ubu bushakashatsi bushya.

Bimwe mu bibazo bizabazwa nk’uko byagaragajwe n’umushakashatsi bizagaruka ku mateka y’u Rwanda  no kumenya uko abaturage bumva ubumwe n’ubwiyunge, hiyunga bande?

Ikindi kizibandwaho mu bibazo bizabazwa abaturage ni imibereho yabo mu buzima busanzwe bwa buri munsi nko kubaza uko babona imiyoborere, icyizere bagirira abayobozi, uruhare, ubushobozi  n’uburengenzira bw’abaturage  mu bibakorerwa, umutekano w’umuntu ku giti cye, ubukungu, uko babona ubutabera n’ibindi.

 

Ibitekerezo byatanzwe …

Uhagarariye itsinda rizakora ubushakashatsi amaze gutanga ibisobanuro by’uburyo ubushakahsti buzakorwa, abari mu biganiro barimo n’abagize Inteko Nshingamategeko imitwe yombi  batanze ibitekerezo bitandukanye, maze bagaragaza impungenge bafite ku byo bari bamaze kwerekwa.

Hari abagaragaje ko mu bibazo abashakashatsi bazabaza abaturage harimo ibijyanye n’amoko bityo bakabona ko  byazabangamira gahunda ya Ndi Umunyarwanda yigisha Abanyarwanda kutibona mu ndorerwamo y’amoko.

Dr Ezeckiel SENTAMA wavuze mu izina ry’abashakashatsi yavuze ko kubaza iby’amoko ntacyo bitwaye kuko ngo umushakatsi aba afite uburyo abaza ikibazo bitagize icyo bitwaye.

Hari abasabye ko mu gukora ubushakatsi hazanabazwa abanyamahanga baba mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga kuko na bo bafite icyo bazi ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Abanyamakuru babajije umushakashatsi niba abona abaturage bazamuha amakuru ashaka bitewe n’uko bamwe batinya kuvuga ku bijyanye n’amoko kubera gutinya itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Ezechiel SENTAMA yasubije ko burya kugira ngo umuturage akwime amakuru cyangwa aguhe amakuru atariyo biterwa n’uburyo umushakashatsi yitwaye, yavuze ko hari uburyo umushakashsti yitwara ku buryo umuturage atamwima amakuru.

Ku bijyanye n’inama bagiriwe yo kuzabaza Abanyarwanda baba hanze, abanyamakuru babajije umushakashatsi niba nta mpungenge bafite z’uko  bashobora kuzahabwa amakuru  na bamwe mu bakunze gushinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside bityo ayo makuru ntabe yakwemerwa na Leta y’u Rwanda ko ashyirwa mu bushakashatsi.

Dr Ezechiel  SENTAMA yavuze ko Umunyarwanda uba hanze amufata nk’Umunyarwanda ko ibyo yavuga byose ari uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo kandi ko kumubaza mu bushakashsti ntacyo bitwaye bityo ko amakuru yose bazahabwa n’Abanyarwanda baba hanze bazayasohora uko ari.

 

Ubushakashatsi bwa 2010

Mu mwaka  wa 2010 Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yari yakoze ubushakashatsi bugamije kureba uko Abanyarwanda babanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo ubu bushakashatsi  bwa 2010 bwari bwagaragaje ko Abanyarwanda batera intambwe ijya mbere mu bumwe n’ubwiyunge ngo hari n’ibipimo bwaragaye biteye impungenge.

Dr Jean Baptiste HABYALIMANA umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge  yabwiye abanyamakuru ko icyo gihe Abanyarwanda bari bakibona mu ndorerwamo y’amoko aho abantu bavugaga ko Jenoside ishobora kongera gukorwa bitewe n’uko ngo abakoze Jenoside batari bagakira ibikomere by’icyaha bakoze.

Izi mpungenge za bamwe ngo ni na zo ahanini zatumye batekereza gushyiraho Gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ubushakashatsi bushya bwa 2015 ku bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge ngo buzareba niba hari impungenge zagaragajwe n’ubushakashatsi bwa mbere bityo niba zikiriho ngo zishakirwe n’ubusobanuro .

“Niba umuntu avuze ngo mfite impungenge z’uko abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ushobora kumubaza uti: “Ese bigaragarira he?”

Hari abazatubwira bati “mu gihe cyo kwibuka biracyagaragara abantu baracyabwirana amagambo atari meza hari abazatubwira bati: “twateye imbere kuko abantu basigaye bitabira kwibuka.”

Ubushakashatsi bwa 2010 ku bumwe n’ubwiyunge ntibwigeze bugaragaza ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu mibare (Quantitative), ariko ngo ubw’uyu mwaka bwo buzabigaragaza.

Abazakora ubushakashatsi bwa 2015 ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda basabwe kutazabeshya ahubwo bakavuga uko ibintu biri kugira ngo aho bitagenda neza bizakosorwe.

Hagati ,Senateri Tito RUTAREMARA atanga ibitekerezo kubushakashatsi buzakorwa k'ubumwe n'ubwiyunge
Hagati ,Senateri Tito RUTAREMARA atanga ibitekerezo k’ubushakashatsi buzakorwa k’ubumwe n’ubwiyunge
Abari mu biganiro
Abari mu biganiro

Daniel HAKIZIMANA

UM– USEKE.RW

           

2 Comments

  • Wabukura hehe!!

  • Twizere ko findings cga ibyo iyi research izaboba, bazabitangaza uko biri ntatekinika

Comments are closed.

en_USEnglish