Digiqole ad

Muhanga: Gahunda ya Tunga TV yegerejwe abaturage ku kagari

 Muhanga: Gahunda ya Tunga TV yegerejwe abaturage ku kagari

Abaturage bavuze ko Kumva no Kureba amakuru bizabafasha kumva Gahunda za leta.

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda Cell,  yegereje  abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi gahunda ya Tunga TV izabafasha gukurikirana amakuru yo hirya no hino, kubera ko aho batuye ari kure  n’Umujyi.

Abaturage bavuze ko Kumva no Kureba amakuru bizabafasha kumva Gahunda za leta.
Abaturage bavuze ko Kumva no Kureba amakuru bizabafasha kumva Gahunda za leta.

Iki gikorwa cyo  kwegereza abaturage gahunda ya Tunga TV, cyabereye mu murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga. GASORE Gaston Patrick, Umukozi wa MTN, mu Karere ka Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Ngororero, avuga ko  iyi Sosiyete yabanje gukemura  ibibazo by’itumanaho  abaturage bahuraga na byo, byatumaga batabasha  kuganira n’inshuti n’imiryango  batabana.

GASORE avuga ko kuri ubu iyi Sosiyete iri kwegereza abaturage batuye mu bice by’icyaro uburyo bwo kubona amakuru mu buryo bworoshye, mu gihe baba baje kwaka serivisi zitandukanye  ku biro by’umurenge cyangwa se ku rwego rw’akagari.

KAYIRERE Thèrese, utuye mu mudugudu wa Kibaya, akagari ka Kibyimba, Umurenge wa Kabacuzi, avuga ko  hari tumwe mu tugari  tutagira  amashanyarazi, noneho kumva amakuru ugasanga bigoye abaturage bitewe n’amafaranga menshi bakoresha bagura amabuye ya radiyo, ariko kuba televiziyo  yegerejwe abaturage bazajya bafata umwanya  wo kureba no kumva amakuru ku buntu nta kiguzi batanze.

Yagize ati: “Wasangaga ku biro by’Umurenge huzuye abaturage banshi baje  kumva amakuru, kuri ubu hari abazajya bayakurikirana  ku biro by’akagari ari naho hafi y’abaturage.”

RURANGWA Laurent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, yavuze ko umubare w’abaturage batunze televiziyo ari muto cyane ugereranyije n’abagombye kuba bazitunze, ariko ko bari  gushaka uko umuriro w’amashanyarazi ugera ku baturage benshi ku buryo kwigurira televiziyo  bizaborohera bakumva amakuru  batayavumbye.

Mu Karere ka Muhanga, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN imaze  kwegereza abaturage gahunda ya Tunga TV, mu murenge wa Nyamabuye, Kibangu na Kabacuzi.

Abaturage ibihumbi 26 batuye Umurenge wa Kabacuzi abatunze televiziyo  ni  54  gusa. Iyi televiziyo yahawe abaturage n’ibigendanye nayo bifite agaciro ka Miliyoni n’igice by’amafaranga y’u Rwanda.

GASORE G.Patrick, Umukozi wa MTN Ushinzwe Ibikorwa.
GASORE G.Patrick, Umukozi wa MTN Ushinzwe Ibikorwa.
Abaturage bo mu Kagari ka Butare  bari baje Kwakira  Televiziyo.
Abaturage bo mu Kagari ka Butare bari baje Kwakira Televiziyo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE-Muhanga

3 Comments

  • Iyi Gahunda izakomereze no mu murenge wa Nyabinoni, bari mu bwigunge bukabije.

  • Iyo gahunda ni nziza pe ariko ikibabaje nuko nabazitunze bari kuzibwa ijoro namanywa kd twirirwa dutanga amafaranga yirondo . Ubujura burakabije kuko urebye nka hano kagitarama kubona mu kwezi kumwe haribwe tv 5 mungo 5 nyine kd bacukuye amazu birababaje vrt biteye nagahinda .leta ishyakishe uko yongera imbaraga mugucungera umutekano si non ni danger

  • ndashaka kubamenyesha ko abagize iyo gahunda babeshya abanyarwanda. njyewe maze ibyumweru bibiri nishyuye keep mwe nabandi baturage beshi bo mu karere ka Bugesera. none amafaranga yacu twishyuye binyuze muri za sacco ubu tukabaka dufite gahunda yo kwishyuza ibyacu. bigazeho na telephone baduhaye bazikuraho kandi baramaze gufata amafaranga yacu asaga 2500,000 kuri buri muntu.
    bareke kutubeshya rero nibabanze bakosore ikibazo bafite mu Bugesera

Comments are closed.

en_USEnglish