PGGSS5 isigaje ibitaramo bine nyirayo akamenyekana
Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, hasigaye ibitaramo bigera kuri bine uzaryegukana akamenyekana. Ni nyuma y’aho abahanzi bose uko 10 barangije ikiciro cya mbere cy’iri rushanwa cy’ibitaramo bya Semi Live.
Imiterere y’iri rushanwa muri rusange, byari biteganyijwe ko rigomba kugira ibitaramo 16 birimo bitanu bya Full Live na 11 bya Semi Live byazengurutse muri zimwe mu Ntara z’u Rwanda.
Ku wa 05 Nyakanga 2015 nibwo hatangijwe igitaramo cya mbere cya Full Live cy’iri rushanwa cyabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma.
Uburyo bw’imitangire y’amanota ku muhanzi uri muri iri rushanwa nkuko bitanganzwa n’ubuyobozi bwa East African Promotors ku bufatanye bwa Bralirwa bategura iri rushanwa, buri mu bice bitatu.
Umuhanzi ahabwa 50% bitewe n’uburyo abafana bamushyigikiye uko bangana (Public). 20 % uburyo umuhanzi aririmba by’umwimerere (Live), 10 % imyitwarire y’umuhanzi kuri stage (Discpline) na 20 % ubutumwa ku bakunzi b’umuhanzi (SMS).
Jules Sentore, Dream Boys, Knwoless, Senderi International Hit, Bruce Melodie, TNP, Paccy, Rafiki, Bulldogg na Active nibo bagomba kuvamo umuhanzi umwe wegukana iri rushanwa.
Biteganyijwe ko ku wa gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015 igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa cya Full Live kizabera kuri Tapis Rouge i Nyamirambo aho kubera i Remera nkuko byari bisanzwe bimenyerewe.
Ku wa 18 Nyakanga 2015 igitaramo cya gatatu cy’iri rushanwa kizabera i Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru. Naho ku itariki ya 25 Nyakanga 2015 kizabera i Rubavu.
Igitaramo nyamukuru w’itangwa ry’igihembo cy’iri rushanwa kizaba tariki 15 Kanama 2015 mu Mujyi wa Kigali.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
ntacyo nshinja akanama nkemura mpaka ariko ndabifuriza gukorera mu mucyo.
good luck our beloved sister BUTERA
Comments are closed.