Digiqole ad

Kimisagara: Basanze umugabo yapfiriye hafi y’iwe mu ijoro ryakeye

 Kimisagara:  Basanze umugabo yapfiriye hafi y’iwe mu ijoro ryakeye

Umurambo wa nyakwigendera bawusanze hano barawutsikira muri iki gitondo

Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo cya kare abaturage bo mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge basanze  umurambo wa Rudasingwa  munsi y’urugo waguye mu mukingo uri hejuru y’urugo rwubatse munsi yawo(umukingo).

Umurambo wa nyakwigendera bawusanze hano barawutsikira muri iki gitondo
Umurambo wa nyakwigendera bawusanze hano barawutsikira muri iki gitondo

Abaturage bemeza ko nyakwigendera yari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko, akaba yarafite umugore bamaranye hafi umwaka, ariko batarabyarana umwana. Ubu ngo umugore utwite we aratwike inda nkuru.

Abakoranaga na Rudasingwa, bavuga ko ejo yiriwe ari muzima, kuko yarasanzwe akora akazi ko gutwaza imizigo abagenzi cyangwa abacuruzi. Iseta ye yabaga Nyabugogo ku Mashyirahamwe haruguru gato ya Gare.

Bamubonye ejo babwiye Umuseke ko bamubonye ejo ahagana saa tanu ari muzima.

Banganyimana umwe mu bakora akazi ko kurara izamu  aho ku ‘mashyirahamwe’, yadusobanuriye ko  Rudasingwa bamubonye n’ijoro asangira na bagenzi be agacupa, ariko ko ngo ntiyari yasinze bakurikije uko bamubonaga kuko yari afite imbaraga .

Nyuma ngo yarasezeye afata moto yo kumucyura. Ngo agacupa yagafatiraga hafi aho ku mashyirahamwe.

Banganyimana yadutangarije ko yamubonye mu ijoro mu saha ya saa tanu asezera , avuga ko atashye kureba umugore we, akaba anasobanura ko umumotari wamutwaye yitwa Manuel(cyangwa se Emmanuel) ,uzwi cyane aho ku mashyirahamwe kuko ariho akorera.

Ahantu nyakwigendera yaguye ni ku Kimisagara ahazwi ku izina rya ‘des bandits’(cyangwa DOBANDI)kandi ngo ni ahantu haba abanyarugomo benshi.

Abazi Rudasingwa bemeza ko yari amaze igihe gito yimukiye muri ako gace. Nyuma yo gutega moto atashye bagenzi be bongeye kumubona mu gitondo yapfuye kandi ngo yaguye nko muri metero zirindwi mbere yo kumanuka ngo agere iwe.

Umuseke ntiwabashije ekuvugana  n’umugore kubera ko yari mu gahinda yatewe no kubura umufasha we umusize atwite inda nkuru.

Police iri mu  iperereza ngo uwakoze ubu bwicanyi amenyekane ndetse n’uburyo nyakwigendera yishwemo bumenyekane.

Ntawamenya niba yishwe akajugunywa hano ariko Police iracyakora iperereza
Ntawamenya niba yishwe akajugunywa hano ariko Police iracyakora iperereza

Evence Ngirabatware

UM– USEKE.RW

en_USEnglish